RFL
Kigali

Ni uburwayi bukomeye! Ibyamamarekazi 10 byabaye imbata y'ubusambanyi-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/02/2024 7:58
1


Gukunda cyane bikabije imibonano mpuzabitsina (Sex Addiction) ni indwara nk'izindi zose n'ubwo hari abayirwara ntibamenye ko bayirwaye bakibwira ko ari ibisanzwe kuba bakunda cyane iki gikorwa. Hari bamwe mu byamamarekazi byemeye ku mugaragaro ko barwaye iyi ndwara.



Nk'uko hari abantu babaye imbata y'ibiyobyabwenge cyangwa se izindi ngeso mbi zigira ingaruka ku buzima harimo kuba imbata y'ibinyobwa, imbata y'ibiyobyabwenge (Drug Addiction) n'ibindi, no kuba imbata y'ubusambanyi na byo bimaze kuba indwara yugarije benshi by'umwihariko igitsinagore.

Hari abayirwara bakabigira ibanga rikomeye, mu gihe hari abayirwara ntibanabimenye ko bayirwaye kuko bibwira ko gukunda cyane imibonano mpuzabitsina ari ibisanzwe cyangwa bakibwira ko ari uko imibiri yabo ikora neza kurusha iya bandi. Nyamara ngo 69% y'abantu bakunda imibonano ni uburwayi.

Ikinyamakuru Hollywood Reporter cyashyize hanze urutonde rw'ibyamamarekazi 10 byiyemereye ko bikunda cyane imibonano mpuzabitsina kugeza aho byabaye imbata yabyo ndetse hari n'abajyanywe kwitabwaho n'inzobere zibafasha gutandukana n'iki kibazo:

1. Angelina Jolie

Ku ikubitiro ry'ibyamamarekazi byabaye imbata y'ubusambanyi, hari icyamamarekazi muri Sinema, Angelina Jolie wanahishuye ko iki kibazo cyamusenyeye. Mu 2017 uyu mugore uri mu bakomeye i Hollywood yatangaje ko akunda imibonano mpuzabitsina ku kigero gikabije ku buryo biri mu byatumye atandukana n'umugabo we wa kabiri Billy Bob Thornton.

Avuga ko atari akibasha kumunyura mu buriri bikabaviramo guhora mu ntonganya ndetse anemera ko yamucaga inyuma akigira mu bandi bagabo. Iki gihe abitangaza, Jolie yavuze ko agitandukana n'uyu mugabo mbere yo kubana na Brad Pitt yitabaje abaganga ngo bamufashe.

2. Britney Spears

Umuhanzikazi w'icyamamare Britney Spears wigeze kwifatira mu biganza bye injyana ya Pop mu myaka ya kera, nawe yaje kwisanga gukunda gutera akabariro bivuyemo ingeso yabyaye indwara. Uyu ariko siwe wafashe iya mbere ngo atangaze ku mugaragaro ko yabaye imbata y'ubusambanyi ahubwo umugabo we wa kabiri witwa Kevin Ferderline bafitanye abana babiri niwe wabivuze bwa mbere mu 2015. 

Yabwiye TMZ ko rwose Britney yamusabaga gukora imibonano buri kanya kandi bihoraho ku buryo nawe avuga ko byagezeho bikamubangamira. Agitangaza ibi, Britney Spears yahise avuga ko rwose asanzwe abana n'uburwayi bwo gukunda imibonano cyane.

3. Jada Pinkett Smith

Kabuhariwe mu gukina filime akaba n'umuhanzikazi, Jada Pinkett Smith umugore w'icyamamare Will Smith, azwiho kutagira ibanga ubuzima bwe dore ko anakunze kwinubirwa kubera gutangaza byinshi ku rugo rwe na Will Smith. 

Mu gitabo Jada aherutse gusohora yise 'Worthy' kivuga ku buzima bwe, yanditsemo ko kuva akiri inkumi yikundiraga cyane gukora imibonano gusa ngo byiyongereye amaze kubana na Will Smith. Muri iki gitabo avuga ko kubera ko yari asigaye ahoza Will ku nkeke y'iki gikorwa byabaye ngombwa ko amugurira ibikoresho byo mu buriri bizwi nka 'Sex Toys' kugira ngo bijye bimufasha kwimara ipfa igihe Will Smith adahari.

4. Lindsay Lohan

Umwe mu bakinnyi ba filime bakanyujijeho i Hollywood, Lindsay Lohan, wanigeze no kuba imbata y'ibiyobyabwenge dore ko yahoraga muri 'Rehab', yaje no kuba imbata y'ubusambanyi nk'uko yabyitangarije. Mu 2018 Lohan yavuze ko amaze igihe afite iki kibazo kandi ko yatangiye kukigira cyane mu 2010 ubwo yafungwaga akamara umwaka n'igice muri gereza aho byanatumye aryamana n'abagore bagenzi be bari bafunganywe.

5. Paris Hilton

Umunyamideli Paris Hilton umukobwa w'umuherwe Richard Hilton, yamamaye mu 2001 ubwo yakinaga filime y'urukozasoni ubwo yarafite imyaka 20 y'amavuko. Kuva iki gihe yanatangiye kujya acuruza amafoto y'ubwambure bwe mu binyamakuru no kuri murandasi. Kuba yaravuze ko ari imbata y'ubusambanyi ntibyatunguye benshi mu 2016 kuko yarasanzwe azwiho iyi ngeso kuva akiri muto.

6. Danielle Staub

Umuhanzikazi uri mu bakuze muri Amerika, Danielle Staub wahoze ari umumansuzi (Stripper) akiri inkumi, yemeye ku mugaragaro ko gukunda imibonano mpuzabitsina byabaye ingeso kuri we. Ibi yabitangaje mu gitabo yanditse cyitwa 'The Naked Truth' yasohoye mu 2012. Uyu mugore kandi anazwiho kuba ari mu byamamarekazi byabanye n'abagabo benshi.

7. Amber Smith

Umunyamideli Amber Smith akaba n'umukinnyi wa filime, azwiho kuba yaratanze ubuhamya bwo kuba imbata y'ubusambanyi mu 2012 mu kiganiro 'Celebrity Sex Rehab' cyakorwaga na Dr.Drew Pinsky cyanyuraga kuri televiziyo ya VH1. Iki gihe Amber Smith yavugaga ko yifuza umuganga w'inzobere wamufasha kurwanya ubu burwayi bwari bumaze kumubaho ingeso.

8. Nicole Narain

Umunyamideli Nicole Narain wabanje kuba umukinnyi wa filime z'urukozasoni nyuma akabireka, yatangaje ko ingaruka ya mbere yavanye muri uyu mwuga ari ukuba imbata y'ubusambanyi dore ko ngo ari byo yahoragamo mbere y'uko abihagarika. Ibi byakomeje kumukurikirana kugeza mu 2018 agiye muri 'Rehab' y'abantu babaswe n'iyi ngeso.

9. Jenifer Lewis

Icyamamarekazi muri Sinema kiri no mubabirambyemo, Jenifer Lewis w'imyaka 67 benshi bita 'Mother of Black Hollywood', mu gitabo cye 'Walking in my Joy: In These Streets' yasohoye mu 2022, yanditsemo ko akiri inkumi yanyuze mu bihe bitoroshye birimo no gukunda cyane imibonano mpuzabitsina ku buryo ngo yaryamanaga nuwo abonye wese. Icyakoze ngo umubyeyi we yaje kumushakira ubufasha bw'ubuvuzi kugeza igihe yabiretse.

10. Zoe Saldana

Icyamamaekazi mu gukina filime, Zoe Saldana, wamamaye cyane muri filime ya 'Avatar', nawe yatangaje ko gukunda cyane imibonano mpuzabitsina byabaye nk'ingeso kuri we. Ibi yabivugiye mu kiganiro n'umwongerezakazi Amanda Cadenet mu 2019 ubwo yagize ati: ''Nanjye ntaho ntandukaniye n'ababaye imbata y'ubusambanyi. Ndabikunda cyane, nta kintu kimpa umunezero nkabyo kandi mba numva nabikora buri kanya nuko bitankundira'.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muvunyi Patrick 4 months ago
    Nonex iyi ndwara ifata abagore gusa?





Inyarwanda BACKGROUND