Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ufatwa nka nimero ya mbere muri iki gihe, Israel Mbonyi, ari mu myiteguro yo kujya gutaramira mu gihugu cy’u Bubiligi, aho azabamurikira Album ye “Nk’Umusirikare” iriho indirimbo zakunzwe nka ‘Nina Siri’.
Ni ku nshuro ya kabiri, uyu muhanzi wamamaye mu
ndirimbo zirimo nka ‘Umukunzi’, ‘Mfite Impamvu’ n’izindi agiye gutaramira mu
Bubiligi kuko ahaheruka mu 2023, aho yafashije Abanyarwanda bahatuye kugirana
ibihe byiza n’Ijuru.
Ni ku butumire bwa Karekezi Justin washinze ‘Team
Production’ yanyujijemo ategura ibitaramo yatumiyemo abarimo The Ben, Meddy, Mike
Kayihura, Bruce Melodie, Urban Boys bagikorana nk’itsinda, Kitoko Bibarwa
ubarizwa mu Bwongereza, Marina n’abandi.
Karekezi Justin yabwiye InyaRwanda ko bongeye
gutumira Israel Mbonyi kubera ko yabashimishije mu 2023 ubwo yabataramiraga ku
nshuro ye ya mbere.
Ati “Nitwe twamutumiye! Israel Mbonyi hano
yaradushimishije cyane kuko aba anakora umurimo w’Imana, byafashije benshi ku
buryo yaba ari abamubonye n’abataramubonye bibashimishije cyane kuba agarutse.”
Uyu mugabo avuga ko muri iki gitaramo kizaba tariki 8 Kamena 2024, Israel Mbonyi azagikora abihuje no kubamurikira indirimbo ziri
kuri Album ye yise ‘Nk’Umusirikare’ iriho indirimbo ‘Nina Siri’ yakunzwe cyane
cyane mu bakoresha ururimi rw’Igiswahili.
Akomeza ati “Aje kutumurikira Album ye ‘Nk’Umusirikare’.
Ni igitaramo kimwe gusa kimuzanye, hanyuma agasubira mu Rwanda kubera akazi
kenshi afite.”
Muri uyu mwaka, Israel Mbonyi yamaze kwemeza bimwe mu
bitaramo azakorera mu bihugu bitandukanye. Aherutse kubwira InyaRwanda ko ku
wa 23 Nzeri 2024, azataramira mu Mujyi wa Kampala kuri Millenial Park Grounds
Lugogo, n’aho ku wa 25 Nzeri 2024 azataramira mu mbuga ya Kaminuza yo muri
Mbarara.
Hari n’amakuru avuga ko afite ibitaramo azakorera mu
Mujyi wa Nairobi, Mombasa na Dar es Salaam muri Kenya.
Nyuma yo gukora igitaramo gikomeye kuri Noheli tariki 25
Ukuboza 2023, Israel Mbonyi yabwiye itangazamakuru ko anezerewe, kandi ko
ashima Imana kuko uko yasengeye iki gitaramo 'ariko cyagenze'.
Ati "Uko nasengeye ibi bintu niko nyine Imana
yabikoze. Urumva, twabonye benshi bakizwa, umunezero w'Imana wari uhari, ibintu
twapanze gukora, uko 'set up' twayishakaga, byari byiza pe, byari byiza kurenza
ibyo nasengeye."
Israel Mbonyi yavuze ko afite umwete wo gukomeza
gukorera Imana, kandi ko mu 2024 afite album nyinshi agomba gushyira hanze. Ati
"Ntabwo ndumva muri njyewe indirimbo zashize."
Uyu munyamuziki yavuze ko imyandikire ye y'indirimbo
ituruka ku kuba atindana n'Imana mu isengesho. Ati "Uko utindana n'ikintu
ugenda usa nacyo. Iyo utinda mu bintu by'Imana ugenda usa n'ibintu by'Imana.
N'iyo witsamuye n'ibyo biza, n'iyo urose n'ibyo biza."
Yavuze ariko kandi ko byanaturutse ku kuba ubuzima bwe
bwubakiye ku kuba yarakuriye mu rusengero. Ati "Iyo njya kwandika rero
ibinza hafi n'ibyo ng'ibyo."
Israel Mbonyi avuga ko adafite gushidikanya muri we,
ko mu 2024 azataramira muri bimwe mu bihugu bya EAC, kuko ‘uyu muhamagaro
uranezeza’.
Israel Mbonyi muri Nzeri 2024 azakorera ibitaramo
bibiri mu gihugu cya Uganda
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NINA SIRI’ YAISRAEL MBONYI
TANGA IGITECYEREZO