Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko ndetse n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni yakozwe ku mutima n’impano z’abana biganjemo abanyamuziki bitabwaho n’umuryango washinzwe n’umubyinnyi Mpuzamahanga, Sherrie Silver.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2024, nibwo
Sandrine Umutoni yasuye abana n’urubyiruko babarizwa muri Sherrie Silver
Foundation mu rwego rwo kureba uko bitabwaho mu rugendo rukerekejwe no gukuza
impano z’abo bagaragaza mu bihe bitandukanye.
Sherrie Silver Foundation kuva yashingwa ifasha abana
n’urubyiruko kugaragaza impano zabo no kubongerera ubumenyi n’ubushobozi mu
buhanzi.
Ubwo aba bana bagirana ibiganiro na Sandrine Umutoni, bagaragaje
ubuhanga budasanzwe mu kuririmba, gucuranga, kubyina no gushushanya.
Minisitiri Sandrine Umutoni yashimiye umubyinnyi Sherrie Silver ku
bw’iki gikorwa yakoze kigamije guteza imbere ubuhanzi, asaba abana bo muri
Sherrie Silver Foundation kurangwa n’ikinyabupfura kugira ngo ibyo bakora
bizababyarire umusaruro.
Yanabijeje ubufasha bwa Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi mu bikorwa byabo.
Mu butumwa bwo kuri X [Yahoze ari Twitter], Sandrine
Umutoni yavuze ko ubwo yasuraga Sherrie Silver Foundation wari umwanya
ushimishije kuri we, areba imbaraga uyu muryango washyizemo mu guhuriza hamwe
abana n’urubyiruko bo mu miryango itandukanye cyane cyane itishoboye.
Yagaragaje Sherrie Silver Foundation nk’ahantu hihariye hatekanye
mu kuzamura no kugaragaza impano z’aba bana mu buhanzi, ndetse ‘bikabaha
amahirwe yo guteza imbere imiryango y’abo mu buryo burambye’.
Sherrie Silver amaze iminsi atangiye urugendo rwo guhuza aba bana n’abahanzi bakuru bamaze igihe mu muziki mu rwego rwo kubagira inama no kubatinyura gukurikira inzozi zabo mu rugendo rw’abo rw’ubuzima.
Ibikorwa by'aba bana abishyira ku mbuga zitandukanye
cyane cyane urubuga rwa Youtube mu rwego rwo kugaragaza impano. Bamwe mu
bahanzi bagiye basura aba bana, bagaragaje ko bafite ejo hazaza heza, bashimye ku
buryo bataramanye.
Aba bana basuwe n'abahanzi barimo The Ben, Bruce
Melodie, Chriss Eazy, Producer Element, Kevin Kade, Danny Nanone n'abandi.
Baherutse kwishimirwa na benshi ubwo basubiragamo indirimbo 'Niyo Ndirimo' ya
Adrien Misigaro na Meddy.
Aherutse kandi kubinjiza mu muziki aho batangiye
gushyira hanze zimwe mu ndirimbo z'abo. Basohoye indirimbo 'Welcome Africa',
banataramana na Kendrick Lamar mu gitaramo yakoreye muri Kigali, ndetse
baririmbye mu birori byo gutanga ibihembo bya TIME Africa.
Sherrie Silver aherutse kubwira InyaRwanda, ko hejuru
yo gufasha aba bana mu mibereho, batangiye ibikorwa bigamije kubigisha kubyina,
kuririmba n’ibindi bizatuma babasha gukuza impano zabo.
Ati “Tumaze igihe dutoza aba bana kuririmba, kubyina,
gucuranga ibicurangisho bitandukanye by’umuziki mu rwego rwo kubafasha mu
buzima bwabo bwa buri munsi.”
Sherrie Silver yatangiye gufasha abana arera kuririmba
no kwiga ibicurangisho by’umuziki, nyuma y’uko mu 2017 atangije itsinda ryo
kubyina yise ‘Silver Beat World’ ry’ababyinnyi babigize umwuga.
Iri tsinda ryanyuzemo Ishimwe Thierry wamamaye nka
Titi Brown uherutse gufungurwa nyuma y’uko urukiko rumugize umwere ku byaha
byose yari akurikiranyweho.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni [Uri iburyo] yasuye kandi agirana ibiganiro
n'abana bo muri Sherrie Silver Foundation
Sandrine Umutoni yashimye Sherrie Silver ku bwo kwita
ku bana z'aba bana biganjemo abo mu miryango itishoboye
Aba bana bamaze iminsi bagaragaza impano mu kuririmba,
gushushanya n’ibindi
Aba bana baherutse gushyira hanze indirimbo yabo
yatangije urugendo rwo kwikorera indirimbo z’abo
Abana bo muri Sherrie Silver Foundation bafashije
Kendrick Lamar mu gitaramo yakoreye mu Rwanda mu Ukuboza 2023
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO UBWO ABA BANA BASUBIRAGAMO INDIRIMBO YA THE BEN
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO UBWO ABA BANA BASUBIRAGAMO INDIRIMBO YA DANNY NANONE
TANGA IGITECYEREZO