Umukinnyi wa filime nyarwanda Irakoze Vanessa wamamaye muri filime zirimo The Secret yagarutse ku buzima bwe na byinshi ku mwuga we, byaherekejwe n’agahinda ko kubura umugabo kandi afite ubwiza.
Uyu mukinnyi wa filime yagarutse ku rugendo rwe muri sinema yinjiyemo asa n’ugerageza kubera inshuti ze, akaza kuvumbura ko afite impano y’akataraboneka muri byo, akigumirayo. Yubatse izina mu gukina filime binyuze mu zakunzwe nka The Secret, Maya n’izindi.
Mu kiganiro na Rose Tv Show, Vanessa yavuze ko
filime yayiboneyemo byinshi birimo kugira umubano n’abantu benshi batandukanye
bafite umumaro mu buzima bwe bwa buri munsi.
Yagarutse kuri filime yakunze cyane yakinnyemo ica
kuri Canal Plus yitwa “Ishusho ya Papa” igaruka ku mukobwa wahuye n’ibibazo
byinshi akabura ababyeyi ari muto, bikaba ngombwa ko arera abavandimwe be.
Uyu mukobwa uvuga ko iyo yibonye abona ari mwiza, yahishuye ko nta
mukunzi afite ndetse ko aya mahitamo akunze kumugora bikamubera ikibazo cy’ingutu ahitamo urukundo rw’ubuzima bwe. Ati "Vanessa nta mukunzi afite, naramubuze".
Yakomeje avuga ko agorwa cyane no guhitamo umukunzi. Ati “Byoroha cyane guhitamo iyo uzi ikintu ushaka mu muntu ni bwo bikorohera. Naho ubundi njyewe guhitamo ntibijya bikunda kunyorohera. Simvuze ko ntazi icyo nshaka, gusa ntibijya binyorohera”.
Yaciye amarenga ko ashobora kuba abona abasore benshi bamugeraho bamusaba urukundo ariko ntabashe guhitamo umukunzi we. Aragira ati "Hari abantu benshi bashobora kuba bujuje ibyo ushaka ariko, noneho [ikibazo ni] ukumenya ngo uyu ni we wa nyawe (right person)".Vanessa yatangaje ko bimwe mu byo azagenderaho ahitamo umukunzi harimo indangagaciro za Gikristo aho yifuza umusore ukijijwe, usenga Imana, umwizera ugendera mu nzira y’Imana anafite imico myiza. Yunzemo ati "Umuntu ukijijwe wese tuzaganire".
Nubwo ari mwiza ariko avuga ko yabuze umusore bakundana
Vanessa yamamaye cyane muri filime "The Secret"
Avuga ko yifuza umukunzi ukunda Imana no gusenga
TANGA IGITECYEREZO