RFL
Kigali

Munyaneza Didier niwe wahanganye - Ibihembo bya buri mukinnyi witwaye neza muri Tour du Rwanda 2024 - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:25/02/2024 18:33
0


Abakinnyi bagera kuri Batatu begukanye ibihembo mu bakinnyi bitwaye neza muri Tour du Rwanda ya 2024.



Kuri iki cyumweru, nibwo hakinwaga umunsi wa Nyuma wa Tour du Rwanda, umunsi wari witezwe na benshi kuko wagombaga gutanga umukinnyi wegukana Tour du Rwanda yakinwaga ku nshuro ya 16. Nk'uko byari byitezwe na benshi, Peter Jospeh Blackmore niwe wegukanye iri siganwa nk'uko yagiye gukina agace ka nyuma ariwe ufite ibihe byiza kuva batangira gukina.

Tugiye kureba hamwe abakinnyi 12 bitwaye neza muri iri siganwa, dore ko aribo bahabwa ibihembo bigendanye n'icyiciro bitwayemo neza.

Umukinnyi wegukanye Tour du Rwanda, ni Peter Jospeh Blackmore, wahize abandi mu minsi 8, aho ariwe wari ufite ibihe bito, kuko yakoresheje amasaha 17 iminota 18 n'amasegonda 16, akaba yahembwe na Visit Rwanda. Umukinnyi uzi kugenda ahazamuka, yabaye Pierre Latour wahembwe na FERWACY. Aklilu Arefayne ukinira ikipe y'igihugu ya Eritrea yahembwe nk'umukinnyi ukiri muto witwaye neze, akaba yahembwe na Prime Insurance.

Shemu Nsengiyumva ukinira May Stars ndetse akaba ariwe mukinnyi rukumbi wari usigaye muri isiganwa ukinira iyi kipe, yahembwe nk'umukinnyi wegukanye amanota menshi y'umuvuduko mwinshi wo mu muhanda, ahemba na SP. Umukinnyi mwiza w'umunyarwanda yabaye Manizabayo Eric bakunze kwita Karadio, aho ku rutonde rusange yaje ku mwanya wa 15 arushwa iminota 5 n'amasegonda 13 n'umukinnyi wa mbere, akaba yahembwe na Forzza bet.

Umukinnyi mwiza w'umunyafurika, yabaye Dawit Yemane ukomoka muri Eritrea ariko akaba yakiniraga ikipe ya Bake Aid, akaba yaje ku mwanya wa 10 arushwa iminota 3 n'uwa mbere, ahembwa na RwandAir. Aklilu Arefayne yabaye umukinnyi mwiza kandi w'umunyafurika ukiri muto, akaba yahembwe na MTN Mobile Money Ltd.

Masengesho Vainqueur w'imyaka 22, yatowe nk'umunyarwanda ukiri muto witwaye neza, akaba yaje ku mwanya wa 18 arushwa iminota 10 n'umukinnyi wa mbere.

Milan Donie yabaye umukinnyi wagenze igihe kinini wenyine akaba yahembwe na Bella Flowers. Munyaneza Didier w'imyaka 26 ukinira Team Rwanda, yabaye umukinnyi mwiza waranzwe n'ihangana, akaba yahembwe na Horizon Express. Ikipe nziza yabaye ikipe ya Eritrea ikaba yahembwe na Inyange. 

Abakinnyi 3 beza ba Tour du Rwanda uyu mwaka, bayobowe na Blackmore wabaye uwa mbere, IIkhan Dostiyev wavaye uwa kabiri, na Jhonatan Restrepo Valencia wabaye uwa gatatu

Munyaneza Didier yabaye umukinnyi mwiza wahanganye muri Tour du Rwanda yose 

Masengesho yabaye umukinnyi mwiza w'umunyarwanda ukuri muto 

Eritrea yabaye ikipe y'irushanwa

Ingufu Gin yahembye Mashengesho nk'umukinnyi ukiri muto w'umunyarwanda 


Manizabayo Eric yabaye umukinnyi mwiza w'umunyarwanda, akaba ari Tour du Rwanda ya 7 yari akinnye 

Aklilu yahembwe nk'umunyafurika mwiza ukiri muto, akaba yahembwe na MoMo

Joseph Blackmore yegukanye Tour du Rwanda aba Umwongereza wa mbere ubikoze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND