RFL
Kigali

Nawe yatuye ikote! Apotre Yongwe yasabiwe gufungwa imyaka itatu

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:27/02/2024 14:52
0


Kuri uyu wa Kabiri Tariki 27 Gashyantare 2024 Harerimana Joseph wamamaye nka Apotre Yongwe, yitabye Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo ngo aburane ku byaha aregwa n'ubushinjacyaha birimo ibyo kwihesha ikintu cy'undi, asabirwa gufungwa imyaka itatu.



Hari ku isaha ya saa tatu n'iminota 45  nibwo umuvugabutumwa Harerimana Joseph uzwi nka Apotre Yongwe yagejejwe ku Rukiko rw'ibanze rwa Gasabo ruherereye Kibagabaga.

Apotre Yongwe mu byenda y'iroza kimwe n'abandi bagororwa, yabonye itangazamakuru, umuryango we n'inshuti aramwenyura mbere yo kwinjira mu rubanza.


Apotre yongwe yemeye ibyaha arwegwa, asaba imbabazi


Apotre Yongwe ntago yatandukanye n'uko yaburanye ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo yari yaburanye.


Apotre Yongwe avuga aregwa mu bice bibiri, icyambere ari imyizerere imyizerere ye ndetse abantu bafitanye nawe amasezerano.


Ku myizerere, Apotre Yongwe avuga ko hari amashusho yasakaye arimo gukora umurimo w'Imana mu rusengero rw'umukozi w'Imana, Dr Fidel Masengo, aho yasoje kwigisha abakirisitu, akabasaba gutanga amaturo ku cyifuzo cyose baba bafite yaba ku wifuza umugabo, umugore, akazi Visa zo kujya hanze n'ibindi.


Apotre Yongwe avuga ko mbere yo gusengerwa no gutanga amaturo, avuga ko yasabaga abantu kuba bizerera mu Mana.


Apotre Yongwe kandi avuga ko muri ayo mashusho, atari mu rusengero rwe kuko ayo maturo batuye, atigeze ayashyira mu mufuka ngo ayatware.


Yagize ati "Ayo maturo si yari ayanjye, ntabwo nsengera kwa Masengo, yewe nta n'igiceri nahavanye. Kubwira abantu ngo bature ni ugushyira mu bikorwa ibyo Bibiliya ivuga ku bizera Imana".


Apotre Yongwe yifashishije imirongo itandukanye iri muri Bibiliya ivuga ku ngingo yo gutura cyane, ko abo yasengeraga, bari abizera Imana.


Yavuze kandi  ko icyo gihe nawe yatanze ituro, agatura ikote. Avuga ko agiye guhindura imigirire n'imigendekereze ku bijyanye n'imyemerere.


Apotre Yongwe yaburanye mu mizi nk'uko yaburanye ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo

Soma inkuru bifitanye isano

Kuri iyi ngingo, Ubushinjacyaha bumurega ubwambuzi bushukanyi akabaka amafaranga, aho buvuga ko yabanzaga agatera ubwoba uwo agiye kwaka amafaranga.


Ubushinjacyaha buvuga ko Apotre Yongwe mbere yo gusengera umuntu, yabanzaga kumutera ubwoba   cyangwa akamwizeza ibyiza.


Ubushinjacyaha buti "Harerimana yabanzaga kubwira umuntu ko hari ikibi kigiye kumubaho, akamusaba kumusengera. Ubundi akamubwira ko hari ibyiza yamugezaho binyuze mu isengesho, agahita amwaka amafaranga. Ibyo bigize icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi.


Ikindi cyiciro Apotre Yongwe aregwa ni ikijyanye n'abamuhaye amafaranga, avuga ko bafitanye amasezerano.


Apotre Yongwe avuga ko amafaranga yakiriye kuri telefone, nawe ubwe atazi ingano yayo kuko yari menshi, icyakora yemera ko ayo yibuka ari Miliyoni eshatu ayakubiye hamwe yaba ayo yahawe n'abakiristu be cyangwa se bayamuhaye kugirango bakorane imishinga y'ubucurizi itandukanye.


Apotre Yongwe avuga ko amafaranga yahawe mu bihe bitandukanye, yabaga yabwiye uwo ushaka gusengera, agomba kumuha insimburamubyizi  cyane ko avuga ko yakoreshaga imodoka, akanywa amazi n'ibindi bityo ko uwo muntu ushaka ko bamusengera yabimumenyeraga ariko atari itegeko.


Ubushinjacyaha burega Apotre Yongwe kwambura abantu amafaranga asaga miliyoni 50 Frw kuko hari abamuhaye amafaranga benshi.


Apotre Yongwe yemera ko abo afitiye amadeni angana na miliyoni 5 Frw kuko aribo bagiranye ibiganiro.


Asaba imbabazi avuga ko afite Se w'imyaka 90, Mama we w'imyaka 80 y'amavuko agomba kwitaho ndetse n'abana be n'umugore agomba gutunga, bityo yakoroherezwa, agasubikirwa.



Apotre Yongwe ntiyemeranya n'Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo yasengeye abantu bitagezweho, avuga ko nawe yasengeye kutajyanwa i Mageragere bikarangira ajyanyweyo  kandi ko bitavuze ko Imana itagikora.


Hari ushinja Apotre Yongwe kumuha Miliyoni 30 Frw akamuriganya,we avuga ko atamutekeye umutwe ahubwo ko bumvikanye gukora ubucuruzi, ahubwo agatungurwa n'uko ayo mafaranga atigeze amugeraho


Apotre yasabiwe igifungo cy'imyaka itatu n'ihazabu ya Miliyoni Eshatu z'Amafaranga y'u Rwanda akanasubiza amafaranga abantu afitiye imyenda


Umwanzuro w'urubanza uzasomwa ku wa 19 Werurwe 2024.

Apotre Yongwe ubwo yegezwaga ku Rukiko 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND