RFL
Kigali

Ibyo wamenya kuri Joseph Blackmore wegukanye 'Tour du Rwanda 2024'

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/02/2024 14:19
0


Umwongereza Joseph 'Joe' Blackmore w'imyaka 21, kuri iki Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024, yanditse amateka yo gutwara ' Tour du Rwanda 2024 n’umwambaro w’umuhondo uhabwa umukinnyi wakoresheje ibihe bito (‘Maillot Jaune’).



Mbere y'uko yegukana 'Tour Du Rwanda 2024', ku wa Gatanu, nibwo Joseph Blackmore ukinira ikipe ya Israel Premier Tech,  yaciye agahigo ko gutwara agace ka Gatandatu, agatwara ari ku isabukuru ye y'imyaka 21 dore ko avuka ku itariki 24 Gashyantare.

Uyu munsi uyu Mwongereza yanditse andi mateka yo gutwara 'Tour du Rwanda 2024' n’umwambaro w’umuhondo uhabwa umukinnyi wakoresheje ibihe bito (‘Maillot Jaune’) nyuma y'umunsi umwe gusa yujuje imyaka 21 y'amavuko.

Aka gace Joseph Blackmore yegukanye, kakinwe kuri iki Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024. Abasiganwa bahagurukiye bahagurukira kuri Kigali Convention Center bagaca mu bice bya: Gishushu-Kwa Ndengeye-Golf-Minagri-Ninzi-KBC-Cadillac-NIDA-Kimicanga-Rond Point yo mu Mujyi-Nyabugogo-Ruliba-Norvege-Tapi Rouge-Kwa Mutwe-40-Kuri Stastique bakagarika KCC.

Umwongereza Joseph Blackmore niwe watwaye Tour Du Rwanda 2024

Joseph Blackmore Israel Premier Tech wegukanye Tour Du Rwanda 2024, agiye guhembwa 3500€ [Angana na 4,830,000 Frw] yavuye ku 3250€ [Angana na Miliyoni 4,485,000 Frw]. Ni mu gihe uwa 20 ahembwa 40€ [Angana na 55,200 Frw].

*Ibyo wamenya kuri Joseph 'Joe' Blackmore wegukanye 'Tour Du Rwanda 2024':

Asanzwe ari umukinnyi Mpuzamahanga w’umukino w’amagare wabigize umwuga. Yahagarariye Igihugu cy’u Bwongereza mu mikino ya Commonwealth Games yabereye i Birmingham, aho yasoje ari ku mwanya wa Gatanu.

Joseph Blackmore utwaye Tour Du Rwanda 2024, ntabwo aramara igihe kinini mu masiganwa y'amagare dore ko yabitangiye mu 2019 afite imyaka 16 y'amavuko, abitangirira mu irushanwa rya 'National Trophy Series' rihuriramo abatarengeje imyaka 18 mu Bwongereza.

Mu 2021 na 2022 na none Joseph 'Joe' Blackmore yongeye kwitabira aya marushanwa yarangije ari ku mwanya wa mbere bituma ahita anitabira isiganwa ry'amagare y'abatarengeje imyaka 23 rizwi nka 'National Under 23 Championships' yasoje ari ku mwanya wa Gatatu.

Joseph arahembwa amafaranga arenga Miliyoni 4 Rwf

Igihugu cy'u Bwongereza cyabengutse ubuhanga bwa Joseph Blackmore maze kimwohereza mu marushanwa ya 'Commonwealth Games' aba umwe mu batwazi b'amagare bitabiriye iyi mikino bakiri bato.

Umwaka wa 2022 wabaye utazibagirana kuri Joseph Blackmore dore ko ariwo mwaka yatwayemo ibihembo byinshi nyuma yo kwitabira amarushanwa nka 'Men's Mountain Biking Cross Country' yaje ku mwanya wa Gatanu, UCI Cyclocross yaje ku mwanya wa kabiri. 

Muri uyu mwaka kandi ni nabwo yitabajwe n'ikipe ya Team Inspired ayifasha gutwara igihembo cy'irushanwa rya 'Cyclocross Championships' yari yitabiriye ku nshuro ya kabiri.

Mu 2023 uyu musore ukiri muto,yitabiriye Tour du Rwanda aho yanaje ku mwanya wa Gatandatu. Kuri iyi nshuro Blackmore uri mu batanga icyizere muri uyu mukino mu Bwongereza, yitabiriye Tour Du Rwanda 2024 aserukiye ikipe ya 'Israel Premier Tech' yashinzwe mu 2014.

Blackmore watwaye Tour Du Rwanda 2024, yabitangiye afite imyaka 16

Nubwo Joseph Blackmore ataramara igihe kinini mu gutwara amagare, ari mu bayatwara bafite umwihariko kuko azi gusiganwa ku magare mu muhanda (Road), mu ishyamba naho arebaho 'Mountain Bike', mu gutwara anasimbuka (Cylcro-Cross) ndetse no gutwara amagare mu gihe cy'ubukonje mu byatsi (Gravel).

Uyu munsi Joseph Blackmore yongeye gushimangira ubuhanga bwe yegukana irushanwa rya 'Tour Du Rwanda 2024' ryakinwaga ku nshuro ya 16. Aritwaye nyuma yaho yaraherutse gutwara agace ka Gatandatu kakiniwe Musanze-Kigali (Mont Kigali) ku ntera y'ibilometero 93,3.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND