RFL
Kigali

Gen Patrick Nyamvumba na Teta Gisa Rwigema bahawe imirimo mishya

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:28/02/2024 8:21
0


Nk'uko bigaragara mu itangazo ry'ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yabaye kuwa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024,Gen Patrick Nyamvumba yagizwe Ambasaderi muri Tanzania naho naho Teta Gisa Rwigema umukobwa wa Fred Gisa Rwigema wagizwe Intwari y'u Rwanda agirwa Umuyobozi Mukuru minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ,ushinzwe Afurika.



Inama y’Abaminisitiri  yaraye ibereye mu biro by'Umukuru w'Igihugu Village Urugwiro yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo General Patrick Nyamvumba wigeze kuba Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda ,wagizwe Ambasaderi muri  Tanzania.

General Patrick Nyamvumba wigeze no kuba Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, agiye guhagararira u Rwanda muri Tanzania nyuma y'imyaka hafi itanu asimbuye mu nshingano zo kuba Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda RDF.

Umukobwa wa  Maj Gen Fred Gisa Rwigema ,Teta Gisa Rwigema,  yagizwe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Afurika muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane.


Teta Gisa Rwigema yagizwe umuyobozi muri minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane.

Inama y'abaminisitiri yanashyize mu myanya abandi bayobozi bari barimo Francis Kamanzi wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda, asimbura Francis Gatare uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere RDB.

Fatou Harerimana wari umaze umwaka umwe agizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, aho yari yasimbuye Maj Gen Charkes Karamba, ubu yahawe guhagararira u Rwanda muri Pakistan.

Benedicto Nshimiyimana yagizwe Umujyanama wa Minisitiri muri Ambasade y’u Rwanda muri Hungary, naho Marie Grace Nyinawumuntu agirwa Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane ushinzwe Ububanyi Mpuzamahanga bw’u Burayi na America.

Naho Virgile Rwanyagatare agirwa Umuyobozi Mukuru muri iyi Minisiteri, ushinzwe Aziya, Pacific no Burasirazuba bwo hagati mu gihe  Olivier Rutaganira yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Protocol.

General Nyamvumba wagizwe Ambasaderi muri Tanzania,yagiye ahabwa inshingano zitandukanye mu Ngabo z'u Rwanda nko kuva 2009-2013 yayoboye ibikorwa by'Ingabo z'u Rwanda mu butumwa buhuriweho n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n'ubw 'Umuryango w'Abibumbye UN  mu  Ntara ya Darfour muri Sudani ,Ingabo z'u Rwanda zagize uruhare mu bikorwa byo kubungabunga no kugarura umutekano mu Ntara ya Darfour ariwe uziyoboye .

Gen Patrick Nyamvumba kandi avuye muri Sudan muri 2013 kugeza 2019 yagizwe Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda (RDF).

Ari mu basirikare bari aba RPA bagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubohora u Rwanda, yanabaye umuyobozi w'urukiko Rukuru rwa Gisirikare ndetse anayobora ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama ndetse yanabaye Minisitiri w'Umutekano w'imbere mu Gihugu .









 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND