Kigali

Platini ahataniye ibihembo bitangirwa muri Amerika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/02/2024 12:49
0


Mu gihe yitegura igitaramo cye cyo kwizihiza imyaka 14 ishize ari mu muziki, Nemeye Platini P ari ku rutonde rw’abahataniye ibihembo “The Black I AM Awards” bizatangirwa mu Mujyi wa New Jersey ku wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Bizatangirwa mu nyubako y’imyidagaduro ya The Crowne Plaza Newark. Bigamije kwishimira uruhare rw'Umunyafurika mu iterambere ry'Umugabane we no mu bindi bikorwa yerekezamo amaboko. Ibi bihembo bisanzwe bihuza abahanzi benshi n'abandi bo mu ngeri zinyuranye z'ubuzima bagiye bagera ku bintu bihambaye.

Platini ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi Mpuzamahanga mushya (Best New International Artist) kubera ko ari bwo bwa mbere ahatanye muri ibi bihembo nk'uko yabibwiye InyaRwanda.

Yavuze ko gushyirwa muri ibi bihembo byamuteye imbaraga zo kurushaho gukomeza mu bikorwa bye by'umuziki  no kwitegura igitaramo cya tariki 30 Werurwe 2024 muri Camp Kigali.

Ibi bihembo bihatanyemo Kaha mu cyiciro cy'umunyamuziki w'umunyabigwi (Legendary International Artist of 2024"; Monalisa Chinda ahatanye mu cyiciro cy'umunyabigwi mu bakinnyi ba filime unakora ibikorwa by'ubugiraneza (Legendary Actress&Humanitarian) n’abandi.

Abategura ibi bihembo bavuga ko igihe kigeze kugirango abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu ngeri zinyuranye z’ubuhanzi ‘babishimirwe’ mu rwego rwo kubatera imbaraga zo ‘gukomeza gukora ibyiza’.

Platini aherutse gutangaza ko agiye gukora igitaramo “Baba Experience” mu rwego rwo kwishimira imyaka itatu ishize ari mu muziki nk’umuhanzi wigenga, aho yashyize hanze ibihangano byakunzwe mu buryo butandukanye.

Yavuze ko kizaba tariki 30 Werurwe 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Yagiteguye mu rwego rwo kwishimira imyaka itatu ishize ari mu muziki nk’umuhanzi wigenga, no kwishimira imyaka irenga 14 amaze mu muziki yatangiranye no gukorana na mugenzi we Mujyanama Claude [TMC] mu itsinda rya Dream Boys ryaje gusenyuka.

Ati “Ni igitaramo maze igihe ndi gutegura. Urabizi ko maze igihe kinini ndirimba mu bitaramo by’abandi bahanzi, kuri iyi nshuro rero ndashaka gukora igitaramo cyanjye bwite, aho nzabona umwanya uhagije wo gutaramana n’abafana banjye n’abakunzi banjye.”

Asobanura ko iki gitaramo kizarangwa no kwishimira ibikorwa by’umuziki we yatangiye gukora ari umuhanzi wigenga, kuva muri Kanama 2020.

Muri iki gitaramo azita cyane ku ndirimbo ze zakunzwe kugeza ku ndirimbo nshya amaze iminsi ashyira hanze, kandi azafata umwanya urambuye wo gutaramira abakunzi be no kuganira.

Iki gitaramo yacyitiriye Extended Play (EP) ye aherutse gushyira ku isoko yise ‘Baba’ iriho indirimbo 'Slay Mama', 'Toroma', 'Mbega Byiza', 'Selfie' yakoranye na Remmy Adan.

 

Platini ahataniye ibihembo ‘The Black I AM Awards’ bigiye gutangwa ku nshuro ya kane


Platini yashyizwe mu cyiciro cy’umuhanzi Mpuzamahanga mushya muri ibi bihembo


Platini aherutse gutangaza ko tariki 30 Werurwe 2024 azakora igitaramo cye bwite









KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JIREWU' YA PLATINI P

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND