Kigali

Ni igihe cy'Imana! Tonzi agaruye The Sisters imaze imyaka 10 iteye irungu abakunzi ba Gospel

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/02/2024 20:22
0


Kera habayeho The Sisters! Ni itsinda ryanditse amateka akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. Nyuma y'imyaka 10 riburiwe irengero, kuri ubu rigiye kongera kugaragara mu gitaramo bigizwemo uruhare na Tonzi.



Nimvuga The Sisters uhite wumva Aline Gahongayire, Tonzi, Phanny Gisele Wibabara na Gaby Irene Kamanzi. Bakoreye Imana mu buryo bukomeye mu gihe cyabo, berekwa urukundo rwinshi n'abakunzi b'umuziki wa Gospel. Ni itsinda ry'abahanzikazi b'ibyamamare, abasirimu b'i Kigali, abanyamafaranga, abanyempano n'abahanga cyane mu muziki.

Muri za 2012 na 2014 ni bwo banyeganyeje inkuta z'umuziki wa Gospel mu Karere binyuze mu bumwe butagegajega bari barubatse. Nubwo baririmbanaga nk'itsinda, ntibyabuzaga buri umwe muri bo gukora umuziki ku giti cye. Icyakora, baje kuburirwa irengero kuva muri 2014, ni ukuvuga hashize imyaka 10 batagaragara mu gitaramo icyo ari cyo cyose.

"Kugarura The Sisters ni igihe cy'Imana, buriya twagiye dupanga kenshi ntibikunde kubera bamwe ku mpamvu nyinshi". Tonzi ubwo yabazwaga na InyaRwanda uko yatekereje gutumira The Sisters yari yaribagiranye. Yabatumiye mu gitaramo cye kizaba tariki 31 Werurwe 2024 kuri Crown Conference Hall ubwo azaba amurika Album ya 9.

Tonzi ati "Kubagarura ni igihe cy'Imana, twongeye guhura twese duhari, kuko nanjye sinari nzi ko iki gihe nzakora igitaramo, ni igihe cy'Imana, nkabishmira Imana ko ngiye kumurika Album ya 9 ndi kumwe n'abavandimwe banjye (Sisters) na Big Sister Liliane Kabaganza, akaba ari ikintu cyiza cyane nshimira Imana ko bibaye tukongera tukazahurira kuri stage".


The Sisters bazaririmba mu gitaramo cy'amateka cy'umuramyi Tonzi

Tariki 01/01/2024 ni bwo Tonzi yashyize ku isoko mpuzamahanga ry'umuziki iyi Album ye ya cyenda, aca agahigo ko kuba umuhanzi nyarwanda wabimburiye abandi gushyira hanze Album mu mwaka wa 2024. Yayise "Respect" bivuye mu ijambo Imana yivugiye muri Yesaya 42:8 ko ntawe basangiye icyubahiro.

Tonzi ati: "Ni byo koko nasanze mu buzima Imana irihariye, ibyo ikora birihariye, ni Imana ikwiriye kubahwa mbibona mu buzima bwanjye bwa buri munsi uburyo Imana inyitaho, indinda by'umwihariko uburyo umuntu wese uriho, ari uyemera ari utayemera ariho kuko yaremwe n'Imana".

Tonzi uherutse gutorerwa kuba Visi Perezida w'Inama y'Igihugu y'Abahanzi, azwiho kuticisha irungu abakunzi be dore ko buri kwezi ashyira hanze indirimbo nshya. Mu nshingano nyinshi agira azirikana n'abakunzi be. N'Ikimenyimenyi, Album ye "Respect" yayikoze ubwo yari atwite, akimara kubyara ahita asohora indirimbo nshya.

"Respct" ni murumuna wa Album 8 Tonzi amaze gushyira hanze. Imfura muri zo ni "Humura" yitiriye indirimbo ye yamufunguriye umuryango w'ubwamamare. Album ze zose ni: Humura, Wambereye Imana, Wastahili, Izina, I am a Victor, Amatsiko, Akira, Amakuru na Respect yanditse amateka avuguruye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

"Respect" ya Tonzi ni Album iriho indirimbo 15 ari zo: "Respect", "Nshobozwa" Ft Gerald M; "Merci", "Warabikoze", "Umbeshejeho", "Uwirata", "Nimeonja", "Ndashima" ft Muyango, "Niyo", "Ubwami", "Ndakwizera", "Nahisemo", "Wageze" na "Kora" yakoranye n'bahanzi 15.

Abo bahanzi bumvikana kuri "Kora" ni Tonzi, Dj Spin, Josh Ishimwe, Alfred Kwizera, Sano Olivier, See Muzik, Brian Blessed, Favour, Aguilaaa, Gilbert Heaven, Yves Bisengimana, Eddie Mico, Linda Kamikazi, Manzi Olivier, Rachel Rwibasira na Grace de Jesus.


Tonzi yaciye agahigo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Gutunga Album ya VIP ya Tonzi ni ukwishyura 10,000 Frw, ukayibona utiriwe uva aho uri kuko iboneka mu buryo bw'ikoranabuhanga rya MTN Pay: *182*8*1*687603# [Alsavort] ugashyiramo umubare w'amafaranga anganga n'ibihumbi icumi y'amanyarwanda.

Ibyo gusa ntibihagije ngo wemererwe gutunga iyi Album y'umunyabigwi Tonzi, ahubwo hashyizweho na nimero ya Whatsapp wandikiraho ubutumwa bugufi ariyo: 0791687603 ugahabwa ubutumwa burimo Code na Link ikwemerera gutunga Album "Respect'.

Tonzi yanazirikanye abakunzi be bo mu cyiciro cya VVIP "kuko abakunzi banjye ni ab'igiciro cyane" kandi "basobanukiwe neza gushyigikira ivugabutumwa cyane ko gospel ari ubutumwa budufasha twese mu rugendo gukomeza kuramya Imana binyuze mu ndirimbo".

Ni muri urwo rwego mu biciro bya Album ye harimo na Miliyoni imwe y'amanyarwanda. Kopi yise Silver iri kugura 100,000 Frw, kopi ya Gold ikagura 500,000 Frw naho kopi ya Platinum ikagura Miliyoni 1 Frw. Kuyigura bikorerwa kuri Konti: 6823207064 iri muri Ecobank. Niwe muramyi wa mbere mu Rwanda ufite Album wavuga ko ihenze cyane.

Kuba Album ye iri kugura Miliyoni ntibitangaje na cyane ko n'indirimbo akora ziba zirimo ifaranga nubwo atajya abitangaza. Amateka avuga kandi ko Tonzi ari we muramyi wa mbere mu Rwanda wakoze bwa mbere igitaramo gihenze. Hari mu 1993 muri St Andre aho kwinjira byari 50 Frw ndetse na 100 Frw muri VIP. Icyo gihe yigaga muri APAPE.

Kwinjira mu imurikwa rya Album ye ya 9 ya Tonzi bizaba byihagazeho dore ko itike ya VVIP ari ibihumbi 100 Frw ku muntu uzayigura ku munsi w'igitaramo. Itike ya VIP ni ibihumbi 50 Frw naho mu myanya isanzwe ni ibihumbi 15 Frw. Icyakora abazagura amatike mbere y'umunsi w'igitaramo, bagabanyirijwe ibiciro. 


Muri za 2014 n mbere yaho gato The Sisters bari bafite ibendera ry'umuziki wa Gospel mu Rwanda


The Sisters mu gitaramo The Gospel Flava baririmbyemo mu 2014


Byari ibyishimo ubwo The Sisters iheruka gukora igitaramo mu mwaka wa 2014


Album ya 9 ya Tonzi igizwe n'indirimbo 15


Tonzi agiye kumurika Album ya 9 mu gitaramo cy'amateka yatumiyemo The Sisters

REBA INDIRIMBO "WARABIKOZE" IMWE MU ZIGIZE ALBUM "RESPECT" YA TONZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND