Kwisiga ibirungo by'ubwiza (Make Up/Maquillage) bifite umumaro ariko binafite ingaruka nyinshi zitari nziza kandi zitandukanye ku buzima bwa muntu nubwo bamwe mu bakobwa n'abagore bakunze kubikoresha batabizi.
Mu gihe tutamenye neza ibikwiriye kugira ngo uruhu rwacu ruse neza, kwisiga ibirungo bizatugiraho ingaruka nyinshi kandi zitari nziza. Tugakoresha ibyo tubonye byose, akenshi biturutse kukuba harabo twabonye babyisiga.
Kwisiga cyangwa icyo benshi bakunze kwita kwitera furesheri (frecheur) ibyo mu rurimi rw’amahanga bakunda kwita”Make up” muri iyi minsi bisigaye byaramamaye ndetse binakoreshwa n'igitsina gore cyane.
Nubwo ibirungo by'ubwiza bikoreshwa cyane ndetse bikanakesha ababikoresha ni nako bigenda bibangiza gahoro gahoro bikanabaviramo uburwayi bukomeye.
Dore indwara 7 zikomeye ziterwa no kwisiga ibirungo by'ubwiza:
1. Gusaza imbura gihe (Premature aging):
Cyane cyane ku bantu b'igitsina gore bakoresheje ibi bintu byita ku ruhu igihe kirekire, batangira kubona ibimenyetso byo gusaza k’uruhu biterwa no kwangirika aho umuntu atangira kubona amabara, iminkanyari n'ibindi. Nubwo benshi bazi ko kwisiga bihishira ububi baba bifiteho, ariko mu kubikoresha havamo gusaza k'uruhu kandi ababikora batarabonera igisubizo.
2. Ubugumba (Infertility)
Ibintu bikoreshwa mu kwita ku ruhu n’imibavu, bikunze guhita bijya mu mubiri mo imbere (directly absorbed) rero ntagushidikanya ko ibinyabutabire bikoreshwa muri ibi bintu biba biri mu mubiri w’umuntu. Ku bushakashatsi bwakorewe ku mbeba bwagaragaje ko ikinyaburabire paraben (butyl paraben) ihangana cyane n’irekurwa ry’umusemburo (hormone) wa tesitositerone (testosterone) no gukora kw'imyanya y’imyororokere y’abagabo (male reproductive system).
Nubwo kwisiga cyane bikunze gukorwa n’abagore ni byiza ko umuntu yamenya ingaruka bigira ku buzima bw’imyororkere cyane ko iki kinyabutabire cya Paraben twababwiye kiboneka cyane mu bintu byinshi bikoreshwa bita ku ruhu.
3. Kurwara amaso (eye infections)
Kwisiga ku maso bikunze gukorwa n’abagore cyane. Gusa mu kubikora wakagombye kwibuka ko uruhu ruri ku maso rwumva cyane igice kirukikije cyangwa n’icyaba kihashyizwe. Ibyo basiga ku maso byinshi (mascala) n'uducamirongo ku maso (eyeliner) bituma ingohe zidakura neza bikaba bihereza umwanya bakiteri (bacteria) zororokeramo bikaba byateza kurwara amaso.
4. Indwara yitwa akine kosimetika(acne cosmetica)
Ubundi icyo bita akine (acne) ni kimwe mu tuvubura (glands) tuba munsi y’uruhu. Utu tuvubura rero tukaba twatera uruhu rw’umuntu gututumba (inflammation) iyo hagize impamvu itubyutsa (trigger).
Nk'uko tubikesha urubuga theconversation.com ndetse n’urubuga verywellhealth.com, basobanura ko iyi ari indwara ishobora guterwa n’ibyo umuntu yisiga gusa hari n’igihe iza bitewe n'imyaka urugero ku bangavu bari mu kigero cy'ubugimbi kubera imisembura ibivuburwa n'utunyangingo bashobora kugira iki kibazo cy’uduheri ku mubiri cyane cyane mu maso.
Ishobora kugaragara ahantu hose ku mubiri ariko ikaba ikunze kwibanda mu maso. Iyi ndwara ikaba ifite aho ihuriye n’ibikoreshwa mu gutegura ibyisigwa (Ingredients) ziza zigafunga utwenge two ku mubiri bigatera uduheri tubyimbye no kuvuvuka ku ruhu (small rash and bumpy pimples).
Uburyo ushobra kwirinda iyi ndwara n'uko wajya uha akaruhuko uruhu rwawe rukabasha guhumeka, niba kandi wumva kugenda utisize bibangama cyane wajya ukaraba ukimara kugera mu rugo.
5. Ibibazo by’umusatsi (Hair problems)
Ibikoreshwa byinshi mu gutunganya umusatsi twavuga ibikotoro (gels), shampo (shampoo), serumu (serums), ibiwuhindura (conditioners), sipurayi (sprays) n’ibikoreshwa mu guhindura amabara y’umusatsi (Hair colour/ tentures) biba birimo ibinyabutabire bituma ugira umusatsi wawe uko ushaka ariko nyuma bikazawutera kuba wacika, kuvuvuka mu mutwe no gutukura ku ruhu rwaho. Kandi kubikoresha igihe kirekire bitera gutakara k’umwimerere k’umusatsi.
6. Areriji y’uruhu (Skin allergies)
Ibinyabutabire bita paraben bigizwe na Ethyl-paraben, butyl-paraben, na isopropyl-paraben, bikoreshwa mu kurinda gukura kwa bakiteri (Bacteria) mu byisigwa (Bacterial preservatives) bishobora gutera ubwoko bwinshi bwa areriji ku ruhu, harimo uburyaryate (irritations), ibibara (Blotches and blemishes).
7. Umutwe (Headaches)
Umutwe n’ubwo uterwa n’ibintu byinshi ariko na bimwe mu byisigwa bishobora kuba imbarutso. Urugero twavuga hano nk’ibinyabutabire bita “Diazolidinyl urea and DMDM Hydantoin” biboneka mu byisigwa bimwe na bimwe ndetse kinakora ikindi kinyabutabire kitwa Formadhyde kiba kitezweho kurinda bakiteri (bacteria) bikaba byaraje kumenyekana ko rero ibi binyabutabire bitera kuribwa ku ruhu, no kwangirika ku amaso kugira ngo niba wajyaga urwara uwo mutwe bigabanuke cyangwa kugira ngo umenye ko kwisiga (make up) ari byo bibitera uzabe ubiretseho nk’icyumweru kugira ngo urebe.
Hari ingaruka nyishi bitera tutarondora hano dore ko buri munsi ubushakashatsi bugenda buvumbura byinshi bitari bizwi, harimo ubusumbane bw’imisemburo (Hormonal imbalance) cancer n’ibindi byinshi. Ibyiza ni uko umuntu yazajya abikoresha abanje kugisha inama muganga w’uruhu (dermatologist) cyane ko kwirinda biruta kwivuza.
TANGA IGITECYEREZO