Kigali

Abafana ba APR FC bacyuye amanota bica akanyota na Primus bataramiwe na Chriss Eazy-AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:26/02/2024 8:23
0


Ku bufatanye na Primus, umuhanzi Chriss Eazy yongeye gutanga ibyishimo ku baturage bo mu Karere ka Huye nyuma y'iminsi micye ataramiye muri Kaminuza y'u Rwanda agashinjwa gusuzugura itangazamakuru.



Kuri iki cyumweru, nyuma y'umupira wahuje ikipe ya Mukura VS ndetse n'ikipe ya APR FC muri South Bridge habereye ibirori byahuje abafana ku mpande zombi, abakunzi ba Primus barahura barasangira bataramirwa n'umuhanzi Chriss Eazy.

Ni igitaramo cyateguwe ku bufatanye na Primus kugira ngo abantu bumve uburyohe bwa Primus nyuma yo kureba umukino wari uryoheye amaso warangiye APR FC itsinze ibitego bibiri ku busa.

Ni igitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi ugereranyije n'aho cyabereye ndetse gitizwa umurindi n'abafana ba APR FC bari bamaze gutsinda ikipe ya Mukura VS yongera kwiyunga n'abafana bayo nyuma y'uko bari bamaze iminsi micye basezererewe na Gasogi United mu gikombe cya Amahoro.

Chriss Eazy wazanye na Junior Giti usanzwe ureberera inyungu ze, yatanze ibysihimo ku bantu bari bitabiriye icyo kirori akaba ari nyuma y'iminsi micye yari aherutse gutaramira muri kaminuza ariko agashinjwa gusuzugura abanyamakuru kuko yanze gutanga ikiganiro.


Chriss Eazy yataramiye abantu bo mu karere ka Huye nyuma yo kureba ibirori bya Ruhago mu mukino wahuje APR FC ndetse na Mukura VS


Junior Giti utuwe urebererera inyungu Chriss Eazy, nawe yari yamuherekeje muri iki gitaramo


Abageze mu gitaramo bizihiwe n'uburyohe bwa Primus


Abafana ba APR FC baryohewe ubugira kabiri. Insinzi ndetse n'uburyohe bwa Primus






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND