RFL
Kigali

Selena Gomez yahishuye ibintu 2 yakundiye umukunzi we mushya

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/02/2024 12:34
0


Umuhanziakazi w'icyamamare, Selena Gomez, uryohewe n'urukundo rushya arimo, wanasohoye indirimbo nshya yise 'Love On', yahishuye ibintu bibiri (2) byatumye akunda umukunzi we mushya Benny Blanco.



Hashize amezi 6 umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime, Selena Gomez, ari mu rukundo na Benny Blanco usanzwe atunganya indirimbo z'abahanzi(Producer). Aba bombi kandi bamaze iminsi berekana ibihe byiza bari gusangira babicishije ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Uyu muhanzikazi kandi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya y'urukundo yise 'Love On' aho yavuze ko yayikoze agendeye ku mubano mushya we na Benny Blanco. Mu kiganiro Selena Gomez yagiranye na 'Apple Music's Daily', yagarutse ku mubano we n'uyu musore batari gusigana.

Selena Gomez ameze iminsi mu bihe byiza n'umukunzi we Benny Blanco

Agaruka ku cyatumye akora iyi ndirimbo yagize ati: ''Ntekereza ko abahanzi benshi bakora indirimbo bitewe n'ibihe bari kunyuramo kandi najye ni uko. Indrimbo naherukaga gusora yagarukaga ku kuba ndi ingaragu none ubu nakoze igaruka ku rukundo kuko ubu ndurimo. Nagendere ku mubano mushya ndimo nyikora''.

Gomez yavuze ko ikintu cya mbere yakundiye Blanco ari uko amwubaha

Abajijwe ikintu cyaba cyaratumye akunda Benny Blanco kandi aba yaragiye arambagizwa n'abasore benshi akabanga akaba ariwe ahitamo. Selena Gomez w'imyaka 31 yagize ati: ''Namukundiye ibintu 2 mfata nkishingiro ry'urukundo rwacu''.

Icya kabiri Gomez yakundiye Benny ngo n'uko asobanukiwe ubuzima bw'agisitari abayeho

Selena Gomez yakomeje agira ati: ''Ikintu cya mbere namukundiye ni uko anyubaha. Uburyo yanyubahaga na mbere y'uko mwemerera urukundo byatumye mpita mukunda byihuse kuko nubundi nifuzaga umukunzi uzi kunyubaha. Ikindi cya kabiri namukundiye ko asobanukiwe ubuzima bw'agisitari mbayemo, abandi basore usanga batabisobanukiwe cyangwa batabasha kubyihanganira. Kuba rero we asobanukiwe uburyo mbayeho ntibimutere ubwoba byatumye mbonako twarambana''.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND