Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben n'umugore we bagatutse i Kigali mu ibanga rikomeye nyuma y'iminsi bari muri Uganda.
Kuri uyu wa 26 Gashyantare 2024 nibwo umuhanzi mpuzamahanga w'umunyarwanda Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben ndetse n'umukunzi akaba n'umugore we, Uwicyeza Pamella bageze ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Ni nyuma y'iminsi barimo kubarizwa mu gihugu cya Uganda aho The Ben yataramiye mu bitaramo bibiri birimo icyo ku munsi w'abakundana cya 'Comedy store' cyabaye ku wa 14 Gashyantare 2024, igitaramo cyaranzwe n'ubwitabire budasanzwe.
Iki gitaramo cyateguwe na Alex Muhangi , The Ben yagihuriyemo n'umuhanzikazi Sheebah Karungi banakoranye indirimbo "Binkorera" mu myaka itandukanye ishize.
The Ben kandi aherutse gutaramira abakunzi be i Kampala mu gitaramo cya Rema Namakula cyabaye ku wa 23 Gashyantare 2024.
Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko The Ben n'umugore we bitegura kwerekeza muri Leta ya Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za AmeriKa aho bivugwa ko bazatura.
Umwe mu baduhaye amakuru utifuje ko dutangaza amazina ye, yagize ati "The Ben n'ubundi we na Pamella barahita bajya muri AmeriKa. Hari ibintu baje gutunganya bagahita basubira muri Amerila".
The Ben na Pamella batangiye umwaka wa 2024 ari umugabo n'umugore nyuma y'imyaka isaga itatu bakundana.
Ubwabo bavuga ko usibye kuba ari umugore n'umugabo, basanzwe ari n'inshuti magara.
The Ben na Pamella bagarutse i Kigali mu gihe gito dore ko bitegura kujya kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
The Ben yaje aherekejwe n'umusore w'ibigango usanzwe umurindira umutekano witwa Ya Ntare Fayzo adakunze gusiga aho agiye hose igihe ari muri Afurika
The Ben avuye gukora ibitaramo bibiri i Kampala
TANGA IGITECYEREZO