RFL
Kigali

Gatsibo: Abatuye mu cyaro bihereye ijisho Tour du Rwanda 2024 bacyeza Perezida Kagame

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:24/02/2024 21:19
0


Abaturage batuye mu mirenge yo mu karere ka Gatsibo mu Ntara y'Iburasirazuba, bahamya ko kureba isiganwa ry'amagare [Tour du Rwanda] ryanyuze aho batuye, babikesha umuhanda Perezida Kagame yabasezeranyije mu myaka 14 ishize.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2024, irushanwa ry'amagare ngarukamwaka Tour du Rwanda 2.1 UCI Africa ryakomeje, abasiganwa 74 bahagurukira mu karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rukomo ryerekeza mu mirambi y'Umutara w'inyambo risorezwa mu Buganza.

Abatuye mu duce tw'icyaro cy'akarere ka Gatsibo babwiye InyaRwanda.com ko kubona abasiganwa ku magare babikesha Perezida Kagame wabasezeranyije umuhanda wa Kaburimbo wanyuzemo abasiganwa 74.

Abatuye imirenge ya Ngarama na Gatsibo n'iyonka bari babucyereye ndetse bamwe muri bo bavuze ko Tour du Rwanda kuyireba ari ugukabya inzozi kuko iyi nzira ari ubwa mbere ikoreshejwe n'abanyonga igare bari mu isiganwa rikunzwe n'abato, abakuru ndetse n'abakambwe nk'uko byagaragaye kuri uyu wa Gatandatu.

Abaturage bavuga ko gukabya inzozi zo kureba igare ryihuta kurusha imodoka nk'uko bamwe muri bo babibwiye InyaRwanda, babikesha Umukuru w'Igihugu wabahaye umuhanda yemereye abatuye uturere twa Gatsibo, Nyagatare, Gicumbi, Rurindo, Gakenke na Burera.

Manishimwe Sarathiel ni umwe barebeye amagare mu Murenge wa Ngarama mu masaha ya sita yemeje ko iri siganwa kurireba babikesha Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Yagize ati: "Ni ubwa kabiri hano turebye abatwara amagare mu marushanwa y'amagare ariko ubu ni ubwa mbere tubonye abakinnyi ba Tour du Rwanda kandi badusanze iwacu mu cyaro.

Ubu turishimye cyane kandi mutubwirire umubyeyi wacu Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko ari we watumye tubona Tour du Rwanda nk'uko abo mu mijyi bayibona. Turamushimiye kuko imvugo ye niyo ngiro rwose, Kaburimbo yageze mu cyaro cya Ngarama."

Abaturage basanga irushanwa rya Tour du Rwanda ryanyuze mu mirenge yabo, ribasigiye byinshi birimo kwishakamo ibisubizo nk'uko byemeza Mukarwego Donathille.

Yagize ati "Amajyambere yatugezeho iwacu, Perezida wacu yaduhaye umuhanda, twabonye abazungu banyonga amagare yihuta kurusha imodoka turishima, mbese ubu iwacu natwe itarambere ryarahageze. Umuyobozi w'Igihugu yaduhaye umuhanda, aduha amashanyarazi natwe turimo gukorana umuvuduko ngo u Rwanda rwacu turuteze imbere "

Irushanwa rya Tour du Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2024 ryakinwe n'abakinnyi 74. Uyu munsi agace ka Karindwi katangiriye mu Murenge wa Rukomo mu karere ka Gicumbi bakomereza mu karere ka Gatsibo bakomereza mu karere ka Nyagatare ahitwa Ryabega berekeza Karangazi, bakomeza berekeza Gabiro, Kabarore, Rwagitima, Kiziguro, Kiramuruzi, Rukara, Gahini basoreza hafi ya Gare ya Kayonza munsi y'ibiro by'Umurenge wa Mukarange.

Umunya-Israel Itamar Einhorn yegukanye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2024 mu gihe Umwongereza Joe Blackmore nawe ukinira Israel Premier Tech, ariwe wakomeje kwambara (Maillot Jaune).

Agace ka 8 ka Tour du Rwanda ari na ko ka nyuma kagizwe n'ibirometero 90 karaba kuri iki Cyumweru tariki 25/02/24, abasiganwa baraturuka kuri Kigali Convention Center bakomeze  ku Gishushu bamanuke ahitwa kwa Ndengeye bakomereze kuri Golf, bace kuri Minisiteri y'Ubuhinzi n'ubworozi bakomereze kuri Ninzi hotel;

Bamanuke kuri KBC bagere kuri Cadillac, kuri NIDA-Kimicanga, Rond point yo mu Mujyi, bagere Nyabugogo, bakomereze kuri Ruliba, banyure Norvege kuri Tapi -Rouge-Kwa Mutwe ahitwa Kuri 40 banyure, ku kigo cy'Igihugu cy'ibarurishamibare (Statistique) basoreze kuri Kigali Convention Eenter.

Abana , abakuze n'abashekanguhe bari ku muhanda birebera isiganwa ry'amagare rya Tour du Rwanda

Abakecuru n'abasaza nabo bari ku muhanda birebera Tour du Rwanda

Abaturage batuye mu mujyi wa Nyagatare barebeye Tour du Rwanda i Ryabega 

Abatuye Gatsibo, akanyamuneza kari kose ubwo barebaga Tour du Rwanda benshi bumvaga mu Itangazamakuru 

Abasiganwa banyuze mu karere ka Gatsibo bagifite imbaraga 

Ku muhanda wa Gagitumba - Kayonza, urubyiruko rwari rwabucyereye 

Umwe mu baturage yagaragaye ku muhanda Rukomo - Nyagatare arimo gufana abasiganwa afite ishami ry'igiti kivamo isombe, ishami ry'ikinyomoro ndetse n'urukoma

Umunya-Israel niwe wageze i Kayonza mbere ya bagenzi be 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND