Kigali

MU MAFOTO: Habaye impanuka 2, umufana arafungwa - Ibyaranze umunsi wa 22 wa Rwanda Premier League

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:26/02/2024 16:23
1


Mu byaranze imikino yo ku munsi wa 22 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda harimo n'impanuka ebyiri zabaye mu mikino itandukanye.



Dusubize amaso inyuma turebe ibyaranze imikino ya shampiyona imikino yakinwaga mu mpera z'icyumweru gishije guhera kuwa Gatanu kugeza ku Cyumweru.

Kuwa Gatanu ubwo Rayon Sports yatsindwaga na Musanze FC igitego 1-0, habayemo impanuka, myugariro wa Musanze FC Muhire Anicet agongana na rutahizamu wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince, bose bajyanwa kwa muganga ariko nyuma baza gusezererwa.

Muri uyu mukino kandi umutoza wa Rayon Sports, Julien Mette yagaragaye yashyushye mu mutwe bigera aho ukuguru kumwe kuri mu kibuga naho ukundi kuri hanze yacyo.  

Usibye ibi kandi hari n'umufana wa Rayon Sports watawe muri yombi, afungirwa kuri sitade na Polisi kubera guteza akavuyo, gusa nyuma y'akanya gato aza kurekurwa.

Undi mukino wabaye mu mpera z'icyumweru ukagaragaramo impanuka, ni uwabaye kuwa Gatandatu aho Police FC yari yakiriye AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium birangira inatsinzwe igitego 1-0 cyatsinzwe na Shaban Hussein Tchabalala.

Uyu mukino ugeze ku munota wa 71, habayemo impanuka umukinnyi wa Police FC, Nsabimana Eric 'Zidane' akubitana umutwe na Ndayishimiye Didier wa AS Kigali.

Bose bahise bikubita hasi ariko uyu mukinnyi wa Police FC aba ariwe uremba bituma ahabwa ubutabazi bw'ibanze ajyanwa no kwa muganga dore ko yari yakomeretse ku mutwe n'ijisho ryabyimbye cyane. 

Indi mikino yabaye ku munsi wa 22 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, APR FC yatsinze Mukura VS 2-0, Marine FC itsinda Kiyovu Sports 3-0, Etincelles FC inganya na Sunrise FC 2-2, Gorilla FC inganya na Bugesera FC igitego 1-1, Amagaju FC atsinda Gasogi United 2-0 mu gihe Muhazi United yatsinze Etoile de ibitego 2-0.

Rudasingwa Prince yari yarembye ajyanwa kwa muganga yitabwaho yongera kumererwa neza


Ubwo imbagukiragutabara yajyanaga Rudasingwa Prince kwa muganga



Ubwo Rudasingwa Prince yagonganaga na Muhire Anicet wa Musanze FC






Ubwo myugariro wa Musanze FC, Muhire Anicet yajyanwaga kwa muganga 


Umufana wa Rayon Sports wateje akavuyo kuri sitade agafungwa iminota micye














Umutoza wa Rayon Sports yisanze ukuguru kumwe kuri mu kibuga naho ukundi kuri hanze yacyo 


Shaban Hussein Tchabalala yishimira igitego yatsinze







Nsabimana Eric 'Zidane' yagize ikibazo ku mutwe nyuma yo kugongana na Mugisha Didier


Umunsi wa 22 wa shampiyona y'u Rwanda waranzwe n'udushya dutandukanye


UMWANDITSI & AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hatangimbabazi10 months ago
    Aperi izagitwara.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND