RFL
Kigali

Huye: Gitifu w'Umurenge na Major Rtd Jean Paul Katabarwa bakatiwe gufungwa imyaka 7

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:27/02/2024 21:54
0


Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge wa Kinazi na Major Rtd Jean Paul Katabarwa bakatiwe gufungwa imyaka 7 nyuma yo guhamwa n'ibyaha bifatanye isano n'ikirombe cyagwiriye abantu batandatu mu karere ka Huye.



Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Gashyantare 2024, urukiko rwanzuye ko Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge w'Umurenge wa Kinazi na  Major (Rtd) Jean Paul Katabarwa bahanishwa igihano cyo gufungwa imyaka irindwi nyuma yo guhamwa n'ibyaha mu rubanza baregwamo kubera ibyaha birimo gucukura amabuye y'agaciro mu kirombe  cyapfiriyemo abantu bari bahawe akazi ko kuyacukura.

Nyuma yo gusuzuma ibirego  by'ubushinjacyaha, batatu muri batanu bashinjwaga ibyaha bifitanye isano n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro cyagwiriye abantu batandatu ndetse bakaburirwa irengero kugeza ubwo hafashwe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byo kubashakisha nyuma y'uko bigaragaye ko bashobora kuba barapfuye ndetse nta cyizere cyo kubona n'imirambo y'abantu batandatu bagwiriwe n'ikirombe mu  Kagari ka Gahana mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye;

Urukiko rwagize abera Iyakaremye Liberathe umukozi ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Kinazi, Nkurunziza Gilbert, Umunyamabanga Nshingwabikowa w'akagari ka Gahana na Maniraho Protais Wari umukozi ushinzwe Iterambere n'imibereho myiza mu kagari. 

Abagizwe abere, bahanaguweho icyaha cyo kuba ibyitso mu cyaha cyo gushakisha amabuye y’agaciro nta ruhushya, n’icy’ubufatanyacyaha mu gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko.

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwemeje ko Major Rtd Jean Paul Katabarwa na Jacqueline Uwamariya Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge wa Kinazi  bahamijwe  ibyaha bakurikiranyweho, bahanishishwa  igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya Miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda buri umwe.

Gitifu Jacqueline Uwamariya wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi ubucukuzi butangira nyuma yo guhamwa n'ibyaha yarafatanyije na bagenzi be ubwo baregwaga  byanamuviriyemo guhanishwa igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya Miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda.

Rtd Major Katabarwa we yahamijwe icyaha cyo gushakisha amabuye y’agaciro nta ruhushya, n’icyo kudakurikiza ibipimo ngenderwaho mu gushakisha amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri, bifite impamvu nkomezacyaha yo kuba byarateje urupfu. Na we yahanishijwe igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya Miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda.

Muri Mata 2023 nibwo abantu batandatu barimo abanyeshuri batatu biga muri Groupe scolaire Kinazi bagwiriwe n'ikirombe.


Ivomo: Kigali today 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND