RFL
Kigali

Imiterere y'imvune ya Rudasingwa Prince, impamvu bafashe ururimi rwe: Ikiganiro n'Umuganga wa Rayon Sports-VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:28/02/2024 20:41
0


Mu kiganiro cyihariye umuganga wa Rayon Sports, Mugemana Charles, yagiranye na InyaRwanda Tv, yagarutse ku mvune ya Rudasingwa Prince na Muhire Anicet ukinira Musanze FC, bagiriye mu mukino wa shampiyona uherutse kuba ku wa 5 w'icyumweru gishize.



Mu mukino w'umunsi wa 21 wa shampiyona, wahuje Rayon Sports yari yakiriye Musanze FC, warangiye nabi kuko haje kubamo impanuka y'imvune ubwo Rudasangwa Prince yahondanaga umutwe na Muhire Anicet ukinira Musanze FC.

Aba bakinnyi bombi baje kujyanwa mu bitaro, ndetse nyuma barasezererwa bamaze kubona ubutabazi bw'ibanze.

Nka InyaRwanda Tv, twifuje gusobanukirwa ubwoko bw'imvune yabaye, ubutabazi bw'ibanze buba iyo habonetse ukugongana, tuganira na Mugemana usanzwe ari umuganga mukuru wa Rayon Sports.

Mugemana yatangiye adusobanurira uko bigenda iyi mvune ikimara kubaho ndetse n'uburyo ibaho. 

Yagize ati: "Buriya bwoko bw'imvune mwabonye bubaho abakinnyi bagonganye umutwe kandi akenshi baba bari mu kirere, bose bagahura bafite imbaraga. Buri mukinnyi aba arwana no gukina umupira mu cyerekezo ashaka, bakisanga bagonganye kandi nta bugome buba burimo".

Rudasingwa Prince nyuma yo kubona ubutabazi bw'ibanze yahise ajyanwa mu bitaro

Arakomeza ati "Iyo bamaze gusekurana rero bitewe n'uburemere ifite, buri wese agwa hasi kandi kubera bose baba batakaje ubwenge, bagwa uko babonye nta rutangira ku buryo umukinnyi agwa nk'igiti ari nabyo bituma uburwayi bwiyongera".

Mugemana yagarutse ku bufasha bw'ibanze nyuma yo kugwa hasi. Ati: "Abakinnyi bari hafi aho bahita babona uko abakinnyi baguye, ndetse niyo ubarebye mu maso ubona ko ubwenge bwagiye ubundi hakabaho ubutabazi.

Kubera ko ubwenge buba bwagiye, nta gice na kimwe kiba kikigenda uko kibishaka. Icyo gihe rero umukinnyi iyo aguye agaramye, ururimi kuko rutakibasha kunyeganyega ruhita rusubira inyuma, rugafunga inzira y'umwuka, bigatuma umwuka utagenda ndetse bigatuma ubwonko bubura umwuka, ariyo mpamvu ururimi ruhita rukururwa rugasohorwa hanze ubundi agahumeka".  

Mugemana Charles kandi yakomeje agaruka ku mvune zikunze kubera mu kibuga, ikizitera, ndetse n'uburyo zivurwamo. 

Muhire Anicet nawe yahise ajyanwa mu bitaro n'imodoka isanzwe kuko yari agikomerejwe

Imvune ikibaho, abakinnyi benshi bagize ubwoba babona ko hashobora kuzamo urupfu

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE N'UMUGANGA WA RAYON SPORTS



INTERVIEWER: Munyantore Eric - InyaRwanda 

VIDEO: Jean Nshimiyimana - InyaRwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND