Kigali

Nyuma ya Rudasingwa Prince na 'Gasongo', undi mukinnyi yakoreye impanuka mu kibuga-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:24/02/2024 21:02
1


Nyuma ya Rudasingwa Prince wa Rayon Sports na Muhire Anicet wa Musanze FC, undi mukinnyi ukinira AS Kigali nawe yakoze impanuka akomereka ku mutwe.



Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hakomezaga gukinwa imikino yo ku munsi wa 22 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda. 

Saa cyenda zuzuye kuri Kigali Pelé Stadium habereye umukino ikipe ya Police FC yari yakiriyemo AS Kigali. Waje kurangira iyi kipe y'Abanyamujyi ibonye intsinzi y'igitego 1-0 cyatsinzwe na Shaban Hussein Tchabalala ku munota wa 41.

Uyu mukino ugeze ku munota wa 71 habayemo impanuka umukinnyi wa Police FC, Nsabimana Eric 'Zidane' akubitana umutwe na Ndayishimiye Didier wa AS Kigali.

Bose bahise bikubita hasi ariko uyu mukinnyi wa Police FC aba ari we uremba bituma ahabwa ubutabazi bw'ibanze ndetse nyuma ajyanwa no kwa muganga dore ko yari yakomeretse ku mutwe cyane ndetse n'ijisho ryabyimbye cyane.

Ibi byabaye, bijya gusa n'ibyabaye ejo kuwa Gatanu ku mukino Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwemo na Musanze FC 1-0 aho Rudasingwa Prince yagonganye na Muhire Anicet 'Gasongo' maze bose bakikubita hasi bagatakaza ubwenge. Byasabye ko bajyanwa kwa muganga ariko ubu bose bakize bameze neza.


Nsabimana Eric 'Zidane' yari ari mu bakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibuga ariko birangira atarangije umukino bitewe n'impanuka yakoreye mu kibuga 


Eric 'Zidane' yakomeretse ku mutwe






Umutwe w'uyu mukinnyi wakomeretse ndetse n'ijisho rye rirambyimba

AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manirabona aboubakar10 months ago
    Niyihangane aracyira



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND