Kigali

Zamukana Ubuziranenge: Ba rwiyemezamirimo bo mu Majyaruguru bashishikarije urubyiruko kwitinyuka bagakora - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:26/02/2024 19:38
0


Mu rwego rwo kurushaho gushishikariza urubyiruko, abagore ndetse n’abafite ubumuga gukura amaboko mu mifuka bakiteza imbere, hatangijwe ubukangurambaga kuri gahunda ya ‘Zamukana Ubuziranenge’ mu ntara zose z’igihugu.



Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gashyantare 2024, hatangijwe ubukangurambaga kuri gahunda ya ‘Zamukana ubuziranenge’ yatangijwe n’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB), mu rwego rwo gufasha inganda nto n’iziciriritse na serivisi zitunganya ibiribwa zashyizweho n’urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga mu rugendo rwo kugera ku buziranenge bwifuzwa.

Ku ikubitiro, hasuwe ba rwiyemezamirimo babiri bo mu ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Burera, aho bagaragaje urugendo rwabo mu kwiteza imbere no guteza imbere gahunda ya ‘Made In Rwanda’ by’umwihariko bibanda ku gutanga ibicuruzwa byujuje ubuziranenge.

Nsengukuri Elie, ni umwe muri aba ba rwiyemezamirimo bato ufite uruganda rukora ibikoresho by’isuku birimo amasabune, amavuta yo kwisiga n’ibindi rukorera mu murenge wa Cyanika ho mu Karere ka Burera.

Nyuma yo guhabwa amahugurwa atandukanye, Nsengukuri Elie yatangaje ko mu 2019 ari bwo yiyemeje gutangira kubyaza umusaruro ubumenyi yahawe maze atangirana na gahunda ya ‘Zamukana Ubuziranenge,’ imuha umurongo uhamye.

Kugeza uyu munsi, akoresha abakozi bagera kuri 25 barimo biganjemo urubyiruko n’abagore barimo barindwi bahoraho n’abandi bakora mu buryo budahoraho. 

Yatangije amafaranga angana n'ibihumbi 600Frw, none ubu akoresha imashini zigura amafaranga miliyoni 15 ndetse n'ibindi. Yatangaje ko ibikoresho bakoresha bigera kuri 75% ari ibiboneka mu Rwanda bikomoka ku bimera

Uyu rwiyemezamirimo yatangaje ko yatangiye kwikorera nyuma yo kubona ko hari ikibazo cy'uko u Rwanda rushora amafaranga menshi mu gutumiza ibicuruzwa byinshi mu mahanga, hanyuma akiyemeza kugira uruhare mu korohereza abanyarwanda kubona bimwe mu bicuruzwa by'ibanze ku giciro gito, byaba ngombwa bikanoherezwa mu mahanga.

Mushimiyimana Emimah ni umucungamutungo w'uruganda 'Amaboko y'u Rwanda Ltd.' Yavuze ko kuba akora muri uru ruganda bimufasha guteza imbere umuryango we, akibonera iby'ibanze nkenerwa atagombye gutega amaboko ku mugabo we, ahubwo bakuzuzanya.

Nshimiyumuremyi Cephas, ni rwityemezamirimo ufite uruganda rutunganya ibikoresho by'isuku rwitwa 'Uburanga Products,' rufite amashami mu bice bitandukanye by'igihugu, ni umwe muri ba rwiyemezamirimo batangiranye na gahunda ya 'Zamukana Ubuziranenge.'

Yatangaje ko mu 2013 ubwo yashingaga iyi kompanyi yiga muri Kaminuza, byari bikomeye kuko igihugu cyari cyikiyubaka hataraza iyi gahunda igamije gushyigikira cyane cyane urubyiruko. 

Yagize ati: "Muri 2013 natwaye igihembo cy'umushinga mwiza muri YouthKonekt, ariko dukomeza guhura n'imbogamizi zo kugira ngo ibicuruzwa byacu natwe bibashe kuba byagaragaza ko byujuje ubuziranenge. Icyo gihe rero, twagize amahirwe yo kuba mu 2017 haratangijwe gahunda nziza ya 'Zamukana Ubuziranenge.' Mu banyarwanda rero bakiri bato bariho icyo gihe nanjye nari ndimo ndetse ntangirana na RSB muri iyi gahunda kandi ndabashimira ko bamfashije gusobanura ibitari bisobanutse."

Uyu munsi, uyu rwiyemezamirimo niwe ugemurira amahoteli menshi yo mu Karere kazwi nk'Akarere k'Ubukerarugendo ka Musanze, ku buryo 70% by'ahacumbikirwa muri aka Karere bakoresha isabune y'Uburanga igura guhera ku giceri cy'ijana.

Imwe mu mbogamizi bagize ni iy'amacupa yo gushyiramo amavuta n'ibindi bicuruzwa bitewe n'uko Leta y'u Rwanda yaciye amashashi ndetse n'ibikoresho bya 'plastic,' byanatumye bahomba amwe mu masoko bari bamaze kugira mu turere 30 tw'igihugu.

Nubwo bimeze bityo ariko, uyu rwiyemezamirimo afite intego yo kugabanya ibyinjira mu gihugu ariko hongerwa ibyoherezwa mu mahanga. Ni muri urwo rwego ari kunoza amasezerano n'abanyamerika bashaka guhagararira Uburanga iwabo, bityo akaba akomeje gukorana na RSB mu kugaragaza ko ibicuruzwa byabo byujuje ubuziranenge kandi bishobora gucuruzwa ku mugabane w'Amerika n'i Burayi.

Umuyobozi w'agateganyo w'Ishami ritanga ibirango by'Ubuziranenge muri RSB, Bajeneza Jean Pierre yavuze ko iyi gahunda yaje ari ingirakamaro ku bagiraga ibitekerezo by'imishinga bagahura n'imbogamizi y'ubumenyi bucye bushingiye ku mabwiriza y'ubuziranenge bigatera igihombo ku gitekerezo wagize, nuko biba ngombwa ko hashyirwamo imbaraga mu kuzamura ubuziranenge hashingiwe ku mabwiriza yagendaga asohoka akorwa n'Ikigo cy'Igihugu gitsura Ubuziranenge.

Yagize ati: "Uko igihugu kiushaho kwiyubaka, 'Zamukana Ubuziranenge' ni umusingi mwiza wo kugira ngo dukore ibyiza kandi bishobora kujya ku masoko yo mu gihugu no hanze yacyo."

Uyu muyobozi yasobanuye ko iyi gahunda imaze imyaka irindwi yatanze umusaruro ufatika, cyane cyane ubumenyi yahaye ba rwiyemezamirimo, kwizerwa kw'ibicuruzwa, no kwiyizera kwa ba nyirabyo.

Ati: "Nk'uko mubizi, Leta y'u Rwanda yagiye ishyiraho ingamba zigamije iterambere rirambye. Imwe muri zo ni uguteza imbere urwego rw'abikorera cyane cyane abakora ibicuruzwa bitandukanye, cyane ko ibyinshi byavaga mu mahanga kandi hari ubushobozi hari n'ubushake. Iyi gahunda yaje ikurikiye politiki yo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu, ariko igamije kubakira ku bintu by'ubuziranengemu rwego rw'ubumenyi, urwego rw'imikorere, ndetse no mu buryo bya bicuruzwa bibona ibyemezo by'ubuziranenge."

Kuva muri 2017 muri gahunda ya 'Zamukana Ubuziranenge' hafashijwe ibikorwa na serivisi bigera kuri 840, bityo bizamura umubare w'ibicuruzwa byahawe ibirango by'ubuziranenge, uva kuri 300 ugera ku birenga 900 muri uyu mwaka. 

Amafoto yaranze umunsi wa mbere y'ubukangurambaga bwa "Zamukana Ubuziranenge" bugiye kumarana icyumweru:


Nsengukuri Elie ni umuyobozi wa Amaboko y'u Rwanda Ltd

 

Nshimiyumuremyi Cephas ni umuyobozi w'Uburanga Products






Bajeneza Jean Pierre ni umuyobozi w'agateganyo w'Ishami ritanga ibirango by'Ubuziranenge mu Kigo cy'Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND