Umunyarwenya uri mu bakomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, Patrick Salvador ategerejwe i Kigali mu gitaramo cya Gen-Z Comedy ashobora kuzahuriramo n’abarimo Okello ndetse na Kigingi wo mu Burundi, kizaba tariki 21 Werurwe 2024.
Iki gitaramo kizaba hizihizwa isabukuru y’imyaka ibiri
y’ibi bitaramo by’urwenya bya Gen-Z Comedy bihuza abanyarwenya bakomeye ndetse
n’abandi bakizamuka mu rwego rwo kugaragaza impano z’abo no ku batinyura imbere
y’ibihumbi by’abantu biba bibahanze ijisho.
Ibi bitaramo byamaze kuba ikimenyabose! Impano z’abarimo
Muhinde, Kadudu, Isekere Nawe n’abandi zatangiye gutangarirwa n’abantu benshi
mu gihe hadashize imyaka ibiri batangiye kugaragaza ko bashoboye mu bijyanye no
gutera urwenya.
Fally Merci watangije ibi bitaramo bya Gen-Z Comedy
yabwiye InyaRwanda, ko mu rwego rwo kwizihiza imyaka ibiri ishize bategura ibi
bitaramo, bagiye gukora igitaramo kizahuriramo no kwizihiza isabukuru y’iyi
myaka ibiri, kandi ko bazifashisha abanyarwenya bakomeye.
Yavuze ko batumiye bahereye kuri Patrick Salvador,
Okello ndetse na Kigingi banyuze muri ibi bitaramo mu mwaka wa mbere wabyo. Uyu
munyarwenya wanyuzwe mu marushanwa ya Imbuto Foundation, avuga ko Patrick
Salvador ariwe wamaze kwemeza kuzitabira ibi bitaramo.
Ati “Kugeza ubu Patrick Salvador niwe twamaze
kwemeranya kuzitabira ibi bitaramo ubwo tuzaba twizihiza imyaka ibiri yabyo.
Ariko ibiganiro hagati yacu na Kigingi na Okello bigeze kure ku buryo mu gihe
kiri imbere tuzabatangaza nka bamwe mu bo tuzakorana.”
Fally Merci avuga ko imyaka ibiri bategura ibi
bitaramo ‘twishimira ubwitabire bw’abantu’ ariko kandi ‘ntiturabona
abaterankunga cyangwa se abamamaza ibikorwa byabo batugana’.
Akomeza ati “Kugeza ubu twandikiye ibigo binyuranye,
ndetse na za company. Hari icyizere cy’uko tuzabona abazajya bamamaza ibikorwa
byabyo banyuze muri Gen-Z Comedy.”
Uyu munyarwenya avuga ko iki gitaramo kizahuza
abanyarwenya batatu bo mu bindi bihugu ndetse n’abanyarwenya bo mu Rwanda basanzwe
bakorana.
Patrick yaherukaga i Kigali muri Seka Live yabaye ku
wa 4 Ukuboza 2022 muri Kigali Convention Center. Icyo gihe yataramiye abakunzi
be yihuta biturutse ku kuba yarahageze atinze bitewe n'indege yamutindije.
Uyu mugabo yanigaragarje muri Seka Live yabaye ku wa
31 Nyakanga 2022. Ku wa 31 Werurwe 2019, nabwo yataramiye i Kigali muri Seka
Fest. No muri 2023, yatanze ibyishimo mu bitaramo bya Seka Live nyuma y’uko
avuye mu Bwongereza.
Ni umunya-Uganda kavukire wakuriye ahitwa Ombokolo mu
bilometero bike uvuye mu Mujyi wa Kampala. Aka gace yavukiyemo akunze
kukagarukaho cyane, mu biganiro by’urwenya akorera ahantu hatandukanye.
Yavutse ku wa 14 Gashyantare 1985. Kandi asanzwe ari
umukinnyi wa filime, umushyushyarugambaga mu birori n’ibitaramo, akaba na
enjeniyeri(Eng).
Muri 2009 yegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa
‘Multichoice Africa’ ryari rigamije guteza imbere abanyarwenya.
Mu 2016 yagarukiye mu cyiciro cya nyuma mu irushanwa
‘World's Funniest Person competition’, mu 2017 na 2018 ashyirwa mu bahataniye
ibihembo ‘Savannah Comic Choice Awards’.
Avuka mu muryango w’abahungu batanu n’abakobwa batatu.
Ku babyeyi bari abacuruzi, Lawrence Dawa wo mu Ntara ya Koboko na Joyce Dawa wo
muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.
Uyu mugabo afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri
cya Kaminuza yakuye muri Makerere mu Ishami ry’itumanaho. Yigeze kuvuga ko
yatangiye gutera urwenya ubwo yari mu mashuri yisumbuye, kuva ubwo ayoboka
inganzo.
Yakoze imirimo inyuranye. Muri Nzeri 2011 yasezeye
akazi yakoraga muri MTN Uganda, mu 2011 atangira gukora kuri Radio Capital FM
mu kiganiro ‘Dream Breakfast- Ibi byose byagiye bituma yigwizaho igikundiro mu
bihe binyuranye.
Fally Merci yatangaje ko bari mu biganiro n’abanyarwenya
Kigingi na Okello kugira ngo bazitabire Gen-Z Comedy
Abanyarwenya barimo Muhinde bamaze gutangarirwa kubera ubuhanga bw’abo mu gutera urwenya
TANGA IGITECYEREZO