RFL
Kigali

Ni nko gutanga inkwano! Urutonde rw’Aba-Producers bahenze mu Rwanda mu 2024

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:28/02/2024 9:10
0


Ni kenshi wumva indirimbo z’abahanzi nyarwanda ariko si kenshi wita ku muntu wakoze iyo ndirimbo mu buryo bw’amajwi. Nyamara uwayikoze niwe shyiga ry’inyuma. InyaRwanda yagukusanyirije abahanga mu gutunganya imiziki bahenze kurusha abandi mu Rwanda mu 2024.



Yewe usanga indirimbo igirira akamaro kanini umuhanzi kurusha producer wayikoze ndetse hari n’ubwo akora indirimbo igahindura ubuzima bw’umuhanzi n’abamushamikiyeho ariko nyiri ukuyikora agakomeza akibera umukene uraho usanzwe cyane usanga nta n’amafaranga afatika yishyuwe.

Icyakora uko bwije, uko bukeye ingimbi igenda iba umugabo nk’uko nyakwigendera Jay Polly yabiririmbye. Uwavuga ko iterambere kuri uru ruganda rwo gutunganya amajwi y’indirimbo ruri kuzamuka ntabwo yaba abeshye kuko bisigaye bitunga  ababikora neza.

Hari abahisemo kutishyuza amafaranga abahanzi ahubwo bakagabana n’abahanzi bakoranye nabo, bakumvikana ko uko indirimbo izinjiza, ariko bazaba binjije nabo aho kwishyurwa amafaranga inshuro umwe igihangano ngo kibe icy’umuhanzi n’ubwo ibyo bitaba kenshi mu Rwanda.

Icyakora nubwo abenshi bakora igihangano, bagahabwa intica ntikize hari abafite ibiciro bihanitse kurusha abandi.

1.Producer Made Beats.

Mucyo David wamamaye nka Made Beat, ni umwe mu bahanga mu gutunganya amajwi y’indirimbo ubikoze igihe kirekire. Uyu musore w’umunyarwanda ariko utuye i Manchester mu Bwongereza, yamamaye cyane kuva mu mwaka wa 2017 ubwo yabarizwaga munzu yakoreraga abahanzi indirimbo ya ‘Monster Records’ yari iya Zizou Alpacino.

Uyu musore yakoze indirimbo zakunzwe mu Rwanda n’imahanga, zambukije izina rye rigatumbagira cyane. Yakoze indirimbo “Katerina’ ya Bruce Melodie, ‘Thank You’ ya The Ben na Tom Close, ‘Why’ ya The Ben, ‘Nyoola’ ya Bruce Melodie na Eddy Kenzo, ‘Totally Crazy’ ya Bruce Melodie na Harmonize’ n’izindi zahinduye uyu musore umuhanga mu gutunanya amajwi uhenze kurusha abandi.

Kugeza ubu nubwo atakiri mu matwi y’abanyarwanda cyane ko atakibarizwa mu Rwanda, niwe Producer uhenze gukorera indirimbo umuhanzi kuko igihe agukoreye indirimbo ukayitwara yose nta migabane afiteho, yishyurwa agera kuri Miliyoni n’ibihumbi magana atanu [1 500,000 Frw].

Ibi bimugira umunyarwanda wa mbere uhenze kugirango agukorere indirimbo irangire ibe yajya hanze.


Producer Made Beats niwe mu Producer uhenze mu bakora umuziki w'abanyarwanda

2. Element

Mugisha Robnson Fred wamamaye nka Element si zina rishya mu matwi y’abanyarwanda yaba abakunda umuziki bakawimariramo ndetse n’abatawitaho cyane usanga iri zina ribaca kenshi mu matwi.Yewe hari n’abatazi iby’umuziki cyane baba bazi ko ‘Element’ ari akarango k’indirimbo nziza cyane ko kuva yatangira gukora umuziki, icyo akozeho, akenshi kiba zahabu.

Ni mu gihe yaje neza, akora indirimbo ye yambere mu  2020 ubwo yakoraga indirimbo ‘Henzapu’ y’umuhanzi Bruce Melodie wari uri mu bihe bye byiza.

Iyi ndirimbo yabaye ikiraro kuri Element wahise wigarurira imitima y’abahanzi hafi ya bose mu Rwanda ndetse bikajyana n’abakunzi babo. Yakoze indirimbo zitandukanye zirimo ‘Saa moya, Katapilla, Selebura, Abu dhabi  Ikinyafu n’izindi za Bruce Melodie. Yakoze kandi indirimbo ‘Amata, Bimpame, Termometa, Chakula, kugeza kuri ‘Jugumila’ za Dj Phil Peter.

Element kandi yakoze indirimbo z’abahanzi nka Meddy yakoreye ‘Karolina, The Ben yakoreye ‘Kola’, Juno Kizigenza yakoreye ‘Solid, Mpa Formula, Urankunda, Ihoho, Igitangaza n’izindi za Juno Kizigenza.

Element kandi yakoze indirimbo nka ‘Haso, Jolie, One more time za Kenny Sol n’izindi. Ntiwavuga indirimbo zakozwe na Element ngo usige indirimbo ‘Inana, Fasta, Amashu, Edeni, Basi Sori, Bana za Chriss Eazy n’izindi zakunzwe cyane kugeza kuzo yiririmbiye ubwe arizo ‘Kashe na Fou De Toi’ nazo zakunzwe cyane.

Ugiye kubara indirimbo zakozwe Element kandi zakunzwe cyane ntiwazivamo, ibi bimugira umuntu wa kabiri ukorera amafaranga menshi mu banyarwanda batunganya amajwi y’indirimbo zore ko agahaze ku giciro cya Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.


Element ubarizwa muri 1:55 Am ahagaze kuri Miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda  nk'igiciro cy'indirimbo imwe

3. Clement Ishimwe

Uwavuga umuziki w’u Rwanda ngo ntatekereze ku izina rya IK [Ishimwe Clement] yaba akoze amakosa cyane ko ari umwe uri mu bakomeye muri uyu mwuga ndetse yahinduye ubuzima bwa benshi.

Clement ari mu muziki nyarwanda kuva mu myaka ya 2009 kugeza ubu kandi ni ishyiga ry’inyuma  ryawo.

Uyu mugabo uwajya kuvuga indirimbo yakoze zigakundwa, ntiyazirondora bitewe n’igihe kinini amaze akora indirimbo nziza, icyakora iyo uvuze Clement, mu mutwe hahita hazamo izina Kina Music. Kuvuga Kina Music kandi, uhita utekereza ku bahanzi nka King James, Christopher, Tom Close, Dream Boyz, Butera Knowless, Igor Mabano kugeza kuri Nel Ngabo uri ku ibere muri iki gihe. Aba bahanzi bose n’abandi tutarondoye, babaye ibitangaza kubera Clement.

Icyakora nubwo yakoze indirimbo nyinshi, hari iziza mu mitwe y’abantu vuba nka ‘Te amo, Ko Nashize, Darling, Tobora’ za Butera Knowless n’izindi tutarondoye.

 Usibye Knowless batangiye gukorana kuva kera, hari n’ikiragano gishya aho yakoze indirimbo zirimo ‘Muzadukumbura, Nzahinduka, Zoli, Arampaguje, Mutuare n’izindi za Nel Ngabo tutavuze hano.

Uyu mugabo kandi niwe ufite uruhare runini ku iterambere rya Igor Mabano cyane ko yamukoreye indirimbo nka “Back, Iyo Utegereza, Kabiri, Ntakosa, Energy, Gake n’izindi.

Uku gukora ku ndirimbo zikaba ibitangaza, bimugira umuhanga mu gutunganya aamajwi y’indirimbo uhenze ku mwanya wa Gatatu aho igiciro cye ari ibihumbi Magana Atandatu by’Amafaranga y’u Rwanda (600,000 Frw)


Ishimwe Clement byagorana ko agukorera indirimbo munsi y’amafaranga ibihumbi magana atandatu ndetse aherutse kwegukana igihembo cya Producer w'ikinyacumi mu Rwanda

4. Bob Pro, Prince Kiiiz na Santana Sauce

Aya mazina yose arazwi cyane mu ndirimbo nyarwanda ndetse hari n’amwe yasohotse igihugu.

Bob Pro.

Ubusanzwe witwa Emmanuel Bob ariko wamamaye nka Bob Pro amaze imyaka isaga icumi mu muziki nyarwanda, ibintu byatumye aba umunyabigwi mu mwuga wo gukora no gutunganya indirimbo. Yakoze indirimbo hamwe na hamwe zifatwa nk’izibihe byose ku bahanzi n’umuziki nyarwanda, yagize uruhare mu iremwa ry’ubuhanzi bwa Nyakwigendera Yvan Buravan ndetse n’irya Andy Bumuntu  bitewe n’indirimbo zitandukanye yabakoreye zitajya zisaza.

Bob Pro yakoze ‘Big Time, Garagaza, Si belle, Malaika’ n’izindi za Yvan Buravan, yakoze kandi indirimbo “Everthing’ ya Meddy n’izindi. Izi zikiyongera kuri nyinshi yagiye asoza bizwi nka Mix and mastering zitagira ingano zirimo hafi izakozwe na Pruducer Element zose. Muri izo hari iziza mu mitwe y’abantu vuba nka “Henzapu, Saa Moya, Katapilla, Ikinyafu za Bruce Melodie, hari kandi ‘Kola’ ya The Ben, Nasara ya Danny Nanone na Ariel Wayz n’izindi.

Bob Pro kandi niwe wakoze indirimbo ‘Suzana’ ya Sauti Sol, iyi ndirimbo yatumye akora ku ndirimbo ya Sauti Sol na Wizkid itarabashije gusohoka cyane ko iri tsinda ryahise ritandukana.

Prince Kiiiz.

Iri zina ni rishya cyane mu mitwe y’abakunzi b’umuziki nyarwanda ariko aho rigeze rihashinga imizi ku buryo ryerekanye ko ari iryo kwitega nyuma yo kwegukana igihembo cya ‘Best Producer of the year 2023’ mu bihembo bya Isango Nna Muzika Awards.

Uyu musore ubarizwa muri  Studio  ya Country Records, yumvikanye bwa mbere mu mitwe y’abanyarwanda muri 2022 mu ndirimbo ‘Fake ghee’ ya Alyn Sano, aza gusamirwa hejuru na Bruce Melodie yahise akorera indirimbo ‘Funga Macho’ yabiciye ikagera ikagera no kuri Shaggy wayikunze akifuza ko isubirwamo ndetse bikaba bagakora ‘When she’s around’ ikomeje kuba isereri mu bantu.

Prince Kiiz kandi azashimirwa kugarura mu kibuga umuraperi Danny Nanone yakoreye indirimbo ‘My Type na Comfirm’. Hari izindi ndirimbo zatumbagije izina rya Prince Kiiz zirimo ‘Lala’ ya Chriss Eazy na Kirikou Akil,Stop’ ya Chriss Eazy ‘Biryoha bisangiwe na Boo and Bae’ za Alyn Sano, ‘Over’ ya Yverry n’izindi.

Kugeza ubu ni umwe mu bafatwa nk’abayoboye abandi muri iki gihe.

Santana Sauce cyangwa se Joachin Kayiranga mu mazina yiswe n’ababyeyi, ni umwe mu ba-Producer bahagaze meza mu Rwanda kuva mu myaka ine ishize,  aho yakoze indirimbo yakoze amateka zikanahindura ubuzima bw'aba nyirazo.

 Uyu musore azwi mu ndirimbo za Niyo Bosco na Dorcas na Vestine zahinduriye ubuzima aba bahanzi ndetse akaba yarashyize n’itafari ku  muziki nyarwanda binyuze mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye.

Santana Sauce niwe wakoze indirimbo ‘Ubigenza Ute? Piyapuresha, Ishyano, Urui, Urwandiko, Ibanga, Ubutsinzi’ n’zindi. Santana kandi niwe wakoze indirimbo ‘Simpagarara, Nahawe Ijambo, Si Byali, Adonai, Ibuye, Isaha, Kumusaraba, Iriba’ za Dorcas na Vestine n’izindi.

Uyu musore kandi niwe wakoze indirimbo ‘Ubunyunyusi’ ya Mico The Best na Riderman, ‘Wankomye’ ya Alto na Uncle Austine. Yakoze kandi indirimbo ‘Ready, Paimkiller’ za Bwiza n’izindi. Ni nawe wakoze indirimbo ‘Wowe Gusa’ ya Ariel Wayz irimo kubica. Izi ndirimbo n’izindi tutarondoye zimugira umwe mu bahagaze neza ndetse banahenze kukubonera umwanya.

Aba bahanga mu gutunganya no kunononsora amajwi y’indirimbo, bose bahuje igiciro cy’imikorere kingana n’amafaranga ibihumbi Magana atanu 500, 000 Frw kuri buri umwe ushatse gukorana nawe indirimbo.


Bob Pro kugukorera indirimbo akayisoza bigusaba ibihumbi Magana Atanu


Prince Kiiiz ugezweho muri iyi minsi ahagurukira muri 500, 000 Frw 


Santana Sauce kugukorera indirimbo indirimbo bisaba amafaranga ibihumbi magana atanu

5. Rash, X on the beat, Kozze, Tell Dhem na Knox Beat

Aba bahanga mu gutunganya amajwi y’indirimbo biganjemo amaraso bashya, bahuza igiciro cyingana n’ibihumbi magana ane y’amafaranga y’u Rwanda cyane ko aya mafaranga ariyo akunze guhurirwaho mu bahanzi bafite amazina manini.

Producer Rash ni umwe mu bahagaze neza wanakoze indirimbo zatigishije igihugu zirimo ‘Away’ ya Juno Kizigenza na Ariel Wayz, ‘Please me’ ya Juno Kizigenza, ‘Mubusaza’ ya Papa Cyangwe na Kivumbi King, ‘Your side’ ya Bob Pro, Kivumbi na Kenny Sol, ‘Ndokose’ ya Marina na Ykee Benda n’izindi.

Izi ndirimbo zimugira umwe mu ba Producer bahenze ku buryo yigeze no gutangaza ko akorera Miliyoni ku ndirimbo. Icyakora InyaRwanda yamenye ko ahagaze ibihumbi Magana ane [400, 000 Frw]


Producer Ayoo Rash arahenze

X On The Beat. 

Gwiza Alain Lyivuze umaze kumenyekana nka  X on The Beat amaze kubaka izina rinini muri muzika nyarwanda binyuze mu ndirimbo zitandukanye amaze gukora zigakundwa cyane.

Zimwe muri izo ndirimbo zabiciye zirimo  Album 'Musomandera' ya Ruti Joel yakoze wenyine ikagera kure, 'Cyane, Igikobwa' n'izindi za Ruti Joel zakunwe cyane.

Uyu musore ubarizwa muri Hi5 Studio,  niwe wakoze indirimbo 'Jaja' ya Juno Kizigenza na Kivumbi King ndetse na  'Fit' ya 2Saint na Juno Kizienza n'izindi.

Izi ndirimbo n'izindi tutavuze zituma aba umwe mu bahabwa agatubutse kugirango agukorere indirimbo.


Producer X byakugora ko yakora indirimbo iri munsi y'amafaranga ibihumbi magana ane

Producer Kozze cyangwa se Irakoze Jean Pierre Tuyishime ni umwe mu bagezweho mu mwuga wo gukora amajwi y'indirimbo ndetse amaze kwerekana ko ari uwo kwitega mu myaka iri imbere.

Producer Kozze ubarizwa muri Country Records ya mukuru we Nduwimana Jean Paul [Noopja], ni umwe mu bamaze gukora indirimbo zakunzwe ndetse zikandikisha izina rye mu mitima ya benshi.

Zimwe muzo yakoze harimo 'Loyal' ya Juno Kizigenza, 'Umuana na Amayoga' za Kevin Kade ndetse akaba aherutse gukora indirimbo 'Ni Forever' ya The Ben  yatumye abantu bamugirira icyizere cyo ku rwego rwo hejuru.

Nubwo uyu musore atarakora indirimbo nyinshi, nkeya yakoze zamaze kwerekana ko ari umwe mu ba-producer beza ndetse zimushyira mu bahenze ku buryo ubu kugukorera indirimbo, bigusaba amafaranga angana n'ibihumbi magana ane.


Kozze asanzwe ari umuvandimwe wa nyiri studio Country Records, Noopja

Tell Dhem.

Murwashyaka Christopher umaze kumenyekana nka 'Tell Dhem' cyangwa se babwire mu rurimi rw'Ikinyarwanda, ni umwe mu basore barimo kuzamuka ku muvuduko wo hejuru mu ruganda rwa muzika byumwihariko gukora no gutunganya imiziki.

Uyu musore bwa mbere yumvikanye mu matwi y'abanyarwanda ku wa 13 Nzeri 2022 mu ndirimbo 'Imashini' ya  Mico The Best. Uyu musore ukiri muto yaje gukora indirimbo zitandukanye zirimo 'Banyica' ya Afrique, 'Tap& Go' ya Khalfan na Afrique, Inanasi' ya Mico TheBest n'izindi.

Uyu musore kandi yakoze indirimbo eshatu kuri album 'My Dream' ya Bwiza arizo 'Mutima, It's ok na Niko Tamu' Bwiza yakoranye n'abahanzi Ray Signature na Allan Toniks bo muri Uganda. Tell Dhem kandi yakoze indirimbo icyenda muri 13 zigize album '356' ya Danny Vumbi.

Ubwo InyaRwanda twasuraga Studio ya The Missed Call y'umunyarwenya Zaba Missed Call abarizwamo, twahavuye dukuruye amakuru ko hari bimwe mu bihangano by'abahanzi yitegura gushyira hanze birimo indirimbo ya The Ben arimo gukoranaho n'undi muproducer, imishina ya Ariel Wayz n'abandi nubwo ubwe yanze kubitwemerera. Ibi bimugira umwe mu barimo guhenda ku buryo igiciro cy'indirimbo ari ibihumbi magana ane.


Tell Dhem akorera muri studio ya Zaba Missed Call yitwa The Missed Call

Icyakora nubwo amafaranga yavuzwe haruguru aribyo biciro by'aba ba-Producer, amafaranga ashobora kwiyongera cyangwa akagabanuka bitewe n'umubano afitanye n'umuhanzi arimo gukorana nawe indirimbo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND