RFL
Kigali

Ama G The Black arashinja ibyamamare gukoresha amayeri kuri Channel bivugwa ko zibwa

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:28/02/2024 11:10
0


Umuhanzi Hakizimana Aman uzwi nka Ama -G the Black mu muziki Nyarwanda,yatangaje ko ibimaze iminsi bivugwa ko Channel za Youtube z'ibyamamare ziba zibwe abona biterwa n'amayeri yo kuzikoresha mu gushaka ababakurikirana benshi.



Mu kiganiro yanyujije ku rubuga rwe rwa Youtube Ama - G the Black Official, umuhanzi Hakizimana Aman bita Ama - G the Black uririmba injyana ya Hip Hop,  yagarutse ku bivugwa ku kuba umunyamakuru Phil Peter akaba n'umuhanzi yaribwe Channel za Youtube, avuga atemera ko Channel za Youtube z'ibyamamare ziba zibwe ahubwo ikibyihishe inyuma ari amayeri abavuga ko zibwe bakoresha bashaka kongera umubare w'abantu babakurikirana ku mbuga nkoranyambaga.

Muri iki kiganiro Ama -G  the Black yatangiye avuga ko hari indirimbo y'ikipe ya Gasogi  United yakoze  nk'umukunzi wayo ndetse anavuga mu bihe biri imbere hari ibitaramo azaririmbamo arikumwe n'umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Uganda, bizakorwa abahanzi bazabyitabira bazenguruka igihugu.

Muri iki kiganiro Ama-G the agaragaza ko ibyamamare bivugwa ko byibwa Channel zakoreshaga mu gusangiza ababakurikirana ibihangano byabo ,ko icyo kuba zibwa atacyemera ahubwo haba hari uburyo zihindurwa bakazikoresha mu buryo bukurura abantu benshi .

Abajijwe n'umufasha kuyobora icyo kiganiro icyo avuga ko byavuzwe ko Umunyamakuru Phil Peter yibwe umuyoboro ibiri ya YouTube ,Ama - G  The Black yavuze ko atemera ko ibyamamare byibwa imiyoboro bikoresha kuri YouTube yagaragaje ko hari amayeri ibyamamare byo mu rwanda bikoresha kugira ngo ababakurukira biyongere .

Yagize ati" Phil Peter ndamwubaha ,ndamwemera hari n'utuntu tw'udutafari yashyize kuri sisiteme yanjye kugira ngo umuntu amenyekane nanjye hari utwo nashyizeho nawe ngo amere neza ibyago bye sinabyishimamo."

Ama -G The Black yak omeje ati"Ntabwo ushobora kubura Channel. Kunyumvisha ko umuntu yabuze Channel zikanabura ari uko yasohoye indirimbo.Shadboo yigeze kubura Instagram ayigarura  yabaye Miliyoni , Melodie yavuze ko Channel yabuze ahubwo ninjye kigoryi utazi kuburisha Channel ngo mbashe gutwika ."

Ama - G The Black yunzemo ati"Indirimbo igarura Channel?niba Phil peter yarabuze Channel ebyiri!Ziriya Channel nizaramuka zigarutse uzangarukeho nanjye nzigarukeho''.

Muri iki kiganiro Ama- G The Black yankoreye kuri Channel ye, yagaragaje ko Channel z'ibyamamare zivugwaho kwibwa abona ibivugwa atari ukuri ahubwo   ba nyirubwite bazikoresha mu buryo bukurura abantu bagamije kongera umubare w'abantu babakurikirana  ku mbuga nkoranyambaga zabo nyuma bakongera bakazisubiza uko zari zimeze mbere.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND