Ada Claudine yashyize hanze indirimbo yahimbye ubwo yari mu mashimwe yo kwibaruka ubuheta-VIDEO

Iyobokamana - 24/02/2024 7:04 PM
Share:

Umwanditsi:

Ada Claudine yashyize hanze indirimbo yahimbye ubwo yari mu mashimwe yo kwibaruka ubuheta-VIDEO

Umuramyi Ada Claudine [Mama Keza] yongeye gukora mu nganzo ahimbaza izina ry'Uwiteka wamukoreye ibikomeye. Ni indirimbo nshya yise "Ni Muze" y'inkuru mpamo kuri we dore ko yayihimbye ubwo yari mu byishimo byo kwibaruka ubuheta.

Ada Claudine ukunzwe mu ndirimbo zirimo; "Witinya", "Imana yacu", n'izindi yavugije impundu ku bwo kwibaruka ubuheta nyuma y'imyaka umunani yari amaze adakurikiza imfura ye Keza. Ni ishimwe riri mu ndirimbo "Ni Muze" yakwifashishwa na buri umwe wese ufite amashimwe aremereye ku Mana.

Umujyanama wa Ada Claudine akaba n'umugabo we, Sam Mugabe, yabwiye inyaRwanda ko "iyi ndirimbo "Ni Muze" yaje ubwo Ada yari mu byishimo byo kwibaruka ubuheta (umwana wa kabiri) nyuma y'uko yari amaze imyaka umunani adakurikiza imfura ye. Ubwo yari amaze ukwezi kumwe abonye umwana wa kabiri yateguye ibirori bikomeye".

Yakomeje avuga ko muri ibyo birori iyi ndirimbo yaje muri Ada aho yari yicaye afata urupapuro n'ikaramu yandika ayo magambo ayashakira n'injyana avugana n'umucuranzi n'uko atangira kuyiririmba ubwo. Aragira ati "Yaje kuyi recordinga mu gitaramo yakoze mu minsi mike nyuma yaho. Muri make ni indirimbo y'ishimwe".

Ada Claudine arambye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana dore ko ku myaka 12 y'amavuko ari bwo yatangiye kuririmba muri korali y'abana, ariko mu 2009 aba ari bwo atangira kwandika indirimbo, zimwe akaziririmba, izindi akaziha amakorali.

Ubu ageze kure akora kuri Album ye ya gatatu ikubiyeho indirimbo zirimo eshanu yafatiye amashusho mu gitaramo yakoreye mu Karere ka Rubavu mu mpera za 2023. "Ni Muze" ni imwe muri izo ndirimbo, ikaba ifite umwihariko wo kuba inkuru ye mpamo.


Ada Claudine yanyujije ishimwe rye ku Mana mu ndirimbo nshya "Ni Muze"

REBA INDIRIMBO NSHYA "NI MUZE" YA ADA CLAUDINE




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...