Ku wa 23 Mutarama 2023, ubwo umunyamuziki wo mu gihugu cya Tanzania, Rajab Abdul Kahali [Harmonize] yari i Kigali mu rugendo rw’akazi agamije kumenyekanisha ibikorwa bye, yagiye mu mbuga ya CHIC atanga amafaranga menshi ku bantu yahasanze. Yanagiye mu Biryogo atanga arenga ibihumbi 500 Frw.
Amashusho yagiye hanze agaragaza Harmonize asohoka mu modoka
y’igiciro kinini aherekejwe n’umurinzi we, ubundi atangira urugendo rwo
kunyanyagiza amafaranga mu ba motari bari baparitse hafi y’aho imodoka ye yari
iparitse.
Byateje akavuyo kenshi! Abantu bamwuzuraho ari na ko
bamwe bavuza akaruru; byasabye ko uyu muhanzi ahagarara ku modoka ubundi
agenda atanga amafaranga- Umurinzi we yahuye n’akazi gakomeye, kuko yagombaga
gukora uko ashoboye kugira ngo shebuja abantu batamukoraho.
Byatangiye ahereza buri wese mu ntoki, bigera aho
noneho atangira kubajugunyira. Amafaranga yarashize yitabaza andi yari asigaye
mu modoka.
Unyujuje amaso mu mashusho yafashwe bigaragara ko
abantu barenga 200 bari bashungeriye iki gikorwa, kandi byateje umutekano
mucye, kuko hari ibinyabiziga muri ako kanya bitabashije gutambuka.
Ndetse hari umumotari wagiye gusama amafaranga asiga
moto ye imbere y’imodoka, bisaba ko umurinzi wa Harmonize ajya kuyikuraho
kugira ngo imodoka ibone aho kunyura. Amahoni yaravuze ariko abantu banga kuva
mu nzira, kugeza ubwo Harmonize afashe icyemezo cyo kuva aho hantu.
Mu bukwe bwa The Ben na Pamella mu Ukuboza 2023,
Pasiteri Joshua wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabanyanyagijeho
amafaranga arenga Miliyoni 1 Frw, avuga ko biri mu rwego rwo kubifuriza gutunga.
Yakurikiwe n’umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime Alliah Cool wanyanyagije
arenga ibihumbi 600 Frw.
Hari uruhande rumwe rw’abantu bavuga ko ibi bikorwa n’abasitari biri mu rwego rwo kwishimisha no kwifuriza abandi gutanga. Ntibikorwa n’abo gusa, kuko hari n’amashusho ajya asohoka, agaragaza bamwe mu bantu bizihiza isabukuru y’amavuko banyanyagiza amafaranga ku bandi cyangwa se bayanyagizwaho.
No mu nsengero birakorwa cyane! Hari igihe pasiteri yigisha ijambo ry'Imana, abakristo bakorwaho cyane bagahaguruka bakamujugunyaho amafaranga. N'iyo umuramyi aririmbiye abakristo bagafashwa cyane, hari abahaguruka bakamujugunya amafaraga ku birenge.
Ibi
bikorwa bishobora kuba bigize ibyaha?
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko buri wese akwiriye kongera gutekereza kabiri igihe atekereza kunyanyagiza amafaranga ku bantu.
Yavuze ko mu muco cyangwa se mu
myitwarire ya muntu bidakwiriye ko igihe utekereje gufasha umuntu ukwiriye no
kubigaragariza buri wese. Ati "Ese iyo ufasha umuntu uramunagira? Kunagira
rimwe, kabiri, gatatu. Hari ikintu hariya cyo kwiyemera."
Yagaragaje ko ibi bikorwa abantu babikora bagamije
'kwiyemera' no ‘kwiyerekana’ kugira ngo abantu babamenye. Akomeza ati "Ni
imbwa ntibakizinagira bazishyirira ku isahani. Noneho ugasanga nawe wemeye
urunamye koko urayatoye (Amafaranga). Oya!"
Mu kiganiro na RBA, Murangira yavuze ko ibi ari
'itesha agaciro' kandi ni 'agasuzuguro'.
Yacyebuye abakora ibikorwa nk'ibi, avuga ko ntawe
ukwiriye kubatiza umurindi kuko baba 'basuzugura amafaranga y'igihugu cyawe ngo
baragufasha'. Dr. Murangira ati "Agaciro kawe, agaciro k'Igihugu cyawe kagura
iki?."
Yasabye abasitari/ibyamamare kutagwa mu mutego w'abo
batumira mu Rwanda, bagakoresha uwo mwanya babonye mu kwimenyekanisha binyuze
mu kunyanyagiza amafaranga ku bantu.
Ati "Abasitari nabo nk'abantu b'ibyamamare
badufashe ntabwo iyo uzanye umuntu kugira ngo amenyekane ari ukugenda
anyanyagiza amafaranga mu Mujyi wa Kigali abantu barwanira inote,
bahakomerekera, inote zicika, bakomeretsanya, ntabwo ari byo…"
Yavuze ko kunyanyagiza amafaranga mu bantu bidakwiriye,
ahubwo ushaka gufasha akwiriye gutekereza igikorwa cy’urukundo yakora agafasha
abo ashaka.
Muri Bibiliya muri Matayo 6: 1-3 hagati hati: “Mwirinde,
ntimugakorere ibyiza byanyu imbere y'abantu kugira ngo babarebe, kuko nimugira
mutyo ari nta ngororano muzagororerwa na So wo mu ijuru.
“Ahubwo nugira ubuntu, ntukavuze ihembe imbere yawe nk'uko indyarya zigira mu masinagogi no mu nzira ngo bashimwe n'abantu. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo.
3 Ahubwo wowe ho
nugira ubuntu, ukuboko kwawe kw'ibumoso kwe kumenya icyo ukw'iburyo gukora,
4ahubwo ugire ubuntu bwawe wiherereye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera.”
Ibi bivugwa hirindwa ko umuntu yakora igikorwa
cy'urukundo agamije kumenyekana, atabikoreye urukundo no gufasha abakeneye ubwo
buryo.
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yasabye abantu kwirinda gutesha agaciro amafaranga y’Igihugu banyanyagiza mu bandi
Muri Mutarama 2023, Harmonize yahahiye i Nyamirambo
yitwaje arenga ibihumbi 500 Frw yagiye aha n’abandi
Mu bukwe bwa The Ben na Pamella, Prophet Joshua yabanyanyagijeho arenga Miliyoni 1 Frw
Umukinnyi wa filime, Amb. Alliah Cool yanyanyagije arenga
ibihumbi 600 Frw kuri The Ben na Pamella
REBA HANO UBWO HARMONIZE YANYANYAGIZA AMAFARANGA KU BANTU MURI CHIC
REBA HANO UBWO PROPHET JOSHUA YANYANYAGIZAGA AMAFARANGA KURI THE BEN
TANGA IGITECYEREZO