Kigali

Byinshi kuri filime “Oppenheimer” yihariye ibihembo bya BAFTA Film Awards

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:27/02/2024 12:16
0


"Oppenheimer " ni filime yakinanywe ubuhanga ndetse yibanda ku bushakashatsi n'inkuru zirimo ubwenge bwinshi, ibyo biyiviramo kwakira ibihembo byinshi m.



Iyi filime igaruka cyane ku bushakashatsi. Kuva mu mwaka wa 1904 kugeza 1967 umunyamerika Robert Oppenheimer yari umushakashatsi. Muri icyo gihe cyose yabaye umuyobozi mukuru w'icyumba cyakorerwagamo ubushakashatsi cya Los Almos Laboratory mu cyiswe Manhattan Project , ndetse amenyekana ku nka Se w'ibisasu bya kirimbuzi "Father of Atomic Bomb" .

Oppenheimer n'itsinda rye nibo bakoze   bwa mbere igisasu cya kirimbuzi  byaje no guhindura amateka y'Isi mu Ntambara ya Kabiri y'Isi.

Mu ijoro ryo kuya 18 Gashyantare 2024, hatanzwe ibihembo bikomeye mu ruganda rwa sinema ku Isi bya BAFT Film Awards, Filime ya Oppenheimer yegukana ibihembo byinshi mu byatanzwe.

Ibihembo bya British Academy Film Awards bizwi nka BAFT byatanzwe ku nshuro ya 77 bihesha icyubahiro filime nziza zo mu Bwongereza n'izo mu mahanga zasohotse 2023.

Ibi birori byari biyobowe na David Tennant byabereye mu inzu mberabyombi ya Royal Festival, hahembwa abarimo Cillian  Murphy wakunzwe muri Oppenheimer agatoranywa nk’umukinnyi mwiza “ Best Actor”.

Iyi filime ubwayo yegukenye igihembo cy’uko yabaye nziza “Best Film” ndetse bigatuma ikundwa na benshi. Robert Downey Jr wakinnye muri iyi filime yahembwe nk’umukinnyi wafashije abandi cyane “Supporting Actor”.

Ibihembo byakomeje gutangwa kuri bamwe bigaruriye imitima ya benshi muri iyi filime, uwitwa Christopher Nolan ahembwa nk’umuyobozi mwiza wayirebereye ayiyobora neza ndetse ni nawe wayanditse.

Ibyamamare muri sinema birimo Cillian Murphy, Robert Downey Jr, Frolence Pugh, Emily Blunt, Josh Hartnett, Matt Damon, Gary Oldman, Casey Affleck n’abandi benshi bakinnye muri filime ya Openheimer.

Tariki 21 Nyakanga umwaka wa 2023, iyi filime yashyizwe hanze, nyuma y'uko benshi bari bayitegeje n’amatsiko menshi kuva hatangazwa amakuru avuga ko igiye gushyirwa ahagaragara.


Cillian Murphy yahembwe nk'umukinnyi mwiza " Best Actor" muri Oppenheimer

Byinshi mu byatangajwe kuri iyi filime birimo no kuba ingengo y’imari yayo yari iteganijwe yaranganaga na Miliyoni 100 z'Amadolari. Ikinyamakuru Statista cyatangaje ko yinjije akayabo karenga Miliyoni 952 z’Amadorari ya Amerika.


Rober Downey Jr ni umwe mu byamamare byakinnye muri Oppenheimer


Oppenheimer ni imwe muri filime zasohotse muri 2023 irakundwa cyane ndetse yinjiza agatubutse


Oppenheimer ufatwa nka Se w'Ibisasu bya kirimbuzi byanahinduye amatega y'Isi mu Ntaramba ya Kabiri y'Isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND