RFL
Kigali

Ifoto y'umunsi: Umusaza yahuje isombe, ikinyomoro n'urukoma afana igare

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:24/02/2024 16:01
4


Ifoto y'umusaza wo mu Burasirazuba wagaragaye afite amashami y'isombe, ikinyomoro n'urukoma rw'intsina afana abakinnyi b'amagare bari muri Tour du Rwanda 2024 yishimiwe na benshi na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda.



Kuri uyu wa Gatatu ni bwo hakinwe agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda aho abasiganwa habagurutse i Rukomo mu karere ka Gicumbi berekeza mu karere ka Kayonza ku ntera y'ibiliometero 158.

Aka ni ko gace ka mbere kanini ka Tour du Rwanda y'uyu mwaka iri gukinwa ku nshuro ya 16 kuva ibaye mpuzamahanga. Nk'ibisanzwe ku mihanda aho igare ryanyuze hagaragaye abaturage benshi bakomeza kwereka abakinnyi urukundo rutangaje.

Aha niho hafatiwe ifoto y'umusaza afite amashami y'isombe, ikinyomoro n'urukoma abyifashisha mu gufana ariko kikaba n'ikimenyetso cy'ibihingwa byera muri iri ibi bice aho igare ryanyuze uyu munsi.

Iyi foto yakoze ku mitima ya benshi barimo Minisitiri ufite siporo mu nshingano, Aurore Mimosa Munyangaju, wayishyize ku rubuga rwe rwa X akayiherekesha amagambo agira ati "TourduRwanda 2024 Stage 7 from Rukomo to Kayonza 158 Km. Nta Foto nta cyabaye"

Minisitiri wa Siporo ni nawe watangije aka gace byarangiye kekuganwe na Itamar Einhorn ukinira Israel-Premier Tech.


Itamar Einhorn ukinira Israel-Premier Tech niwe wegukanye agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 


Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju niwe watangije aka gace kuyu munsi 


Ifoto ikomeje kuvugisha benshi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugisha5 months ago
    Iyi foto ndabona erenze
  • Sezerano5 months ago
    Ntibyoroshyepe
  • Ntirampeba edson5 months ago
    Ese konumvise bavuga ngo ruvumbu yukanwe mwicyipe nibyo koko
  • Bagirishema4 months ago
    Uyumusaza mukwiye kumumenya abasaza bakurikirana bin binu nibake arasobanutse muza mugereho





Inyarwanda BACKGROUND