Kigali

Amagaju FC yakubitiye Gasogi United i Huye naho AS Kigali itsinda Police FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:24/02/2024 17:49
0


Ikipe y'Amagaju FC yatsindiye Gasogi United i Huye naho Police FC ikomeza kuba mu bihe bibi itsindwa na AS Kigali.



Kuri  uyu wa Gatandatu ni bwo hakomeje gukinwa imikino yo ku munsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. Saa cyenda zuzuye Amagaju FC yari yakiriye Gasogi United kuri sitade mpuzamahanga ya Huye.

Ni umukino watangiye Gasogi ishaka igitego hakiri kare dore ku munota wa 2 gusa uwitwa Muder yarekuye ishoti ryashoboraga kunyeganyeza inshundura ariko ku bw’amahirwe macye rinyura impande y’izamu gato cyane.

Amagaju FC ntiyashatse gutanga umwanya wo guhumeka kubera ko nayo yahise itangira gusatira binashoboka ko yabona igitego nk'aho Rukundo Abdourahman yahaye umupira Malanda Destin gusa awuburira mu maguru.

Ku munota wa 12 iyi kipe yo mu karere ka Nyamagabe, Amagaju FC yafunguye amazamu ku mupira wari uhinduwe na Rukundo Abdourahman maze myugariro wa Gasogi United ananirwa kuwukuraho uhita usanga Malanda Destin awutereka mu izamu.

Umukino wakomeje Gasogi United inyuzamo igasitira ishaka uko yakwishyura ariko n’Amagaju FC agakomeza nayo kuba ibamba. Ku munota wa 38 Gasogi United yaje gukora impinduka mu kibuga havamo Niyongira Dany hajyamo Rugangazi Prosper.

Mbere yuko igice cya mbere kirangira, Gasogi United yabonye kufura yari iteretse ahantu heza iterwa neza na Udahemuka J.de Dieu maze umupira uragenda usanga abarimo Mbirizi Eric ariko bagiye kuwutereka mu nshundura, umunyezamu w’Amagaju FC  aratabara ayikuramo.

Mu gice cya Kabiri Amagaju FC yaje asatira nk'aho ariyo yatsinzwe dore ko kigitangira yarase igitego cyabazwe ku mupira Ndayishimiye Eduard yashyizeho umutwe ariko unyura hejuru y’izamu gato cyane.

Ku munota wa 59 Amagaju FC yabonye igitego cya 2 gitsinzwe n’Umurundi, Rukundo Abdourahman nyuma yo kwandagaza ba myugariro ba Gasogi United akongeraho n’umunyezamu.

Gasogi United nyuma yo gutsindwa igitego cya 2 yacitse intege ariko ikanyuzamo ikagerageza kugera imbere y’izamu nk'aho Muderi Akbar yahinduye umupira ashaka Udahemuka J.de Dieu yinjira mu rubuga rw’amahina asigaranye n’umunyezamu ariko gutsinda biramunanira.

Umukino warangiye Amagaju FC atsinze ibitego 2-0.

Undi mukino wabaga ni uwo ikipe ya Police FC yakiriyemo AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium. Warangiye iyi kipe y'Abanyamujyi itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Shaban Hussein ku munota wa 40.

Indi yabaga, Marine FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-0 mu gihe Muhazi United nayo yatsinze Etoile de l'Est  ibitego 2-0.


Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibuga 


Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

AS Kigali yatsinze Police FC igitego 1-0

Shaban Hussein yishimira igitego yatsinze






 AMAFOTO:Ngabo-Serge-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND