Kigali

Amstel yahembye umukinnyi wegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2024

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/02/2024 22:22
0


Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye,Bralirwa rubinyujije mu kinyobwa cyayo Amstel rwahembye Peter Joseph Blackmore wegukanye agace ka 8 kakaba na ka nyuma ka Tour du Rwanda 2024.



Guhera tariki 18 Gashyantare 2024 kugeza kuri iki Cyumweru tariki 25 mu Rwanda haberaga isiganwa ry'amagare ngarukamwaka rizenguruka ibice bigize u Rwanda rya Tour du Rwanda 2024.

Kuri iki Cyumweru hakinwaga agace ka nyuma kazengurukaga ibice byo mu mujyi wa Kigali ku ntera y'ibilometero 73.6.

Kegukanwe na Peter Joseph Blackmore ukomoka mu gihugu cy'u Bwongereza akaba yakoresheje isaha imwe, iminota 47 n'amasegonda 37.

Uyu mukinnyi w'imyaka 21 asanzwe akinira ikipe ya Israel Premier Tech ndetse aka niko gace ka kabiri yari yegukanye muri iyi Tour du Rwanda 2024 dore ko ari nawe wari wegukanye akavaga i Musanze kerekeza mu mujyi wa Kigali (Mont-Kigali).

Uwari umuterankunga mukuru muri Tour du Rwanda y'uyu mwaka ,Amstel niyo yahembye Joseph Blackmore dore ko n'ubundi muri rusange ariyo yahembye abakinnyi bose begukanye uduce muri Tour du Rwanda 2024.

Amstel yatekereje ku bakiriya bayo muri Tour du Rwanda aho yazanye ibintu bidasanzwe kandi bishimishije, bigamije gushimangira ubusabane mu nshuti no kugera ku byifuzwa kuri Tour du Rwanda.

Amstel yazanye uburyo bwo gusiganwa ku magare kuri internet (E-Race) bugakorerwa ahantu hazwi cyane, nka Maison Noir, Molato, Plazzo, na Clausy Bar.

Ubu buryo bwagarutsweho cyane, kikaba ikimenyetso ko Amstel itanga ibihe bitazibagirana mu nshuti. Ariko ibyishimo ntabwo bigarukira aha gusa.

Muri Tour du Rwanda, Amstel yari yarazanye abacuruzi bayo. Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Madamu Martine Gatabazi, yari yatangaje ko kuri iyi nshuro bagomba kuzashimangira ubudasa bwa Amstel nk'ikirango cyo guhitamo mu nshuti kandi banubahiriza amategeko agenga ibyo kunywa.


Amastel yahembye Peter Joseph Blackmore  wegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2024








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND