RFL
Kigali

MU MAFOTO: Uburanga bw'umunyarwandakazi Kenza Ameloot wambitswe Ikamba rya Nyampinga w'u Bubiligi 2024

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/02/2024 12:22
1


Mu mafoto arenga 20, irebere uburanga n'imiterere y'umunyarwandakazi Kenza Ameloot w'imyaka 21 y'amavuko, waciye agahigo ko kuba Nyampinga w'u Bubiligi uyu mwaka 2024.



Hari hashize imyaka 24 nta munyarwandakazi wegukana ikamba rya nyampinga mu bihugu by'imahanga, dore ko uwabiherukaga ari Sonia Rowland wabaye Miss France mu 2000.

Kuri ubu undi munyarwandakazi witwa Kenza Johanna Ameloot yabaye 'Miss Belgique 2024' ahize abakobwa 32 bari bahatanye muri aya marushanwa y'ubwiza ngaruka mwaka.

Kenza Ameloot wabaye w'imyaka 21 wabaye Miss Belgique 2024,abyarwa n'umunyarwandakazi Gakire Joselyne. Ubusanzwe Kenza asanzwe ari umunyamideli uri mubagezweho bakiri bato mu Bubiligi.

Kenza Ameloot ukomoka mu Rwanda yabaye nyampinga w'u Bubiligi  2024

Mu Kwakira kwa 2023 nibwo Kenza Ameloot yaherugaka mu Rwanda nk'uko yabyerekanye mu mafoto yashyize ku rubuga rwa Instagram akurikirwaho n'abantu barenga ibihumbi birindwi.


Ku ifoto aherutse kwifotoza ari mu Rwanda yagize ati: ''Ifoto nkunda ndi ahantu nkunda ndikumwe n'inseko nziza zinzengurutse

Kenza Ameloot wari usanzwe atavugwa mu myidagaduro, yabaye umunyarwandakazi wa mbere ubaye nyampinga mu Bubiligi, byumwihariko niwe mukobwa wa kane ukomoka muri Afurika  ubaye nyampinga w'iki gihugu.

Kenza w'imyaka 21 niwe munyarwandakazi wa mbere ubaye Nyampinga w'iki gihugu

Mu mafoto akurikira ihere ijisho uburanga bw'umunyarwandakazi Kenza Ameloot wabaye Nyampinga w'u Bubiligi:


Kenza Ameloot ukomoka mu Rwanda atuye mu Bubiligi ari naho yegukaniye ikamba rya Nyampinga



Kenza Ameloot asanzwe ari umunyamideli




Nyina wa Kenza ni umunyarwandakazi witwa Gakire Joselyne



Kenza ari mu banyamideli bakiri bato bagezweho mu Bubiligi



Kenza Ameloot akunze no kurya ubuzima ku mazi







Ku nshuro ya mbere Kenza Ameloot yitabiriye amarushanwa y'ubwiza yahise ayegukana


Umunyarwandakazi Kenza Ameloot waciye agahigo ko kuba Nyampinga w'u Bubiligi mu 2024






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kay7 months ago
    Nadia we uriya ni umubiligi kuko ise umubyara ari umubiligi ahubwo wari kwandika uti ufite se w'umubiligi na nyia w'umunyarwanda, ubwo ni Metisse, ufite inkomoko ebyeri, koko mwagiye mukora inkuru zisobanukiye abazisoma ,dore ko umwuga mbona ari akasamutwe nihitiraga da





Inyarwanda BACKGROUND