RFL
Kigali

Ibihe by'ingenzi byaranze imyidagaduro y'imahanga muri Gashyantare

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/02/2024 8:15
0


Harabura amasaha abarirwa ku ntoki kugira ngo ukwezi kwa Gashyantare gusozwe, kukaba kwararanzwe n'ibihe bidasanzwe mu myidagaduro y'imahanga kuva ku itariki yako ya mbere kugeza magingo aya, by'umwihariko hagaragayemo ibyavugishije benshi.



Ni muri urwo rwego InyaRwanda yagutoranyirijemo ibihe 5 byaranze imyidagaduro y'imahanga muri Gashyantare ukwezi kwandikiwemo amateka n'abahanzi nka Usher, Beyonce ndetse gusiga abandi mu marira.

Dore ibihe 5 by'ingenzi byabaye muri uku kwezi kuri kugana ku musozo:

1. Ibihembo bya Grammy Awards

Uku kwezi kwa Gashyantare kwatangiranye n'ibihembo bikomeye mu muziki bya 'Grammy Awards 2024' byari bitanzwe ku nshuro ya 66. Nubwo byari bitegerejwe na benshi by'umwihariko abanyafurika baje kuririra mu myotsi nyuma yaho abahanzi nka Burna Boy, Davido, Ayra Starr na Asake batashye amara masa mu gihe byari byitezwe ko bari butahane intsinzi muri Nigeria.

Ibi bihembo kandi ubwo byatangwaga ku itariki 4, ababyitabiriye n'ababirebaga kuri televiziyo batunguwe n'ijambo Jay Z yavugiyemo ubwo yakiraga igihembo cyihariye yahawe ashimirwa uruhare rwe mu guteza imbere umuziki n'abahanzi bari munsi ye. 

Uyu muherwe ubwo yageraga ku rubyiniro yahise yifatira ku gahanga The Recording Academy ibitegura abanegura kuba birengagiza abahanzi bashoboye bagaha agaciro abadashoboye.

Umuraperi Jay Z yifatiye ku gahanga abategura ibihembo bya 'Grammy Awards' bakimara kumuha igihembo cyihariye

Jay Z kandi yahise anavuga ko umugore we Beyonce yibwe igihembo cya Album nziza y'umwaka ndetse anavuga ko bitumvikana kuba umugore we ariwe muhanzi wa mbere ku isi ufite ibihembo byinshi bya Grammy ariko akaba atarahabwa igihembo cya Album nziza mu gihe afite nyinshi nziza. Yanagaragaje kandi ibindi bibazo ibi bihembo bikigaragaza binatuma biri kugenda bisubira inyuma.

Kuva Jay Z yahangara ibi bihembo, abandi mu bahanzi bakomeye nka Eminem, Usher, Drake, Nicki Minaj, Meek Mill, Snopp Dogg na Mariah Carey bahise baboneraho kunenga ibi bihembo ku mugaragaro. Ibi bikaba byarabaye inshuro ya mbere Grammy Awards yivovotewe n'ibyamamare ku mugaragaro.

2. Usher yanditse amateka mu gitaramo cya Super Bowl LVII Halftime Show

Umuhanzi w'icyamamare Usher ku itariki 12 uku kwezi ni bwo yongeye kugaragaza ubuhanga bwe mu mikino ya Super Bowl LVII ubwo yahabwaga iminota 15 yo kuririmba muri 'Halftime'. Iyi minota nubwo itari myinshi cyane uyu muhanzi yayibyaje umusaruro aho yabashije kuririmba indirimbo 9 yibanze cyane k uzakanyujijeho mu myaka ya kera.

Igitaramo cya Usher mu mikino ya Super Bowl cyashimangiye ubuhanga bwe

Usher kandi yatunguye benshi ubwo yazanaga ku rubyiniro abandi bahanzi bakomeye bakoranye indirimbo zakunzwe. Yahereye ku muhanzikazi Alicia Keys baririmbaye indirimbo 'My Boo' maze bakanayibyinana mu buryo butangaje. Kugeza nubu amafoto yabo aracyaca ibintu ku mbuga nkoranyambaga. Usher kandi yazanye Ludacris, Lil Jon, Jermainr Dupri, H.E.R hamwe na Will.I.Am bafatanya kuririmba. 

Usher na Alicia Keys bakoze udushya ku rubyiniro muri iki gitaramo kikiri kuvugwa magingo aya

Kuva ku mibyinire, imiririmbire, uburyo yitwaye ku rubyiniro ndetse akabasha guhinduranya imyenda inshuro 5, byatumye Usher akurirwa ingofero ko imyaka yose amaze mu muziki itapfuye ubusa, ahubwo ko yarushijeho kugira ubuhanga. Usher kandi yahise yandika amateka yo kuba umuhanzi warebwe cyane muri Super Bowl dore ko yarebwe na miliyoni 123.4 z'abantu.

3. Ibyamamare byasohoye 'Albums' zari zitezwe na benshi

Gashyantare kandi yaranzwe no gusohoka kwa 'Albums' z'ibyamamare bitandukanye. Umuraperi Kanye West Ye wari umaze igihe asubiza inyuma album ye 'Vultures' yakoranye na Ty Dolla $ign, yarashyize arayisohora ku itariki 9.

Kanye West ari mu byamamare byasohoye 'Album' zari zitegerejwe na benshi

Usher wari utegerejwe mu gitaramo cya Super Bowl 2024, yabanje gusohora album yise 'Coming Home' yari igizwe n'indirimbo 20, Jennifer Lopez nawe ku itariki 16 yahise amurika album yise 'This Is Me....Now'. Abandi bahanzi nka Zara Larson, itsinda rya The Snuts nabo bashyize hanze imizingo mishya muri uku kwezi.

4. Bamwe mu byamamare baratandukanye

Nubwo Gashyantare ari ukwezi ku rukundo ntibyabujije ko bamwe mu byamamare batandukana n'abakunzi babo ndetse harimo n'abahanye gatanya. Umuhanzikazi Ellie Goulding yahise atandukana n'umugabo we Caspar Jolping bari bamaranye imyaka 4 barushinze. Umuhanzi Ray J n'umugore we Princess Love nabo baratandukanye ndetse bari mu nzira ya gatanya.

Umukinnyi wa filime Charles Melton nawe yatandukanye n'umukunzi we Chloe Bennet bamaranye imyaka 2, umuhungu wa David Beckham w'umunyamideli witwa Romeo Beckham nawe yatandukanye n'umukunzi we Mia Regan bari bamaranye imyaka 5.

Ibyamamare bitandukanye Gashyantare ibisize bitandukanye n'abakunzi babo

Abandi barimo nka Rachel Lindsay yatandukanye n'umugabo we Bryan Abasolo bari bamaranye imyaka 6, Kaya Scadelario yatandukanye n'umugabo we Benjamin Walker bari bamaranye imyaka 8 barushinze.

5.Hari ibyamamare byitabye Imana muri Gashyantare

Ntawavuga ku bihe byiza byaranze uku kwezi ngo yirengagize ibihe bibi byakuranze harimo nk'urupfu rwongeye gutwara benshi mu byamamare. Umuhanzi ukomeye muri 'Reggae' Peetah Morgan ari mu bababaje benshi mu minsi ishize ubwo byatangazwaga ko yapfuye ku myaka 47 y'amavuko.

Umuhanzi w'icyamamare muri Reggae, Peetah Morgan ari mu byamamare byapfuye muri uku kwezi

Mu bindi byamamare byitabye Imana muri uku kwezi harimo umukinnyi wa filime Charles Dierkop wari ufite imyaka 87, Kenneth Mitchell wamamaye muri filime ya 'Star Trek' yapfuye azize uburwayi ku myaka 49. Chris Gauthier wamamaye muri 'Smallville' nawe yapfuye afite imyaka 48 y'amavuko. Umwongerezakazi Pamela Salem wakunzwe muri filime y'uruhererekane ya 'Doctor Who' nawe yitabye Imana afite imyaka 80 y'amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND