Yannick Noah wahoze ari umukinnyi wa Tennis ndetse akaba n'umuhanzi rurangiranwa,yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, aho yitabiriye irushanwa rya ATP Challenger 50 Tour riri kubera mu Rwanda kuva tariki 26 Gashyantare rikazasozwa tariki 10 Werurwe.
Ni
uruzinduko rwari rumaze hafi ibyumweru bibiri rutegerejwe, aho ishyirahamwe
ry'umukino wa Tennis mu Rwanda ryari ryatumiye uyu munyabigwi nawe yemera
ubutumire bwe atazuyaje. Akigera ku kibuga cy'indege, Yannick Noah yakiriwe
n'umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wa Tennis mu Rwanda Karenzi Theoneste
ndetse ahita agirana ikiganiro gito n'itangazamakuru.
Muri
iki kiganiro Noah yatangaje ko yishimiye kuza mu Rwanda kuko yajyaga yumva
baruvuga. Yagize Ati" "Ni ubwa mbere ngeze i Kigali ariko ndifuza
kumenya byinshi kuri yo kuko umuhungu wanjye (Joakim Noah) yarahandatiye cyane”.
“Nje
ku butumire bwa Perezida turi kumwe (Karenzi Théoneste uyobora Federasiyo ya
Tennis), mu minsi mike ishize yambwiye ko nanjye naza nkaba umwe mu bazitabira
ATP Challenger maze nanjye sinazuyaza kuko nta zindi gahunda nari mfite muri
iyo minsi.”
Yannick
Noah yabaye umukinnyi ukomeye wa Tennis aho yegukanye irushanwa rya Grand Slam
iri mu marushanwa 4 akomeye muri Tennis, ibi akaba yarabizikoze mu 1983
yegukana Roland Garros ndetse yongera kuyegukana mu 1984 mu bakina ari babiri.
Ntabwo
ari muri Tennis gusa kuko no mu muziki ntabwo yatanzwe, kuko hari n'abantu
benshi bamuzi mu muziki gusa nko mu ndirimbo Les Lionnes na Mon El dorado.
Akigera mu Rwanda Yannick Noah yahise agirana ikiganiro n'itangazamakuru
Ni ubwa mbere Yannick Noah yari akandagiye ku butaka bw'u Rwanda
Yabaye umukinnyi ukomeye muri Tennis ku Isi
Mu muziki naho ntabwo yatanzwe
">
TANGA IGITECYEREZO