Kigali

MTN yahembye Umunyafurika mwiza muto mu gace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2024

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/02/2024 22:28
0


Sosiyete y'itumanaho ya MTN Rwanda ibinyujije muri MoMo yahembye umukinnyi mwiza ukiri muto w'Umunyafurika mu gace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2024.



Ibyishimo byari ibyishimo ku baturarwanda aho biheraga ijisho isiganwa ry'amagare rya Tour du Rwanda ryabaga ku nshuro ya 16 guhera tariki 18 Gashyantare kugeza uyu munsi ku Cyumweru taliki 25.

Kuri iki Cyumweru hakinwaga agace ka 8 ari nako ka nyuma kazengurukaga ibice by'umujyi wa Kigali ku ntera ingana n'ibilometero 73.6.

Kegukanwe na Peter Joseph Blackmore ukomoka mu gihugu cy'u Bwongereza akaba yakoresheje isaha imwe, iminota 47 n'amasegonda 37 ndetse aba arinawe wegukana Tour du Rwanda ya 2024 muri rusange.

Uyu mukinnyi w'imyaka 21 asanzwe akinira ikipe ya Israel Premier Tech ndetse aka niko gace ka kabiri yari yegukanye muri iyi Tour du Rwanda 2024 dore ko ari nawe wari wegukanye akavaga i Musanze kerekeza mu mujyi wa Kigali (Mont-Kigali).

Nubwo uyu mukinnyi ariwe wegukanye agace ndetse akanegukana Tour du Rwanda ariko ntabwo ariwe wahembwe gusa kubera ko hatanzwe ibihembo no ku bandi bakinnyi bitwaye neza.

Muri ibi bihembo harimo n'icyatanzwe na MTN ibinyujije muri MoMo aho yahembye umukinnyi mwiza ukiri muto w'Umyafurika muri iyi Tour du Rwanda.

Uyu munsi cyatwawe na Aklilu Arefayne usanzwe ukinira Eritrea n'ubundi wanagitwaye mu duce twose twa Tour du Rwanda 2024.Uyu mukinnyi wavutse muri 2004 asanzwe akinira ikipe ya Wanty-ReUz-Technord yo mu Bubiligi.

Muri iyi Tour du Rwanda 2024 , MTN yari umuterankunga arinako ikangurira abakiriya bayo gahunda ya ‘BivaMomoTima’

Ubu bukangurambaga bumaze imyaka ibiri, bugamije gushishikariza abantu kohererezanya amafaranga bakoresheje telephone.

Umuyobozi wa MTN Mobile Money Ltd, Chantal Kagame ati “Ni ho hantu tugiye gushyira imbaraga, 2024 uzaba umwaka w’impano gusa nk’uko twabibabwiye.”

“Kwizigamira no kuguriza ni kimwe mu bintu tuzibandaho kuko tuzi ko bigira uruhare mu gukura k’ubukungu bw’Igihugu, kandi bifasha n’abakiliya bacu kuva ku rwego rumwe bakajya ku rundi, ari abatangira ubucuruzi, ari abashaka kwizigamira kugira ngo abana babo bazabashe kujya ku ishuri; turimo kureba ngo ni gute twakwigisha abantu kwizigamira bitabababaje.”

Jean Paul Musugi ushinzwe ubucuruzi muri MoMo, avuga ko abakiliya bazajya binjira muri iyi poromosiyo bakanze *182*16#, ubundi bishyure bakoresheje MoMo Pay inshuro nyinshi zishoboka.

Ati “Abacuruzi na bo turabashishikariza gusaba ababagana kubishyura kuri MoMo pay zabo kugira ngo babashe kubona ibihembo.”

Buri cyumweru hatangwa ibihembo birimo amafaranga ibihumbi 100 Frw, ibihumbi 500 Frw, ndetse miliyoni 1 Frw, ndetse na moto.


MTN  Mobile Money Ltd yahembye Aklilu Arefayne nk'umukinnyi mwiza ukiri muto w'Umunyafurika mu gace ka 8


Aklilu Arefayne niwe wegukanye ibihembo by'umukinnyi mwiza w'Umunyafurika mu duce twose twa Tour du Rwanda 2024 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND