RFL
Kigali

Umwongereza Joseph Blackmore yegukanye Tour du Rwanda 2024- AMAFOTO

Yanditswe na: Ishimwe Olivier Ba, Iyamuremye Janvier
Taliki:25/02/2024 9:52
1


Ni ibyishimo by’ikirenga n’amateka azavugwa ibihe n’ibihe! Umwongereza Peter Joseph Blackmore ukinira ikipe ya Israel Premier Tech yegukanye agace ka Munani na Tour du Rwanda 2024 n’umwambaro w’umuhondo uhabwa umukinnyi wakoresheje ibihe bito (Maillot Jaune).



Aka gace ka KCC-KCC kakinwe ku ntera y'ibilometero 73.6 kuri iki Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024. Mu kiganiro n’itangazamakuru, Joseph Blackmore w’imyaka 21 y’amavuko yavuze ko yishimiye kwegukana agace ka Munani kamugejeje ku kwegukana Tour du Rwanda. Ati “Ni ku nshuro ya mbere ndi kumwe ya Israel Primier Tech. Ndishimye cyane.”’

IBYO WAMENYA KURI JOSEPH WEGUKANYE TOUR DU RWANDA 2024

Joseph Blackmore ni nawe wegukanye agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2024 ka Musanze-Kigali (Mont Kigali) ku ntera y'ibilometero 93,3, kakinwe ku wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024. Yakoresheje 2h12'44''.

Joseph Blackmore yegukanye aka gace ka Gatandatu mu gihe yizihizaga isabukuru y’amavuko 21 y’amavuko, kuko yavutse tariki 23 Gashyantare 2003.

Asanzwe ari umukinnyi Mpuzamahanga w’umukino w’amagare wabigize umwuga. Yahagarariye Igihugu cye mu Mikino ya Commonwealth Games yabereye i Birmingham, aho yasoje ari ku mwanya wa Gatanu.

Mu 2022 yasoje ari ku mwanya wa Gatatu mu isiganwa rya National Cyclo-Cross Championships.

Joseph Blackmore wegukanye Tour du Rwanda 2024, ntabwo aramara igihe kinini mu masiganwa y'amagare dore ko yabitangiye mu 2019 afite imyaka 16 y'amavuko, abitangirira mu irushanwa rya 'National Trophy Series' rihuriramo abatarengeje imyaka 18 mu Bwongereza.

Mu 2021 na 2022 na none Blackmore yongeye kwitabira aya marushanwa yarangije ari ku mwanya wa mbere bituma ahita anitabira isiganwa ry'amagare y'abatarengeje imyaka 23 rizwi nka 'National Under 23 Championships' yasoje ari ku mwanya wa Gatatu.

Igihugu cy'u Bwongereza cyabengutse ubuhanga bwa Joseph Blackmore maze kimwohereza mu marushanwa ya "Commonwealth Games" aba umwe mu batwazi b'amagare bitabiriye iyi mikino bakiri bato.

Umwaka wa 2022 wabaye utazibagirana kuri Joseph Blackmore dore ko ari wo mwaka yatwayemo ibihembo byinshi nyuma yo kwitabira amarushanwa nka "Men's Mountain Biking Cross Country" yaje ku mwanya wa Gatanu, UCI Cyclocross yaje ku mwanya wa kabiri.

Muri uyu mwaka kandi ni nabwo yitabajwe n'ikipe ya Team Inspired ayifasha gutwara igihembo cy'irushanwa rya 'Cyclocross Championships' yari yitabiriye ku nshuro ya kabiri.

Mu 2023 uyu musore ukiri muto, yitabiriye Tour du Rwanda aho yanaje ku mwanya wa Gatandatu. Kuri iyi nshuro Blackmore uri mu batanga icyizere muri uyu mukino mu Bwongereza, yitabiriye Tour Du Rwanda 2024 aserukiye ikipe ya 'Israel Premier Tech' yashinzwe mu 2014.

AMAFOTO YA PETER JOSEPH WEGUKANYE TOUR DU RWANDA 2024 






Joseph yafashije u Bwongereza kuba Igihugu cya karindwi cyegukanye Tour du Rwanda


Joseph Peter yabaye Umwongereza wa mbere wegukanye Tour du Rwanda


Peter yavuze ko yishimiye kwegukana Tour du Rwanda ari mu ikipe ya Israel





Peter yegukanye Tour du Rwanda mu gihe aheruka kwizihiza isabukuru y'amavuko


Ibyishimo byari byose ubwo Peter yari ageze ku murongo wo gusorezaho






 

Imyambaro yatangarwa muri Tour du Rwanda yageze kuri 12 ivuye ku 10:

Hongewemo umwambaro utangwa na Ingufu Gin Ltd uhabwa Umunyarwanda muto mwiza; hongewemo kandi umwambaro w’Umunyafurika muto mwiza utangwa na MTN Rwanda.

KURIKIRANA UKO ETAPE YA NYUMA YA TOUR DU RWANDA YAGENZE

Saa 12:40": Joseph Blackmore wambaye umwenda w'umuhondo, ubu niwe uri imbere akaba akurikiwe na William Lecerf na Restrepo.

-Donie yegukanye amanota ya "Sprint" ya Kabiri, akurikiwe na Torres ndetse na Simon.

Saa 12:13":Abakinnyi bamaze kugenda Kirometero 47. Geary niwe uyoboye igikundi cy'abakinnyi 3 bari imbere, mu gihe aba bakinnyi bari kurusha amasegonda 55 igikundi 2 kiyobowe na Soudal-Quickstep.

Saa 11:50": Byukusenge Patrick yasanganiye Niyonkuru Samuel, ubu bamaze gushyiramo intera y'umunota ku bantu babakurikiye.

Saa 11:38": Abakinnyi bamaze kugenda Kirometero 25. Intera y'abakinnyi bari imbere imaze kuba amasegonda 30’.

Saa 11:32”: Abakinnyi bamaze kugenda Kirometero 20, Simon ukinira TotalEnergies amaze kongera umuvuduko, akurikiwe na Donie Lotto Dstny na Geary wa Afurika y'Epfo. Ubu intera yabo n'abari inyuma n'amasegonda 20.

Saa 11:25" Agace ka mbere k'umuvuduko ya "Sprint" kegukanwe na Nsengiyumva Shemu Munyaneza Didier akaba uwa kabiri, Teugels aba uwa gatatu.

Ku Kikometero cya 14: Grmay Tsgabu (CMC) ni we uyoboye isiganwa. Ni mu gihe bagenzi bari kugerageza kwata bamusatira.

Saa 11:20": Israel Premier Tech ifite umukinnyi wambaye umwenda w'umuhondo, niyo iri kugenzura isiganwa ndetse Chris Froome uyikinira niwe uyoboye.

Ku Kilometero cya 8: Umufaransa Paul Ourselin wa TotalEnergies ni we uyoboye abakinnyi barindwi bari imbere.

Saa 11: 18”: Hasigaye ibirometero 60.5 Km, isiganwa rigana ku musozo. Hari umwe mu bakinnyi bari muri Tour du Rwanda batangaje ko bahita basezerana umukino w’amagare.

Saa 11: 10”: Abasiganwa bamaze gukora Kilometero 9. Igikundi cya mbere cyarimo abakinnyi barindwi.

Saa 11: 5”: Abakinnyi babanje kugenda ikilometero kimwe (1Km) cyo kwishyushya mbere yo gutangira kubarirwa ibihe. Mu Kirometero 1 hahise habaho gusatira ku makipe atandukanye.

Saa 11:00”: ‘Etape’ ya Munani yatangijwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Francis Gatare.

Ibihembo muri Tour du Rwanda 2024

-Mu gace ka mbere hahembwe abakinnyi 10 ba mbere gusa. Uwa mbere yahembwe 900€, n’aho uwa 10 yahawe 100€.

-Kuva ku gace ka Kabiri kugeza ku Gace ka Munani, umukinnyi wa mbere yahembwe 1000€ [Angana na Miliyoni 1.3Frw], kugeza ku wa mukinnyi wa 20 wahawe 20€.

-Uwegukana Tour du Rwanda 2024 ahembwa 3500€ [Angana na 4,830,000 Frw] yavuye ku 3250€ [Angana na Miliyoni 4,485,000 Frw]. Ni mu gihe uwa 20 ahembwa 40€ [Angana na 55,200 Frw].

Inzira zakoreshejwe muri Tour du Rwanda 2024:

1.Agace ka Mbere: Ku Cyumweru, tariki ya 18 Gashyantare: BK Arena – Rond-point KCC (Gusiganwa n’ibihe nk’ikipe ibilometero 18)

2.Agace ka Kabiri: Ku wa Mbere, tariki ya 19 Gashyantare: Muhanga-Kibeho (ibilometero 130)

3.Agace ka Gatatu: Ku wa Kabiri, tariki ya 20 Gashyantare: Huye-Rusizi (ibilometero 141)

4.Agace ka Kane: Ku wa Gatatu, tariki ya 21 Gashyantare: Karongi- Rubavu (ibilometero 92)

5.Agace ka Gatanu: Ku wa Kane, tariki ya 22 Gashyantare: Musanze- Kinigi (Kwita Izina, gusiganwa n’ibihe buri wese ku giti cye ibilometero 13)

6.Agace ka Gatandatu: Ku wa Gatanu, tariki ya 23 Gashyantare: Musanze-Mont Kigali (ibilometero 93)

7.Agace ka Karindwi: Ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Gashyantare: Rukomo (Gicumbi- Kayonza (ibilometero 163)

8.Agace ka Munani: Ku Cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare: KCC-KCC (ibilometero 90).

Nyuma y'agace ka 7 Gicumbi Kayonza kegukanwe na Itamar Einkorn ukinira Israel Premier Tech, ubu urutonde rusange, Peter Joseph Blackmore ukinira Israel Premier Tech niwe uyoboye abandi, akaba arusha IIkhan Dostiyev amasegonda 11.

Manizabayo Eric bakunze kwita Karadio, niwe mukinnyi w'umunyarwanda uza hafi, akaba ari ku mwanya wa 15 arushwa minota 4 n'amasegonda 20 n'umukinnyi wa mbere.

Abakinnyi bagiye gutangira agace ka nyuma ni abakinnyi 68, bivuzeko abakinnyi 26 aribo bavuye mu isiganwa, kuko batangiye ari 94.

Amakipe 7 mu makipe 19 yatangiye Tour du Rwanda niyo agifite abakinnyi buzuye. Ayo makipe ni; Bingoal WB, Eritrea, Lotto Dstny, Astana Qazaqstan, TotalEnergies, Israel Premier Tech ndetse na Team Manager.

Ikipe ya May Stars na Algeria ni ziko kipe zatakaje abakinnyi benshi, aho buri kipe ubu isigaranye umukinnyi umwe.

Mu mwaka wa 2019 Tour du Rwanda yavuye ku rwego rwa 2.2 ishyirwa kuri 2.1 y’amarushanwa ategurwa n’ishyirahamwe mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare UCI.

Isesengura:

Mu mateka ya Tour du Rwanda kuva 2009 yemewe na UCI nta mukinnyi wambaye umwenda w'umuhondo wigeze awutakaza ku munsi wa nyuma.

Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, Kayishema Tity avuga ko ibi bidakuraho ko 'umwenda w'umuhondo wa Joseph Blackmore uri mu mazi abiri aho arusha umukurikiye amasegonda 11.'

Mu mateka ya Tour du Rwanda iya 2023 yasize abakinnyi banganya ibintu byose maze hakarebwa imyanya bagiye basorezaho kuri stage.

Kuri Kayieshama “Iya 2012 niyo ikurikiraho aho Reinen Kiel yayitwaye asize mugenzi we bakinanaga muri Team Type 1 amasegonda 2 gusa.”

Amstel niyo ihemba umukinnyi wahize abandi ku munsi. Imaze guhemba abakinnyi 5 batandukanye, mu mateka ya Tour du Rwanda abakinnyi 6 batandukanye bagabanye stages 8.

AMAFOTO YARANZE ETAPE YA MUNANI YA TOUR DU RWANDA














Minisitiri Munyangaju aherekejwe n'Umuyobozi wa RDB, Francis Gatare batangije agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2024
















Abakaraza bakiriye abitabiriye Tour du Rwanda


Abasiganwa babanje kwiyandikisha mbere yo guhaguruka


Abasiganwa bahagurukiye kuri Kigali Convention Center


Iri siganwa ryaranzwe n'abakinnyi bakomeye

Kuva Tour du Rwanda yaba Mpuzamahanga, uyu mwaka nibwo iri siganwa ryitabiriwe n'abakinnyi ndetse baranze ihangane.

Uhereye ku bakinnyi nka Eyob Metkel Merhawi Kudus bokomoka muri Eritrea bari bamenyereye iri siganwa, kongera William Junior wari warabaye uwa Gatatu muri Tour du Rwanda ya 2023;

Jhanatan Restrepo wari ufite uduce twinshi muri mateka ya Tour du Rwanda, Itamar Einhorn ufite amateka akomeye mu igare mu gihugu cya Israel, Aklilu Arefayne wegukanye ibihembo hafi ya byose by'umukinnyi ukiri muto, ndetse n'abandi.

Aba bakinnyi batumye uduce twinshi twa Tour du Rwanda uyu mwaka dusozwa abakinnyi begeranye, kugera ku gace ko mu Kinigi ndetse na Mont Kigali kuko ariho hatangiye kuzamo intera.


Abasiganwa babiri bakuwemo kubera gufata ku modoka

Ngendahayo Jérémie ukinira May Stars yakuwe muri Tour du Rwanda ku Gace ka Kane ka Karongi-Rubavu nyuma yo gufata ku modoka. Uyu musore yaciwe amande y'ibihumbi 290 Frw, anakurwaho amanota 50 ku rutonde rw'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare ku Isi, UCI.

Umunya-Belarus Viachaslau Shpakouski ukinira May Stars yo mu Rwanda nawe yakuwe muri Tour du Rwanda, hakinwa Agace ka Karindwi ka Rukomo-Kayonza nyuma yo gufata ku modoka.

We yaciwe amande y'ibihumbi 270 Frw, anakurwaho amanota 50 ku rutonde rw'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare ku Isi, UCI.

Ibo byanatumye Team Manager w'iyi kipe ‘May Stars’, Aklilu Haile Zeweldi afatirwa ibihano birimo kuvanwa mu irushanwa, gukuramo imodoka ye no gucibwa amande y'ibihumbi 270 Frw.



TOUR DU RWANDA YA 2023 YEGUKANWE NA HENOK MULUBRHAN

Umunya Eritrea Henok Mulubrhan niwe wegukanye irushanwa ryo gusiganwa ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda ya 2023.

Iri siganwa ryasojwe tariki 26 Gashyantare 2023. Agace ka munani yatsindiyeho kari kagizwe n’intera ya kilometero 75.3, aho basiganwa bazengurutse muri imwe mu mihanda y’umujyi wa Kigali.

Mulubrhan ukinira ikipe ya Green Project yo mu gihugu cy’u Butaliani yasize abanda akoresheje amasaha 2, iminota 04 n’amasegonda 52.

Mu duce 8 twa Tour du Rwanda yegukanyemo kandi agace ka gatatu- Niiko gace kari gafite ibirometero byinshi 199.5 kuva Huye kugera I Musanze.

Agace ka Gatatu niko kamufunguriye amahirwe menshi kuko yahise ajya ku rutonde rw’abayoboye isiganwa.

Ku gace ka Karindi, uyu musore yambaye umwenda w’umuhondo (Yellow Jersey). Ako gace kakiniwe i Nyamata-Mont Kigali gafite intera ya kilometero 115.8.

Henok Mulubrhan akimara gutsinda yashimiye abakinyi bagenzi be agira ati “Gutsinda Tour du Rwanda ni iby’agaciro kuri jye, ikipe yanjye n’igihugu cyanjye, kuko ni irushanwa rikomeye kandi rigoye cyane’’-yongeraho ati: " ntsinzi imfunguriye inzira yo guhatana mu marushanwa yandi ari imbere’’

Muri rusange yarangije isiganwa rwa Tour du Rwanda ryose ryari rifite intera y’ibilometero 1129,9 akoresheje amasaha 28, iminota 58 n’amasegonda 01.




Mu 2023, Perezida Kagame yitabiriye isozwa rya Tour du Rwanda ya 2023 yegukanwe na Henok

URUTONDE RW’ABAKINNYI BAGIYE BEGUKANA UDUCE TWA TOUR DU RWANDA 2024



Itamar yegukanye agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda

Itamar Einhorn ukinira Israel-Premier Tech niwe wegukanye agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2024 kakiniwe Gicumbi- Kayonza ku ntera y'ibilometero 158, ahize bagenzi be 74 bahuriye mu isiganwa.

Itamar ni nawe wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda kaMuhanga - Kibeho ka Tour du Rwanda 2024 akoresheje amasaha 3 n’iminota 17 n’amasegonda 31.

Yavutse tariki 20 Nzeri 1997 avukira mu gace ka Modi'in muri Israel. Uyu musore uresha na metero 1.72 ntabwo yoroshye muri uyu mukino w'igare byumwihariko iwabo, kuko amarushanwa menshi akunze kwegukana usanga aba akoze agashya nk'umukinnyi uvuka muri Israel.

Yatangiye kwiyerekana mu 2014, ubwo yegukanaga shampiyona y'abakiri bato mu gihugu cyabo mu basiganwa n'ibihe, ndetse akaba uwa 3 mu isiganwa rusange.

Agace ka Karindwi yegukanye kakinwe ku wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024, ku ntera ya Kilometero ya 158 kuva mu Rukomo kugera mu Karere ka Kayonza, imbere ya Gare. Umwongereza Peter Jospeh Blackmore bakinana mu ikipe imwe, yagumanye umwenda w'Umuhondo (Yellow Jersey).

Perezida wa UCI yakozwe ku mutima n’ubwitabire bw’abakunzi b’igare

Perezida w'Impuzamashyirahamwe y'Umukino w'Amagare ku Isi (UCI), David Lappartient yavuze ko mu gihe Tour du Rwanda iri kugana ku musozo, yaranzwe n’ibyishimo bidasanzwe by’ibihumbi by’abantu aho igare ryagiye rinyura mu mihanda itandukanye.

Yavuze ko ibi bitanga icyizere cy’imigendekere myiza ya Shampiyona y’Isi y’amagare muri Afurika (2025 UCI Road World Championships) izabera mu Rwanda 2025.



Joseph Blackmore yegukanye agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2024

Joseph Blackmore ukinira ikipe ya Israel Premier Tech ni wegukanye gace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2024 ka Musanze-Kigali (Mont Kigali) ku ntera y'ibilometero 93,3, kakinwe ku wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024. Yakoresheje 2h12'44''.

Joseph Blackmore yegukanye aka gace ka Gatandatu mu gihe yizihiza isabukuru y’amavuko 21 y’amavuko, kuko yavutse tariki 23 Gashyantare 2003.

Asanzwe ari umukinnyi Mpuzamahanga w’umukino w’amagare wabigize umwuga. Yahagarariye Igihugu cy’u Bwongereza mu Mikino ya Commonwealth Games yabereye i Birmingham, aho yasoje ari ku mwanya wa Gatanu.

Mu 2022 yasoje ari ku mwanya wa Gatatu mu isiganwa rya National Cyclo-Cross Championships.



Pierre Latour yegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024

Umufaransa Pierre Latour ukinira ikipe ya TotalEnergies niwe wegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024 (Individual Time Trial) kakiniwe i Musanze kagasorezwa mu Kinigi ku ntera ya 13Km, ku gicumbi cy’ubukerarugendo n’iwabo w’ingagi zo mu Birunga. Yakoresheje iminota 23 n’amasegonda 31".

Aka gace kakinwe kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024, kasize Umubiligi William Junior Lecerf wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024, yambaye umwenda w’umuhondo (Yellow Jersey), ihabwa umukinnyi ufite ibihe bito ku rutonde rusange.

Pierre Latour wegukanye agace ka Gatanu yavutse ku wa 12 Ukuboza 1993. Ni Umufaransa w’umukinnyi w’amagare wabigize umwuga, ubarizwa mu ikipe ya TotalEnergies.

Latour w’imyaka 30 y’amavuko yasinye muri TotalEnergies avuye muri AG2R La Mndiale. Icyo gihe yavuze ko igihe cyari kigeze kugirango ajye kugerageza amahirwe n’ahandi. Yavuze ko yagiriye ibihe byiza muri iriya kipe ari avuyemo

Yegukanye agace k’irushanwa Vuelta a España; kandi yatwaye inshuro ebyiri irushanwa rya French National Time Trial Championships.

William yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024

William Lecerf wabaye uwa Gatatu muri Tour du Rwanda ya 2023, niwe wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024 kavaga i Karongi kerekeza i Rubavu. Yakoresheje amasaha abiri, iminota 19 n'amasegonda 22.

Uyu mubiligi asanzwe ari umukinnyi wa Soudal Quick-Step Devo Team. Mu nyandiko yanyujije ku rubuga rw’ikipe ye mu Ukuboza 2023, William wegukanye agace ka kane, yavuze ko kwitabira Tour du Rwanda ya 2023 aho yabaye uwa Gatatu byafunguye urugendo rw’inzozi ze, kandi byari ibihe byiza adashobora kwibagirwa.

Yavuze ko bwari ubwa mbere ageze mu Rwanda (Yahageze muri Mutarama 2023) ariko ‘narahakunze cyane’.

Akomeza ati “Kandi abafana bari bishimye cyane. Baje ari benshi cyane, yaba aho twatangiriraga ndetse n’aho twasorezaga. Sinzigera ntibagirwa ririya siganwa, kandi nizeye ko nzakomeza kuhajya.”



Jhonatan yegukanye agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2024

Uyu munya-Colombia ukinira Team Polti Kometa yegukanye Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2024 kahagurukiye mu Karere ka Huye kerekeza mu ka Rusizi ku ntera y’ibilometero 140,3 Km. Akoresheje amasaha atatu, iminota 46 n’amasegonda 41.

Ibi byatumye yandika amateka akomeye kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, kuko amaze kwegukana uduce turindwi muri iri siganwa.

Restrepo yitabiriye Tour du Rwanda ya 2024 nyuma yo kudakina iya 2023. I Rusizi yahanditse amateka kuko yanahatwariye agace kahasorejwe mu 2020.

Umwambaro w’umuhondo uhabwa umukinnyi wakoresheje ibihe bito ku rutonde rusange, ufitwe n’Umuholandi Pepijn Reinderink ukinira Soudal Quick-Step Devo Team, amaze gukoresha 7h04'12' mu duce dutatu tumaze gukinwa ku ntera y’ibilometero 269.7, anganya ibihe n'abakinnyi 16 bamukurikiye.


Itamar yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda

Itamar Einhorn yavutse tariki 20 Nzeri 1997 avukira mu gace ka Modi'in muri Israel. Uyu musore uresha na metero 1.72 ntabwo yoroshye muri uyu mukino w'igare byumwihariko iwabo, kuko amarushanwa menshi akunze kwegukana usanga aba akoze agashya nk'umukinnyi uvuka muri Israel.

Yatangiye kwiyerekana mu 2014, ubwo yegukanaga shampiyona y'abakiri bato mu gihugu cyabo mu basiganwa n'ibihe, ndetse akaba uwa 3 mu isiganwa rusange.

Yahise yerekeza mu ikipe ya Verandas Willems yo muri iki gihugu ndetse nyuma y'umwaka umwe ahita ajya mu ikipe ya Israel Cycling Academy Development.

Soudal Quickstep yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda

Ikipe ya Soudal Quickstep niyo yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024 kakiniwe kuri BK Arena kugeza kuri Kigali Convention Centre, ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024. Iyi kipe yakoresheje iminota 20 n'amasegonda 32.

Aka gace ka “Team Time Trial” (Gusiganwa n’ibihe ku makipe) kashyizwemo bwa mbere muri Tour du Rwanda ari nako kegukanwe na Soudal Quickstep, mu rwego rwo kwitegura kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare izaba mu 2025. Umuhanda wa BK Arena kugeza kuri Kigali Convention Center wifashishijwe, ni nawo uzifashishwa muri Shampiyona y’Isi.


Muri Tour du Rwanda, MTN ikangurira abakiriya bayo gahunda ya ‘BivaMomoTima’

Ubu bukangurambaga bumaze imyaka ibiri, bugamije gushishikariza abantu kohererezanya amafaranga bakoresheje telephone.

Umuyobozi wa MTN Mobile Money muri MTN Rwanda, Chantal Kagame ati “Ni ho hantu tugiye gushyira imbaraga, 2024 uzaba umwaka w’impano gusa nk’uko twabibabwiye.”

“Kwizigamira no kuguriza ni kimwe mu bintu tuzibandaho kuko tuzi ko bigira uruhare mu gukura k’ubukungu bw’Igihugu, kandi bifasha n’abakiliya bacu kuva ku rwego rumwe bakajya ku rundi, ari abatangira ubucuruzi, ari abashaka kwizigamira kugira ngo abana babo bazabashe kujya ku ishuri; turimo kureba ngo ni gute twakwigisha abantu kwizigamira bitabababaje.”

Jean Paul Musugi ushinzwe ubucuruzi muri MoMo, avuga ko abakiliya bazajya binjira muri iyi poromosiyo bakanze *182*16#, ubundi bishyure bakoresheje MoMo Pay inshuro nyinshi zishoboka.

Ati “Abacuruzi na bo turabashishikariza gusaba ababagana kubishyura kuri MoMo pay zabo kugira ngo babashe kubona ibihembo.”

Buri cyumweru hazajya hatangwa ibihembo birimo amafaranga ibihumbi 100 Frw, ibihumbi 500 Frw, ndetse miliyoni 1 Frw, ndetse na moto.



Amstel yatekereje ku bakiriya bayo muri Tour du Rwanda

Amstel yazanye ibintu bidasanzwe kandi bishimishije bigamije gushimangira ubusabane mu nshuti no kugera ku byifuzwa kuri Tour du Rwanda.

Kuri ubu Amstel yazanye uburyo bwo gusiganwa ku magare kuri internet (E-Race) bugakorerwa ahantu hazwi cyane, nka Maison Noir, Molato, Plazzo, na Clausy Bar.

Ubu buryo buri kugarukwaho cyane, kikaba ikimenyetso ko Amstel itanga ibihe ibitazibagirana mu nshuti. Ariko ibyishimo ntabwo bigarukira aha gusa.

Muri Tour du Rwanda, Amstel yazanye abacuruzi bayo. Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Madamu Martine Gatabazi, yavuze ko kuri iyi nshuro bazashimangira ubudasa bwa Amstelnk'ikirango cyo guhitamo mu nshuti kandi banubahiriza amategeko agenga ibyo kunywa.

AMAFOTO YARANZE AGACE KA KARINDWI KA TOUR DU RWANDA 2024





































































AMAFOTO: Tour du Rwanda 2024






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • samuel6 months ago
    Njyendabona abanyarwanda bacyeneye inyama zinkwavu basise umunyarwanda wahafi ari kumwanya wakangahe?





Inyarwanda BACKGROUND