Juliana Kanyomozi yagarutse ku bihe yanyuranyemo na Robert Kyagulanyi Ssentamu [Bobi Wine] mu muziki akomoza ku kuba uyu mugabo kuva cyera agira indoto ngali anavuga ku mahirwe yo kongera gukorana indirimbo.
Juliana Kanyomozi wakoranyeho indirimbo zitandukanye na Bobi Wine, yavuze uko abona uyu mugabo usigaye afatanya umuziki na politike. Agaragaza ko Bobi Wine ari umuntu wamye agira inzozi ngari kandi uharanira kugera ku cyo yiyemeje.
Mu magambo ye Julianna ati: ”Bobi
Wine nzi aracyari wa wundi. Yahoze ari umunyarava, ugira indoto zagutse kuruta
uko abandi bantu babitekereza kandi ntewe ishema nuko akigerageza kuzigeraho.”
Ibi yabitangaje nyuma
gato yo gusubiza ibitangazamakuru niba hari amahirwe y'uko abakunzi b'umuziki wa Uganda bazongera kumva indirimbo nka Maama Mbire yabiciye mu Karere aba bombi
bakoranye.
Uyu mugore yavuze ko bigoye
kuvuga ko byakunda kuko muri iyi minsi Bobi Wine ari muri politike cyane
mu gihe uyu mugore ari mu muziki ariko yongeraho ko ibihe ari byo bigena.
Julianna yagize ati: ”Indirimbo twakoranye zaramamaye cyane bitari muri Uganda gusa, ahubwo
no mu Karere, ariko nk'uko mubizi gukura bigenda bitanga amahitamo mashya, ari muri
politike ndi mu muziki.”
Yongeraho ati: ”Ntawamenya
ariko muri iki gihe Bobi Wine arahuze sinzi niba yakongera kubona umwanya w'ibyo. Bibaho simbihamya pe.”
Uretse Maama Mbire, Bobi Wine na Juliana
Kanyomozi banafitanye Taata W’abana zose zikaba ari indirimbo z’amateka mu
muziki w’aba bombi kandi zazamuye ibyishimo bya benshi.
Kugeza ubu Bobi Wine ashyira imbaraga nyinshi muri politike aho muri 2017 yiyamamarije
kuba umudepite mu Nteko Ishingamategeko ya Uganda akaza no gutsinda.
Nyuma yaje gushinga ishyaka aniyamamariza umwanya wa Perezida wa Uganda mu matora ya 2021 aho yari ahatanye na Perezida Kaguta Museveni.
TANGA IGITECYEREZO