Umukinnyi wa filime akaba n’umushoramari muri Cinema, Usanase Bahavu Jannnet n’umugabo we Ndayirukiye Fleury uzwi ku izina rya 'Legend' bari kubarizwa mu birwa bya Zanzibar aho bagiye kwizihiza imyaka itatu ishize barushinze nk’umugabo n’umugore.
27 Gashyantare, ni itariki idasanzwe mu buzima
bw’aba bombi; kuko ari bwo bateye intambwe biyemeza kubana nk’umugabo n’umugore;
Imana ibaha n’urubyaro.
Muri Bibiliya mu Imigani 19:14 hagira hati “Urugo
n'amatungo umuntu abiragwa n'ababyeyi be, ariko umugore witonda amuhabwa n'uwiteka.”
Aha niho Fleury ahera avuga ko imyaka itatu ishize
arushinze n’umugore isobanuye byinshi ariko ko abikubira mu rukundo n’umunezero
mu rugo.
Yabwiye InyaRwanda ati “Umunezero, ibyishimo, urukundo
no kunyurwa n’umugore wanjye nibyo bisobanura imyaka itatu ishize mu rugendo rw’urugo
rwacu.”
Uyu muryango uvuga ko imyaka itatu ishize babana nk’umugabo
n’umugore yabaye ‘iy’umugisha’ kandi bashimira Imana ibaherekeza mu rugendo rw’abo.
Banishimira ko imyaka itatu ishize barungutse umwana,
impano idasanzwe mu buzima bw’abo. Bati “Turagushima Mana.”
Uko
bahuye kugeza barushinze:
Mu Ukwakira 2021, bombi basohoye ikiganiro bahuriyemo
cyagarutse birambuye ku rugendo rw’urukundo rw’abo.
Fleury atangira avuga ko mu mpera za 2015 ari bwo
yagize igitekerezo cyo gukora filime ye bwite, atangira gushaka abakinnyi,
yifashisha Kalinda utegura Inganji Awards ishimira abakinnyi ba filime,
abanyarwenya n’abandi bateje imbere cinema.
Mu bakinnyi bifuje gukina muri iyo filime harimo na
Jannet. Fleury avuga ko ubwo bari bahagaze Bahavu Jannet yamunyuzeho yambaye
ingofero, ijipo n’inkweto atabasha kwibuka neza, yumva umutima we uramwishimiye
ashaka kumuvugisha.
Uyu mugabo avuga ko yabwiye abo bari bari kumwe,
kumubwirira Jannet akaza ‘akamutereta’. Ngo Jannet yaritaye mu gutwi
arahindukira abaza niba ari we bari kuvuga, ariko Fleury abyamaganira kure
avuga ko atari we bavugaga.
Fleury avuga ko bahise bajya muri ‘salle’ asobanura
uko iyo filime izakorwa, ariko banzura ko Bahavu azahabwa amasegonda macye muri
iyi filime kubera ibyo yari gukina.
Jannet avuga ko ahura na Fleury atari azi ko ari we
nyiri filime. Uyu mugore yavuze ko ubwo Fleury yahabwaga umwanya wo kwicara
imbere kugira ngo aze gusobanura birambuye kuri iyo filime byamutunguye,
aravuga ngo “uriya mwana ni we nyiri umushinga.”
Ashimangira ko muri iyo filime yahawe umwanya muto wo
gukina, ati "Bampayemo agace gato, mu by'ukuri numva ntakunze
umushinga."
Abiteramo urwenya, akavuga ko atigeze arota akundana
n'umusore wo mu Burundi [Niho Fleury akomoka], ku buryo n'uwo munsi ahura na
Fleury atiyumvishaga ko igihe kimwe azamubera umugore.
Umunsi bahura bwa mbere, ntiyibuka neza icyo umugabo
we yari yambaye, gusa avuga ko 'buriya yari yambaye Lunette kuko n'ubundi ahora
yambaye Lunette'.
Fleury wegukanye igihembo cya Rwanda Movie Awards
2017, avuga ko yari yatangiye gukunda Jannet ariko akibaza aho azamuhera.
Yifashishije camera yari afite yabashije kubona nimero z’umugore w’ubuzima bwe
bwose.
Yavuze ko igihe kimwe bongeye gusubira gutegura
filime, abona Jannet yicaye wenyine kandi ntacyo arimo gukora amusaba ko yamufata
amafoto, undi arabyemera.
Fleury avuga ko yamufashe amafoto menshi kugira ngo
‘aze kuzinsaba’ ndetse asaba umuntu kubafotora bari kumwe, kugira ngo n’iyo bahuriyeho
aze kuyimwoherereza.
Ngo akimara kumufata amafoto yamwatse nimero ya telefoni
ngendanwa, kuva ubwo aba atunze nimero yifashishije ahindura amateka y’ubuzima
bwe.
Ageze mu rugo, yandikiye Jannet ashaka kumuha amafoto
yamufashe, ibisubizo byose biza ari ‘Yego, nayakunze, ni meza (amafoto)… Uyu
mugabo avuga ko yatangiye kwibaza niba urugendo agiye gutangira azahabwa ikaze.
Jannet wegukanye igihembo cy’umukinnyikazi mwiza wa
filime wa 2019, avuga ko hari umunsi bagiye kwa Fleury kureba uko filime
bakinnye imeze, batashye umwe mu bantu bari kumwe ababonye basohokanye ababwira
ko baberanye.
Agiye gufata moto ngo ajye mu myitozo ya korali,
Fleury yamubajije niba yumvise ibyo uwo muntu yababwiye, undi amusaba
kubyirengagiza. Jannet avuga ko Fleury yamubereye umusore w’inzozi ze byanagejeje
ku kwiyemeza kurushinga.
Ibyo
wamenya kuri Zanzibar, aho Bahavu n’umugabo we bari kubarizwa
Zanzibar ni hamwe mu hantu hakurura ba mukerarugendo
ku Isi. Ni kimwe bigize igihugu cya Tanzania, giherereye mu Nyanja y’Abahinde.
Ni ikirwa gituwe n’abaturage barenga ibihumbi 800 ku buso bwa kilometerokare
1554.
Umubare munini w’Abaturage batuye ibirwa bya Zanzibar
ni aba Islam, ni mu gihe abatuye Tanzania bensi muri bo ari Abakristu.
Zanzibar imaze kuba ikirwa gikunzwe cyane na ba
mukerarugendo, cyane cyane abahanzi bahakundira uburyo amashusho y’indirimbo
zabo aba acyeye cyane. Hari abahafatira amashusho ku mucanga n’ibindi birwa byaho
biryoshya cyane amashusho.
Iherereye hafi y’injyana y’u Buhinde mu Birometero 50.
Ifite ubukungu butajegajega icyesha inyungu ikura mu bukerarugendo, aho benshi
bayisura bitewe n’imiterere n’ibinyabuzima bitandukanye bihaboneka.
Zanzibar ni Akarere gafite ubwigenge bucagase kagizwe
n'ibirwa byinshi ko mu nyanja y'u Buhinde. Nubwo Zanzibar ari ikirwa cyigenga
ariko kibarurwa ku gihugu cya Tanzania.
Muri Werurwe 2021, Minisitiri w’Ubukerarugendo muri
iki gihugu, Lela Muhamed Mussa yasabye ba mukerarugendo bahasokera kujya
bambara bikwije, ntibanyuranye n’umuco waho.
Minisitiri Lela yabwiye BBC ishami ry’Igiswayile ko hari ba mukerarugendo bagenda mu muhanda bameze "nk'aho bambaye ubusa". Uyu muyobozi yavuze ko abazarenga kuri aya mabwiriza bazacibwa amande atari munsi y’ibihumbi 690 Frw.
Bahavu ari kumwe n'imfura ye Amora berekeza
mu kirwa cya Zanzibar
Fleury ari kumwe n'umukobwa we muri Zanzibar,
kimwe mu birwa bigize Tanzania
Bahavu n'umukobwa we baryohewe n'ubuzima muri
Zanzibar, hamwe mu hantu hakurura ba mukerarugendo
Fleury avuga ko imyaka itatu ishize y'urugo yaranzwe
n'urukundo n'umunezero udashira
Bahavu asobanura ko bwa mbere ahura na Fleury
atiyumvishaga ko ubushuti bwabo buzageza ku kurushinga
Fleury avuga ko umunsi wa mbere abona Bahavu wabaye
intangiriro yo kwiyemeza kumenyana nawe
Imyaka itatu ishize, Bahavu na Fleury bavuga ko Imana yabaye mu ruhande rw'abo
TANGA IGITECYEREZO