RFL
Kigali

Bigenda gute ngo ikipe ihembe amezi 5 icya rimwe nkaho amafaranga iyatoraguye?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:28/02/2024 11:06
0


Dukunze kumva ubukene buvugwa mu makipe yo mu Rwanda mu mupira w'amaguru, kandi buri kipe ijya gutangira umwaka w'imikino ifite ingengo y'imari iyemerera kubaho nibura amezi 10.



Kuri ubu abakinnyi ba Bugesera FC baritegura kwakira amafaranga y'ibirarane by'amezi atanu bari baberewemo n'ubuyobozi bw'ikipe. Iyi nkuru nta kipe turi bwibandeho ku buryo bwihariye, usibye Bugesera FC turibukoreshe nk'urugero kuko iri mu makipe yari amaze igihe adahemba abakinnyi bayo.

Ubusanzwe buri kipe ibarizwa mu mupira w'amaguru hano mu Rwanda mbere y'uko shampiyona itangira, ikora inteko rusange ndetse ikerekana ingengo y'imari izakoresha nibura iba iyemerera kuzayitunga amezi 10 muri 12 agize umwaka.

Amakipe menshi y'umupira w'amaguru mu Rwanda, amenshi abayeho ku nkunga y'uturere aho usanga amafaranga hafi 80% aba azakoresha ava mu Karere iyo kipe ibarizwamo.

Kuki ubuyobozi bw'ikipe butinda guhemba kandi bwari bwaragaragaje amafaranga buzakoresha mbere?

Dufatiye ku ikipe ya Bugesera FC mu mezi 7 shampiyona y'umwaka w'imikino 2023-24 imaze ikinwa, ubuyobozi bw'iyi kipe bwahembyemo amezi abiri gusa. Uramutse ugendeye kuri ibi, byaba bivuze ko Bugesera FC yatangiye shampiyona ifite amafaranga yo guhemba amezi abiri gusa.

Abayobozi benshi b'amakipe bakoresha amafaranga y'abakinnyi mu nyungu zabo

Dufate urugero rw'ikipe X. Impamvu nyamukuru mubona Abakinnyi b'amakipe atandukanye bahora bataka imishahara yabo, impamvu nyamukuru ni abayobozi baba barakoresheje amafaranga yabo.

Bugesera FC yaherukaga guhemba mu Ukwakira umwaka ushize nabwo ihemba igice cy'uko kwezi, bikaba biteganyijwe ko amafaranga yose yari ibereyemo abakinnyi izayatanga kuri uyu wa Kane. 

Umuyobozi w'ikipe X, ashobora gufata amafaranga y'imishahara y'amezi 3,4 cyangwa 6, ayo mafaranga akayajyana kuri Bank bakayafunga igihe yatanze cyagera ya mafaranga akayakuramo hariho inyungu. Muri icyo gihe rero ni bwo wumva abakinnyi bataka cyangwa bavuga ko ikipe yabo imaze igihe itabahemba.

Umuyobozi w'ikipe X ashobora gufata amafaranga akayashora mu bucuruzi, ku buryo ajya guhemba, agahemba ya mafaranga harimo n'inyungu yungutse.

Birashoboka ko amafaranga ikipe yateganyaga gukoresha yashira mbere nibura mu minsi ya nyuma ikaba yarashiriwe, ariko ntabwo byumvikana uburyo ikipe itangira shampiyona nyuma y'amezi abiri gusa ukumva ngo irimo ibirarane abakinnyi.

Mukura yigeze kumara amezi 7 idahemba abakinnyi, bivuze ko abakinnyi bakinnye hafi shampiyona yose badahembwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND