Kigali

Ibitaramo byaherekeje Tour du Rwanda 2024 birasozwa n'abahanzi 6

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:24/02/2024 22:13
0


Ibitaramo byaherekeje isiganwa ry'amagare rya Tour du Rwanda 2024 birasozwa n'abahanzi 6 kuri iki Cyumweru mu mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Gisimenti.



Guhera taliki 18 Gashyantare 2024 kugeza kuri iki Cyumweru taliki 25 Gashyantare 2024 mu Rwanda hari kubera isiganwa ry'amagare ngarukamwaka rya Tour du Rwanda ku nshuro yayo ya 16.

Kuri ubu hamaze gukinwa uduce 7, kuri iki Cyumweru hakaba hazakinwa agace ka nyuma kazazenguruka ibice bitandukanye by'umujyi wa Kigali kareshya n'ibilometero 73,6.

Tour du Rwanda y'uyu mwaka yari uburyohe dore ko hari ibitaramo byayiherekeje byabereye mu duce twa Huye, Musanze na Rubavu aho kubikurikirana bitasabaga ikiguzi.

Abahanzi batandukanye babiririmbyemo barimo Bushali, Juno Kizigenza, Bwiza na Afrique beretswe urukundo rudasanzwe n'abafana babo.

Kuri iki cyumweru ubwo iri siganwa ry'amagare riba risozwa, ni nako ibi bitaramo byiswe "Tour du Rwanda Festival” biri bube bishyirwabo akadomo.

Birasorezwa mu mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Gisimenti guhera saa kumi z'umugoroba. Abahanzi bagomba gususurutsa abitabira ni Bwiza, Kenny Sol, Niyo Bosco, Danny Vumbi, Bushali na Senderi.

Tour du Rwanda Festival yatewe inkunga na Amstel ndetse na MTN Rwanda bari no mu baterankunga b'imena ba Tour du Rwanda y'uyu mwaka muri rusange.

Kuri iki Cyumweru ibitaramo byaherekeje Tour du Rwanda ni bwo bisorezwa mu Gisimenti 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND