Kigali

Chryso Ndasingwa watangiye umuziki muri Covid-19 yateguye igitaramo cy'amateka muri BK Arena

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/02/2024 16:19
0


Umuramyi Ndasingwa Jean Chrysostome wamamaye nka Chryso Ndasingwa yateguye igitaramo cy'amateka cyo kumurika Album ye ya mbere "Wahozeho" kizabera mu nyubako ya mbere mu Rwanda yakira abantu benshi ariyo BK Arena.



"Wahozeho", "Ni nziza" na "Nzakomeza nkwiringire", ndahamya ko atari ubwa mbere uzumvise niba usanzwe ukurikirana umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. Ni indirimbo zifite igikundiro cyinshi by'umwihariko "Wahozeho" imaze kurebwa na Miliyoni 1 n'ibihumbi 200 mu mwaka mwe gusa imaze kuri Youtube.

"Wahozeho kandi uzahorano, ineza yawe ni iy'ibihe byose. Mpora ntangazwa n'imbabazi zawe, nanjye nzibera mu kubaho kwawe. Mpora ntangazwa n'imbabazi zawe, ineza yawe ni iy'ibihe byose. Unezeza imitima, uhanagura amarira. Yesu ndagukunda ntakizantandukanya nawe".

Ayo ni magambo agize indirimbo "Wahozeho" ari nayo wavuga ko ari ibendera ry'umuziki wa Chryso Ndasingwa. Umurishyo wayo wavugijwe na Boris, amashusho akorwa na Feel Eric. Uburyo Chryso yayiririmbye aryohewe cyane, agaragiwe n'abaririmbyi bari mu ba mbere mu gihugu, biri mu byongereye icyanga iyi ndirimbo.

Yaryoheye benshi mu buryo bukomeye kugera aho ikoreshwa mu nsengero hafi ya zose muri Kigali mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana. Si aho gusa kuko yanafashe bugwate abanyeshuri bo mu bigo binyuranye cyane cyane mu mashuri yisumbuye aho idashobora kubura mu zo barirmba mu materaniro.

Chryso Ndasingwa uri kuminuza mu bijyanye na Tewolojiya, yabonye igikundiro iyi ndirimbo ifite, ahita ayitirira Album ye ya mbere ari nayo agiye kumurika mu gitaramo kizabera muri BK Arena tariki 05 Gicurasi 2024. Ni igitaramo yise "Wahozeho Album Launch" akaba ari na cyo cya mbere agiye gukora mu mateka ye.

Ni intambwe ikomeye ateye mu muziki we kuko ateguye igitaramo kidasanzwe mu gihe gito cyane kingana n'imyaka itatu n'amezi macye amaze mu muziki dore ko yawutangiye muri Covid-19. Abaye umuramyi wa kabiri mu Rwanda ukora umuziki ku giti cye uteguriye igitaramo muri BK Arena nyuma ya Israel Mbonyi umaze kuhataramira inshuro ebyiri.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Chryso Ndasingwa yabajijwe uko yiyumva kuba agiye gukorera muri BK Arena igitaramo cye cya mbere, asubiza ko ari inzozi ze zibaye impamo. Yagize ati "Ndumva nezerewe cyane kuko cyari icyifuzo maranye iminsi myinshi, none ndashima Imana ko yaduciriye inzira".

Yavuze ko Album ye ya mbere "Wahozeho" agiye kumurika igizwe n'indirimbo 18 zikubiyemo ubutumwa bw'amashimwe menshi ku Mana nk'uko umwanditsi wazo abisobanura ati: "[Album] Isobanuye ikoraniro y’abantu batabarika bazanye intego imwe yo kuramya uwahozeho kandi uzahoraho".

Chryso Ndasingwa akorera umurimo w'Imana muri New Life Bible Church Kicukiro. Yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, akurira mu muryango w’Abakristo Gatolika, nyuma aza kwimukira mu itorero rya New Life Bible Church ari na ho abarizwa kugeza ubu. Yatangiye umuziki mu buryo bw'umwuga mu gihe cya Covid-19.


Chryso Ndasingwa watangiye umuziki muri Covid-19 agiye gukora igitaramo cy'amateka 


Yamamaye cyane mu ndirimbo "Wahozeho" imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 1.2 kuri Youtube


Chryso Ndasingwa yateguje igitaramo gikomeye muri BK Arena


Chryso Ndasingwa agiye gukora igitaramo gikomeye yise "Wahozeho Album Launch"

REBA "WAHOZEHO" YATUMBAGIJE UBWAMAMARE BWA CHRYSO NDASINGWA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND