Kigali

APR FC yarambitse Mukura VS irakubita, iby'igikombe biracayuka

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/02/2024 14:39
2


Ikipe ya APR FC yatsindiye Mukura VS mu karere ka Huye ikomeza gushyiramo ikinyuranyo hagati yayo na Rayon Sports iyikurikiye ku rutonde rwa shampiyona.



Ni umukino wabaye kuri iki Cyumweru Saa kenda ubera kuri sitade mpuzamahanga ya Huye aho ari Mukura VS yari yakiriye. Kubona amanota 3 byahise bituma ikipe y'Ingabo z'Igihugu ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n'amanota 49 isiga Rayon Sports FC iyikurikiye amanota 7.

Uko umukino wagenze umunota ku munota

Umukino urangiye APR FC itsinze ibitego 2-0

90+2' APR FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Shaiboub hajyamo Mbonyumwami Thaiba

90' Umusifuzi wa 4 yongeyeho iminota 5 kugira ngo umukino urangire

85' Ikipe y'Ingabo z'igihugu nyuma yo gutsinda igitego cya 2 iri no guhererekanya umupira neza cyane,abakinnyi ba Mukura VS bawubuze

80' APR FC ibonye igitego cya 2 gitsinzwe na Niyibizi Ramadhan ku mupira yarahawe na Mugisha Gilbert

75' Mukura VS ikoze impinduka mu kibuga havamo Ndayogeje Gerard hajyamo Nsabimana Emmanuel 

73' Mukura VS yarishyuye habura gato,Iradukunda Elie Tatou ahinduye umupira imbere y'izamu usanga Samuel Pumpong ashyiraho umutwe ariko uragenda unyura impande y'izamu gato cyane

66' Mukura VS ikoze impinduka mu kibuga havamo Kubwimana Cedic hajyamo Cyubahiro Costantin 

63' Thadeo Luanga wa APR FC aryamye hasi ari kwitwabwaho n'abaganga nyuma yo kugongana na Kubwimana Cedric

62' Muri iyi minota APR FC yagabanyije amakare,Mukura VS niyo iri kugerageza gukina 

58' APR FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Nshimirimana Ismail hajyamo Mugisha Gilbert

57'Allain Bacca acomekeye umupira mwiza Fitina Ombolenga  gusa Kayumba Soter aratabara awushyira muri koroneri

52' APR FC yongeye gusatira aho Ruboneka Jean Bosco,Allain Bacca na Fitina Ombolenga bahererekanyije imbere y'izamu gusa ntibyagira icyo bitanga

48' Ikipe ya Mukura VS iri gukina neza ishaak uko yakwishyura,Samuel Pumpong ahinduye umupira mwiza imbere y'izamu ariko habura ukozaho umutwe

46' Mukura VS itangiye igice cya kabiri ikora impinduka mu kibuga,havamo Bruno Etound Ronie hajyamo Iradukunda Elie Tatou

Igice cya kabiri kiratangiye

Igice cya mbere vkirangiye APR FC ifite igitego 1-0

45+3' Ruboneka Jean Bosco azamuye umupira mwiza maze Allain Bacca awushyira ku mutwe ariko uragenda unyura hejuru y'izamu gato cyane

Umusifuzi wa 4 yongeyeho iminota 4 kugira ngo igice cya mbere kirangire

40' Nyamukandagira irase uburyo,Niyigena Clement ahaye umupira Nshimirimana ismail awuzamukana yiruka ageze mu rubuga rw'amahina arekura ishoti ariko rinyura hepfo y'izamu gato cyane

38'APR FC ikomeje gukina nkaho ariyo yatsinzwe,uwitwa allain Bacca arekuye ishoti riremereye ari inyuma y'urubuuga rw'amahina gusa umunyezamu wa Mukura VS aratabara ashyira umupira muri koroneri

34' Mukura VS yaribonye uburyo ku mupira Ruboneka Jean Bosco yari yihereye Bruno Etoundi wmu kibuga hagati nawe akawuzamukana yiruka ariko yagera imbere y'izamu akawutanga nabi

28' Fitina Ombolenga akoreye ikosa Kubwimana Cedric wa Mukura VS maze umusifuzi atanga kufura ariko itewe na Muvandimwe Jean Marie Vianne ntihagira ikivamo umupira uragenda urarenga

25' Umusifuzi atanze akarukuko ko kunywa amazi ku makipe yombi

22' Shaiboub wari watanze ibimenyetso guhera kare atsinze igitego cya 1 cya APR FC ku mupira yarahawe na Ishimwe Christian


21' Mukura VS ikoze impinduka mu kibuga havamo Nisingizwe Christian wagize ikibazo cy'imvune hajyamo Mahoro Fidel

19'  Nyamukandagira yacuritse ikibuga,Ruboneka azamuye maze Shaiboub ashyiraho umutwe gusa Nicolas Sebwato yongera gutabara umupira awushyira muri koronero

14' APR FC irase igitego cyabazwe,Ombolenga Fitina azamuye umupira mwiza maze Nshimirimana Ismail wari uhagaze wenyine ashyiraho umutwe ariko umunyezamu wa MUkura VS,Nicolas Sebwato aratabara awukuramo

11' Mukura VS yaribonye uburyo bwa mbere imbere y'izamu ku mupira ugenda gake Yunussu yarahaye Pavel Ndzilah ariko na rutahizamu Mohammed Sylla agenda gake 

7'Ikipe y'Ingabo z'igihugu ntabwo ishaak gutanga agahenge,Ruboneka Bosco ahaye umupira mwiza Niyomugabo Claude ahagaze imbere y'izamu mu gihe yitegura gushota myugariro wa Mukura VS,Nisingizwe Christian ahita atabara awumukuraho

5' APR FC irimo gusatira cyane kurusha Mukura VS,Niyomugabo Claude azamuye umupira ashaka umutwe wa Shaiboub ariko myugariro wa Mukura VS awushyira muri koroneri itagize icyo ibyara

3' Kayumba Soter agonganye na Ismail Pitchou bose bahita baryama hasi bari kwitabwaho n'abaganga

1' Umukino utangijwe n'ikipe ya Mukura VS ariko ntabwo iwutindanye kubera ko Thadeo Luanga ahise awumbura Bruno Etoundi

Umukino uratangiye

14:45'Nyuma yuko abakinnyi bo ku mpande zombi basoje kwishyushya,basubiye mu rwambariro

Abakinnyi 11 ba Mukura VS babanje mu kibuga:

Nicolas Sebwato

Kayumba Soter

Ciza Jean Paul

Nisingizwe Christian

Muvandimwe Jean Marie Vianne

Ntarindwa Aimable 

Ndayogeje Gerard

Bruno Etoundi Ronie

Samuel Pumpongi

Kubwimana Cedric

Mohammed Sylla 

Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga:

Pavelh Ndzila

Niyomugabo Claude(c)

Omborenga Fitina 

Ishimwe Christian 

Nshimiyimana Yunussu

Niyigena Clement

Taddeo Lwanga

Ruboneka Bosco

Nshimirimana Ismael Pitchou

Kwitonda Alain Bacca

Sharaf Eldin Shaiboub 

Mu mukino ubanza wa shampiyona,APR FC yari yatsinze Mukura VS igitego 1-0 bigoranye dore ko cyabonetse ku munota wa nyuma gitsinzwe na Victor Mbaoma ku mupira wari urenguwe na Fitina Ombolenga. 

Mu mikino 5 iheruka guhuza aya makipe yombi,APR FC yatsinzemo 2 banganya 3.

Mukura VS igiye gukina uyu mukino iri kumwanya wa 4 n'amanota 36 mu gihe APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 46.





Ubwo abakinnyi ba APR FC bageraga kuri sitade 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyisenge Patrick10 months ago
    Apr mukomeze Aho abakunzi bawe tukurinyuma
  • Dukuzimana Egide10 months ago
    Apr yacu komeza utsinde tukurinyuma.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND