Ikipe ya Rayon Sports ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yakoze imyitozo yagaragayemo abakinnyi bari baravunitse yitegura Sunrise FC.
Iyi ni imyitozo yabaye kuri uyu wa Kabiri nimugoroba ibera mu Nzove aho n’ubundi iyi kipe yambara ubururu n’umweru isanzwe iyikorera.
Mu bakinnyi bayigaragayemo bari bamaze igihe baravunitse ni myugariro Mitima Isaac ndetse na Ngendahimana Eric.
Bombi bakoze bonyine birinda kwegerana n’abandi bitewe nuko batari bakira neza, gusa biteganyijwe Mitima Isaac we mu mpera z’icyumweru azaba yakize neza ku buryo azanakinishwa.
Undi mukinnyi nawe wayigaragayemo ni Umurundi Aruna Moussa Madjaliwa wari umaze igihe kingana n’amezi 4 atagaragara mu bikorwa bya Rayon Sports bitewe nuko yasaga nk'uwataye akazi gusa nawe yakoze wenyine ntabwo yakoranye na bagenzi be.
Murera yakoze iyi myitozo yitegura umukino wa shampiyona wo ku munsi wa 23 ifitanye na Sunrise FC ku Cyumweru kuri sitade y’akarere ka Nyagarate.
Umukino iheruka gukina yatsinzwe na Musanze FC igitego 1-0 kuri Kigali Pele Stadium, ibintu byatumye isa n'aho ivuye ku gikombe cya shampiyona burundu kubera ko kuri ubu iri ku mwanya wa 2 aho irushwa na APR FC amanita 7 kandi iyi kipe y’Ingabo z’igihugu iracyafite n’umukino w’ikirarane.
Amashusho agaragara ibikorwa bya Rayon Sports yakoze imyitozo
Ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo yitegura umukino ifitanye na Sunrise FC ku Cyumweru
Iradukunda Pascal mu myitozo ya Rayon Sports
Abakinnyi barimo Kalisa Rachid, Bugingo Hakim na Tuyisenge Arsene mu myitozo
Rutahizamu wa Rayon Sports, Charles Bbale mu myitozo
TANGA IGITECYEREZO