RFL
Kigali

Bruce Melodie yataramanye na Bahati mu gitaramo cyabereye muri Kenya-AMAFOTO

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:24/02/2024 19:15
0


Umuhanzi Itahiwacu Bruce uri kubarizwa mu gihugu cya Kenya mu bikorwa bya muzika, yaraye atunguranye mu gitaramo yatumiwemo na mugenzi we Bahati basanzwe banafitanye indirimbo bise 'Diana'.



Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Gashyantare 2024, kikaba cyabereye muri Kaminuza ya Kenyatta 'Kenyatta University' iherereye mu mujyi wa Nairobi ariko kikaba kitabiriwe n'abiganjemo urubyiruko rukunda indirimbo zigezweho.

Ubwo Bahati yari ku rubyiniriro ari kubyinisha abafana be ubona ko ibintu byakomeye, yageze hagati abaza abari bitabiriye icyo gitaramo niba hari abashaka ko abakorera akantu ko kubatungura 'Surprise'. Abari aho ntabwo bigeze bazuyaza kuko bahise bamusamira hejuru bamusaba kubikora. 

Muri ako kanya umuhanzi Bruce Melodie yahise azamuka ku rubyiniro, abari aho bose bavuza induru zigaragaza ibyishimo bari bafitiye Melodie.

Melodie yazamukiye mu ndirimbo yamenyekanye cyane 'Fou De Tou' ya Element ndetse na Ross Kana. Ntabwo ari iyi gusa yaririmbye kuko banaririmbanye iyo bafitanye bise 'Diana'.

Ubwo Bruce Melodie yahagurukaga mu Rwanda yerekeza mu gihugu cya Kenya, nyuma y'amasaha make cyane yahise ajya gusura Bahati ndetse ibyo byanashimishije cyane umugore wa Bahati, Diana, ahita yiyemeza gushaka uko nawe azaza mu Rwanda agahura na Catherine wa Bruce Melodie.

Bruce Melodie na Bahati bagaragaza ko bafitanye umubano ukomeye kandi wihariye. Ni umubano watangiye mu mwaka wa 2022, aho aba bombi bahuriye mu gihugu cya Uganda muri hotel imwe ubwo bari bagiye mu iserukiramuco ryateguwe n'umuhanzi w'inshuti yabo, Eddy Kenzo.

Aba bombi barahuye baramenyana nk'abandi bahanzi bose bumvishanya imiziki yabo, hanyuma bose bumva buri umwe afite umwimerere ndetse bumva ko banakoranye indirimbo havamo ikintu kidasanzwe. Mu ijoro ryo kuri uwo munsi bahise bagana muri studio bakora indirimbo bise 'Diana' yitiriwe umugore wa Bahati.


Bruce Melodie na Bahati ku rubyiniro


Bruce Melodie aririmbira abantu 



Urubyiruko ni rwo rwari rwiganje cyane





Ubwo Bruce Melodie na Bahati bari berekeje mu gitaramo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND