RFL
Kigali

Filime z’Abahinde zo kwitegwa muri Werurwe 2024

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:28/02/2024 15:54
0


Uruganda rwa Sinema y’Abahinde rukomeje kwaguka no gushyira hanze filime zitarambirana mu maso y’abantu. Abahinde bamenyekanye mu gukora filime nziza z'urukundo, ariko n'iziganjemo iz'imirwano cyangwa izindi zitandukanye.



Twaguteguriye urutonde rwa filime nshyashya zigiye gusohoka muri Werurwe zitezweho ubuhanga buzakurura benshi. Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe ndetse no hagati yako, zimwe muri filime zizashyirwa ahagaragara harimo izi zikurikira:

1. Operation Valentines


Filime “Operation Valentines” ni filime yakinwe n’Abahinde yayobowe na Shakti Pratap Singh, itunganywa na Sandeep Mudda. Iyi filime ishingiye ku mateka y’u Buhinde avuga ku gitero cy’iterabwoba cy’abanya Pakistan cyiswe “Palwama” cyagabwe mu Buhinde mu mwaka wa 2019, ikagaruka ku gitero cya “Balakot” cy’Abahinde cyashinzwe hagamijwe kwihorera.

Iyi filime ikoranywe ubuhanga izasohoka Tariki ya 1 Werurwe 2024. Iyi filime izashyirwa ku mbuga zirebererwaho filime nka Netflix n’izindi.

2. Accident or Conspiracy: Godhra


Iyi ni filime y’ikinamico izashyirwa hanze tariki 3 Werurwe 2024. Accident or Conspiracy: Godhra, yayobowe na M.K Shivaaksh, igaruka ku nkuru y’impanuka yabaye mu gace ka Gujarat mu Buhinde Gare ya Moshi igashya.

3. Murder Mubarak


Muri filime Murder Mubarak, Umupolisi udasanzwe akora iperereza ku bantu bakekwaho ubwicanyi, gusa ahura na byinshi atari yiteze. Iyi filime yanditswe na Gazal Dhariwal, Suprotim Sengupta ikazashirwa ku rubuga rwa Netflix

Iyi filime yayobowe na Homi Adajania, izashyirwa kuri Netflix tariki 15 Werurwe 2024.

4. Yohda


Filime yiswe “ Yodha” yayobowe na Pushkar Ojha Sagar Ambre. Iyi filime y’imirwano ivuga ku musirikare wafashije umugenzi kurwanya ibyihebe ariko igihe bari mu ndege yangiritse moteri  bibabera ikibazo kurokoka.

Iyi filime y’Abahinde izasohorwa tariki 15 Werurwe 2024 ku rubuga rwa Netflix rukurikirwa n’abatari bake.

5. Razakar -Silent Genocide of Hyderabad Movie


Inkuru ivugwa muri iyi filime, igaruka ku rugendo rwo kwibohora k’umujyi wa Hyderabad wo mu Buhinde mu 1948. Iyi filime izagaragaza amarorerwa,yakozwe muri iyo mirwano n’ubugome bw'indengakamere.

Tariki 15 Werurwe 2024, iyi filime izashyirwa ahagaragara yayobowe na Yaata Satyanarayana.

Source: IMDb






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND