RFL
Kigali

Kim Kardashian yahagaritse amasomo yo kuba umunyamategeko

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/02/2024 15:54
0


Umunyamideli kabuhariwe, Kim Kardashian, warumaze igihe yiga 'Law' ngo azavemo umunyamategeko kimwe na Se Robert Kardashian, yatangaje ko yabaye ahagaritse aya masomo mu rwego rwo gukomeza imirimo y'ubucuruzi bwe.



Kim Kardashian ni urugero rwiza rw'umuntu wava ahantu hasi cyangwa se habi akagera kure hashoboka. Uyu yamenyekanye kubera ko yakinnye filime y'urukozasoni ndetse no gucuruza amafoto y'ubwambure bwe mu kinyamakuru cya 'Playboy' inatunganya izi filime benshi banenga.

Buhoro buhoro Kim Kardashian yagiye azamuka ava muri uru ruganda rwo gucuruza ubwambure bwe, agera ku kigero cy'abanyamideli mpuzamahanga ndetse atangira n'ubucuzi bw'imyenda n'ibirungo by'igitsina gore ndetse mu 2019 yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko agiye kwiga amategeko(Law).

Kim Kardashian yavuze ko yifuza gutera ikirenge mu cya Se witwa Robert Kardashian wari umunyamategeko unazwiho kuba yaragiye ahagararira benshi mu byamamare barimo nka O.J Simpson. Iki gihe benshi ntibizeye ko Kim yabikora mu gihe bamwe bavugaga ko ari agatwiko arimo.

Kuva mu 2019 Kim Kardashian yatangiye kwiga amategeko

Ntibyatinze Kim Kardashian wari ukimara gutandukana n'umuraperi Kanye West, yahise atangira kwiga amategeko ndetse anakora ikizamini kizwi ku izina rya 'Bar Exam'. Iki kizamini yagitsinzwe inshuro eshatu (3) ariko ntiyacika intege kugeza mu 2021 ubwo yagitsindaga agikoze ku nshuro ya kane. Kuva iki gihe yatangaje ko agiye gukomeza kwiga ku buryo azahabwa impamyabumenyi mu mategeko.

Kuri ubu Kim Kardashian weretse benshi ko ashoboye ibirenze ibyo yatekerezwagaho, yamaze kuvuga ko yabaye ahagaritse aya masomo. Aganira na The Sun yagize ati: ''Kubera ubucuruzi bwa kompanyi zanjye nka SKIMS na KK Beauty, no kuba mpugiye mu gukina filime ntabwo binyoroheye ko mbifatanya n'amasomo''.

Uyu munyamideli yatangaje ko yabaye ahagaritse aya masomo by'igihe gito

Yakomeje agira ati ''Ndifuza ko mba nkurikirana ibi muri iki gihe kuko urebye nibwo ubucuruzi bunkeneye kandi mfite imishinga ya filime zirenga eshatu harimo na American Horror Story turi gukina ibindi bice ubu. Ntabwo mfite umwanya uhagije wo guha amasomo ntahugiye mu bindi. Nabaye nyahagaritse byigihe gito nzongera nyasubiremo mpugutse''.

Kim Kardashian w'imyaka 43 winjiye muri Sinema amaramaje yakomeje agira ati: ''Ndifuza gusubira kwiga amategeko mu 2025 byibuza nizeye ko umwanya wanjye wose ari amasomo nzawuharira ku buryo nzatsinda. Mu myaka yashize nabifatanyanga n'ibindi byinshi ntibitume niga neza ngatsindwa. Ni ibintu natangiye kandi nzabisoza ndabyizeye''.

Kim Kardashian azasubira kwiga amategeko mu mwaka wa 2025

Uyu munyamideli uri mu batunze agatubutse ku Isi, atangaje ibi mu gihe amaze kugira ibikorwa byinshi bitandukanye birimo gucuruza imyenda n'ibikoresho by'ubwiza, gukina filime, kwamamariza inzu z'imideli ndetse akaba n'umuhanzi w'imideli. Ibi byose ngo nibyo byatumye abaye ahagaritse kwiga.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND