Kigali

Itamar Einhorn yakoze amateka yegukana 'Etape' ya Karindwi ya Tour du Rwanda - AMAFOTO

Yanditswe na: Ishimwe Olivier Ba, Iyamuremye Janvier
Taliki:24/02/2024 10:03
0


Itamar Einhorn ukinira Israel-Premier Tech yakoze amateka akomeye, yegukana agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2024 kakiniwe Gicumbi- Kayonza ku ntera y'ibilometero 158, ahize bagenzi be 74 bahuriye mu isiganwa.



Itamar ni nawe wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda ka Muhanga - Kibeho ka Tour du Rwanda, aho yakoresheje amasaha 3 n’iminota 17 n’amasegonda 31.

Yavutse tariki 20 Nzeri 1997 avukira mu gace ka Modi'in muri Israel. Uyu musore ureshya na metero 1.72 ntabwo yoroshye muri uyu mukino w'igare by'umwihariko iwabo, kuko amarushanwa menshi akunze kwegukana usanga aba akoze agashya nk'umukinnyi uvuka muri Israel.

Yatangiye kwiyerekana mu 2014, ubwo yegukanaga Shampiyona y'abakiri bato mu gihugu cyabo mu basiganwa n'ibihe, ndetse akaba uwa Gatatu mu isiganwa rusange.

Agace ka Karindwi yegukanye kakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024, ku ntera ya Kilometero ya 158 kuva mu Rukomo kugera mu Karere ka Kayonza, imbere ya Gare. 

Umwongereza Peter Jospeh Blackmore bakinana mu ikipe imwe, yagumanye umwenda w'Umuhondo (Yellow Jersey). Joseph ni we wegukanye 'Etape' ya Gatandatu yasorejwe kuri Mont Kigali.

Abakinnyi bahagurutse Saa 11:00 am, bagenda Kirometero 158 zituma ariko gace kanini kari muri Tour du Rwanda y'uyu mwaka.

Banyuze muri Rukomo, banyure Ngarama, bakomeze Cyabayaga, bahinguke Nyagatare bakomeze Kabarore, banyure Kiziguro bafate Gahini basoreza ku Kigo cy’Urubyiruko cya Kayonza.

Akarere ka Gatsibo amagare yakanyuzemo inshuro ebyiri, mu gace ka Ngarama, ndetse n'umuhanda usanzwe wa Kabarore.

Ni ubwa mbere isiganwa ryanyuze mu muhanda mushya wa Gicumbi Nyagatare. Uyu muhanda Nyagatare-Gicumbi wari waremerewe abaturage bo mu turere twa Musanze, Burera, Gicumbi na Nyagatare ubwo Perezida Kagame yiyamamazaga muri 2010, ukaba uzarushaho kunoza ubuhahirane muri utu turere.

Tariki 28 Gicurasi nibwo uyu muhanda wa Gicumbi - Nyagatare wanyuzemo igare bwa mbere ubwo hakinwaga Rwanda Cycling. Tuyizere Etienne uri gukinira Java Inovotec niwe wageze i Nyagatare ari uwa mbere.


Itamar yakoze amateka avuguruye muri Tour du Rwanda 2024 yegukanye Etape ya Karindwi


Itamar usanzwe ukinira ikipe yo muri Israel, ni nawe wegukanye Etape ya Kabiri ya Tour du Rwanda


Itamar agejeje imyaka 27 y'amavuko- ari mu bakinnyi bakomeye muri Tour du Rwanda





UKO AGACE KA KARINDWI KA TOUR DU RWANDA KAGENZE

Saa 14:29”: Harabura Kirometero 4 gusa abakinnyi bari imbere bari kubasatira hasigaye umunota n'amasegonda 50.

Saa 14: 23’: Abasiganwa basigaje 10Km. Paul Ourselin (TotalEnergies), Itamar Einhorn (Israel-Premier Tech), Lennert Teugels (Bingoal-WB), Vinzent Dorn (Bike Aid), Van de Wynkele (Lotto-Dstny) na Gal Glivar (UAE) bari imbere y’abandi.

Saa 14:10”: Abasiganwa binjiye mu birometero 20 bya nyuma.

Saa 14:00”: Abasiganwa bamaze kugenda amasaha 3.

Ni ubwa mbere, Kayonza ibereye agace ka Tour du Rwanda, kuva iri rushanwa ryaba mpuzamahanga mu 2009.

Kuri Kilometero 127: Abakinnyi bari imbere bakomeje kotswa igitutu n’abari inyuma y’abo. Ikinyuranyo hagati y'abo n'ababakurikiye kigeze ku 2'50''.

Saa 13:50”: Abasiganwa bamaze kugenda Kirometero 125. Sbakinnyi 6 bari imbere bari kurusha igikundi kibakurikiye iminota 3 n'amasegonda 20.

Abakinnyi batandatu bari imbere, Ourselin (TotalEnergies), Einhorn (Israel-Premier Tech), Teugels (Bingoal-WB), Dorn (Bike Aid), Van de Wynkele (Lotto-Dstny) na Glivar (UAE) ntibakiri hamwe, buri wese yatangiye kugerageza kugenda ukwe bituma batatana.

Saa 13:34":Abakinnyi bamaze kugenda Kirometero 104. Abakinnyi 6 bari imbere, bamaze gusigamo igikundi kibakurikiye iminota 4.

Saa 13: 30’:Kuri Kilometero 100: Abakinnyi batandatu bari imbere basize igikundi 3'50''.

Ibyo wamenya ku Karere ka Gatsibo

Akarere ka Gatsibo ni kamwe mu turere 7 tugize Intara y'Iburasirazuba. Gaherereye iburasirazuba bw'Intara. Gafite ubuso bungana na kilometero 1585,3. Gafite Imirenge 14, Utugari 69, n'imidugudu 602. Ibarura ryo mu mwaka wa 2022 ryagaragaje Akarere ka Gatsibo gatuwe n'abaturage 551,164.

Akarere gacungwa kandi kagatanga serivisi hashingiwe ku Itegeko no 08/2006 ryo ku wa 24/2/2006 rigena imiterere, imitunganirize n’imikorere y’Akarere.

Akarere gafite inshingano zo guteza imbere imibereho myiza y’abagatuye hakoreshejwe ubufatanye bwabo mu igenamigambi no mu gushyira mu bikorwa gahunda zerekeranye no guteza imbere ubuyobozi bwiza, uburezi kuri bose, ubuhinzi, ubworozi, kubungabunga ibidukikije, ubucuruzi, ibikorwa remezo n’ubukerarugendo n’ibindi.

Saa 13:09": Abasiganwa bamaze kugenda Kirometero 98, abakinnyi 6 bari imbere, bamaze gusiga iminota 3 n'amasegonda 20 igikundi kibakurikiye.

Abakinnyi bari imbere biragaragara ko bazi kwihuta ahantu hatambika, kuko barimo kongera ibihe buri kanya.

Saa 13:00": Abasiganwa bamaze kugenda isaha ya kabiri.

Saa 12:56":Abasiganwa bamaze kugenda Kirometero 86 abakinnyi bayoboye isiganwa bamaze gusiga igikundi iminota 2 n'amasegonda 40.

-Amanota ya Sprint ya Mbere yatangiwe hafi ya Ryabega mu Karere ka Nyagatare. Yegukanwe na Van de Wynkele (Lotto-Dstny); akurikirwa na Lennert Teugels (Bingoal-WB) ndetse na Vinzent Dorn (Bike Aid).

Saa 12:38":Abasiganwa bamaze kugenda Kirometero 70. Kuri ubu isiganwa riyobowe n'abakinnyi 6, barimo Ourselin ukinira TotalEnergies; Einhorn ukinira Israel Premier Tech Teugels ukinira Bingoal, Dorn ukinira Bike Aid, Van de Wynkele wa Lotto-Dstny na Glivar ukinira UAE.

Kuri Kilometero 65: Ourselin (TotalEnergies), Einhorn (Israel-Premier Tech) na Meens (Bingoal-WB) bari inyuma ya ba bakinnyi bari imbere ho 10'' mu gihe igikundi cyasizweho 20''.

Ku Kilometero cya 54: Abakinnyi/ Abasiganwa batatu bari imbere bakomeje kuzamura ikinyuranyo, ubu basize igikundi ho 30''. Mu isaha ya mbere, abasiganwa bagenze ibilometero 50.

-Abasiganwa banyuze muri Nyagatare

Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu Turere 7 tugize Intara y'Iburasirazuba. Icyicaro cy’Akarere kiri mu Murenge Nyagatare, mu Kagari ka Nyagatare.

Gahana imbibi n'Akarere ka Gatsibo mu Majyepfo, Akarere ka Gicumbi mu burengerazuba. Akarere ka Nyagatare gahana imbibi n'Igihugu cya Uganda mu Majyaruguru hamwe n'Igihugu cya Tanzania mu burasirazuba.

Umufaransa Pierre Latour yegukanye amanota y'agasozi ka mbere yatangiwe i Nyarukoni; yakurikiwe na Pablo Torres Arias [UAE] ndetse na Kretschy Moritz [Israel-Premier Tech]

Saa 12:00”: Abakinnyi bamaze kugenda isaha ya mbere.

Saa 11:56": Abakinnyi bamaze kugenda ibirometero 43. Abakinnyi bayoboye isiganwa ni Dorn ukinira Bike Aid, na Teugels ukinira Bingoal-WB.

-Ku Kilometero cya 30: Abakinnyi barimo Berlin (Bike Aid), Vadic (TotalEnergies), Mugisha (Java-Inovotec), Glivar na Ravbar (UAE), Grmay (CMC) na Donie (Lotto) bagerageje gusohoka mu gikundi ariko ntibyabahira kuko cyahise kibafata.

Saa 11:35": Abakinnyi barimo Berlin Vadic, Mugisha Moise Gliver Ravbar, Gramay na Donie, basohotse mu gikundi.

Saa 11: 29”: Abakinnyi bari imbere bamaze gusigamo amasegonda 10 ku gikundi.

Kuri Kilometero 12: Abakinnyi bayoboye abandi ni umunani nyuma y'uko Mayer na Rougier Lagane basizwe n'itsinda riri imbere.

Saa 11:21":Gramay amaze kwigira imbere ho amasegonda 20 mu gihe Mayer na Lagane bamaze gusigwa n'igikundi.

Icyizere kuri Niyonkuru Samuel

Niyonkuru Samuel uvuka i Kayonza aho isiganwa riri busorezwe, yabwiye InyaRwanda ko uyu munsi bari bugerageze gukora ibishoboka.

Yagize ati “Uyu munsi tugiye gukora ibishoboka byose twitware neza. Uyu munsi turakina agace katarimo imisozi myinshi, nk'ikipe y'igihugu turifuza gutangirana imbaraga tukagenda mu ba mbere kandi tugafatiraho nta guhagarara."

-KM 2: Abakinnyi 10 bacomotse mu gikundi, barimo Alexandre Mayer na Rougier Lagane (Mauritius), Vadic na Ourselin (TotalEnergies), Meens (Bingoal-WB), Kino (Soudal-QuickStep), Glivar (UAE), Dorn (Bike Aid), Geary (Afurika y'Epfo) na Niyonkuru (Rwanda).

-Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, ni we watangije Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda.

Saa 11:08": Abakinnyi bamaze kugenda Kirometero 2, igikundi cya mbere kirimo abakinnyi bagera kuri 15.

Saa 11:00”: Isiganwa riratangiye. Abakinnyi baragenda Kirometero 2.3 bishyushya, nyuma yaho nibwo bari butangire kubarirwa ibihe.

Ibyo wamenya ku Karere ka Gicumbi, aho abasiganwa batangiriye

Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu Turere dutanu (5) tugize Intara y’Amajyaruguru, gafite ubuso bungana na km2 829.

Gaherereye iburasirazuba bw’iyi Ntara. Mu majyaruguru gahana imbibi n’Akarere ka Burera n’igihugu cya Uganda.

Iburasirazuba hari uturere twa Nyagatare na Gatsibo, mu majyepfo yako hari Akarere ka Gasabo n’agace gato ka Rwamagana ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi. Iburengerazuba gahana urubibi n’Akarere ka Rulindo.

Ibyo wamenya ku Karere ka Kayonza, aho isiganwa ryasorejwe

Intara karimo: Intara y’Iburasirazuba.

Imirenge: Mukarange, Gahini, Rukara, Murundi, Mwiri, Rwinkwavu, Murama, Ndego, Kabare, Nyamirama, Ruramira na Kabarondo.

Ubuso: 1,935Km2. Umubare w’abaturage (2022): 457,156.

Umubare w'abaturage mu migi (2022): 65,071 (14.2%).

Umubare w'abaturage mu cyaro (2022): 392,085 (85.8%).

Ibyo abantu bazi cyane ku karere: Ahantu nyaburanga, imisozi, ibiyaga, amashuri menshi, ibiranga amateka.

Gahana imbibi n’Akarere ka Rwamagana mu Burengerazuba, Akarere ka Gatsibo mu Majyaruguru, uturere twa Ngoma, Kirehe, n’igihugu cya Tanzania mu Burasirazuba.

Kagizwe n'ibyahoze ari uturere twa Rukara, Kabarondo, Cyarubare n’Imirenge ibiri yahoze ari iy’Akarere ka Muhazi ariyo Nyagatovu na Mukarange. Akarere kagizwe n’Imirenge 12, utugari 50 n’imidugudu 421.

Intara y’Uburasirazuba yahaye ikaze abitabiriye Tour du Rwanda, mu butumwa bwo kuri X bagize bati “Umunsi wa karindwi wa Tour du Rwanda uje iwacu mu ntara y'Iburasirazuba. Abasiganwa barigaragariza abafana bo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza. Tubahaye ikaze mu mirambi myiza y’iwacu, mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’Akagera.

AMAFOTO YARANZE AGACE KA KARINDWI KA TOUR DU RWANDA

































Muri Tour du Rwanda, MTN ikangurira abakiriya bayo gukoresha gahunda ya Mobile Money





Abasiganwa bageze mu Karere ka Nyagatare, kamwe mu turere tugize Uburasirazuba bw'u Rwanda
































Minisitiri Munyangaju niwe watangije agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2024











Minisitiri Munyangaju yasabye abari muri siporo kunoza Ikinyarwanda

Muri iki gihe cya Tour du Rwanda ya 2024, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yasabye Abakunzi b'imyidagaduro na Siporo gukoresha Ikinyarwanda kinoze.

Mu butumwa bwo ku rubuga rwa X bwatambukijwe n'Inteko y'Umuco, Munyangaju yavuze ko "Nk'uko Siporo n'Imyidagaduro biduhuza ni nako ururimi rwacu ruduhuza twese nk'Abanyarwanda."

Akomeza ati "Niba mu binyemereye rero, twese nk'abitsamuye, duhagurukire icyarimwe twiyemeze kunoza neza Ikinyarwanda; kuko ni ishema kuvuga ururimi rwawe kavukire..."

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagenda cyangwa abakorera ahahurira abantu benshi bavanga indimi.

73% by’ababajijwe bagaragaje ko bajya bavanga indimi cyane cyane mu mvugo, mu gihe 23% bahamya ko batajya bavanga indimi.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko, muri Kigali, Ikinyarwanda gifite umwanya mugari mu mvugo, Igifaransa kigakoreshwa n‘abantu bake, naho Igiswayire kikaba gisa n‘aho kitagaragara.

Icyongereza kihariye umwanya munini ahahurira abantu benshi, kikaba kiza imbere cyane y’izindi ndimi zemewe.


Amstel yatekereje ku bakiriya bayo muri Tour du Rwanda

Amstel yazanye ibintu bidasanzwe kandi bishimishije bigamije gushimangira ubusabane mu nshuti no kugera ku byifuzwa kuri Tour du Rwanda.

Kuri ubu Amstel yazanye uburyo bwo gusiganwa ku magare kuri internet (E-Race) bugakorerwa ahantu hazwi cyane, nka Maison Noir, Molato, Plazzo, na Clausy Bar.

Ubu buryo buri kugarukwaho cyane, kikaba ikimenyetso ko Amstel itanga ibihe ibitazibagirana mu nshuti. Ariko ibyishimo ntabwo bigarukira aha gusa.

Muri Tour du Rwanda, Amstel yazanye abacuruzi bayo. Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Madamu Martine Gatabazi, yavuze ko kuri iyi nshuro bazashimangira ubudasa bwa Amstelnk'ikirango cyo guhitamo mu nshuti kandi banubahiriza amategeko agenga ibyo kunywa.


Joseph Blackmore yegukanye agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2024

Joseph Blackmore ukinira ikipe ya Israel Premier Tech ni wegukanye gace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2024 ka Musanze-Kigali (Mont Kigali) ku ntera y'ibilometero 93,3, kakinwe ku wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024. Yakoresheje 2h12'44''.

Joseph Blackmore yegukanye aka gace ka Gatandatu mu gihe yizihiza isabukuru y’amavuko 21 y’amavuko, kuko yavutse tariki 23 Gashyantare 2003.

Asanzwe ari umukinnyi Mpuzamahanga w’umukino w’amagare wabigize umwuga. Yahagarariye Igihugu cy’u Bwongereza mu Mikino ya Commonwealth Games yabereye i Birmingham, aho yasoje ari ku mwanya wa Gatanu.

Mu 2022 yasoje ari ku mwanya wa Gatatu mu isiganwa rya National Cyclo-Cross Championships.


Pierre Latour yegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024

Umufaransa Pierre Latour ukinira ikipe ya TotalEnergies niwe wegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024 (Individual Time Trial) kakiniwe i Musanze kagasorezwa mu Kinigi ku ntera ya 13Km, ku gicumbi cy’ubukerarugendo n’iwabo w’ingagi zo mu Birunga. Yakoresheje iminota 23 n’amasegonda 31".

Aka gace kakinwe kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024, kasize Umubiligi William Junior Lecerf wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024, yambaye umwenda w’umuhondo (Yellow Jersey), ihabwa umukinnyi ufite ibihe bito ku rutonde rusange.

Pierre Latour wegukanye agace ka Gatanu yavutse ku wa 12 Ukuboza 1993. Ni Umufaransa w’umukinnyi w’amagare wabigize umwuga, ubarizwa mu ikipe ya TotalEnergies.

Latour w’imyaka 30 y’amavuko yasinye muri TotalEnergies avuye muri AG2R La Mndiale. Icyo gihe yavuze ko igihe cyari kigeze kugirango ajye kugerageza amahirwe n’ahandi. Yavuze ko yagiriye ibihe byiza muri iriya kipe ari avuyemo

Yegukanye agace k’irushanwa Vuelta a España; kandi yatwaye inshuro ebyiri irushanwa rya French National Time Trial Championships.

William yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024

William Lecerf wabaye uwa Gatatu muri Tour du Rwanda ya 2023, niwe wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024 kavaga i Karongi kerekeza i Rubavu. Yakoresheje amasaha abiri, iminota 19 n'amasegonda 22.

Uyu mubiligi asanzwe ari umukinnyi wa Soudal Quick-Step Devo Team. Mu nyandiko yanyujije ku rubuga rw’ikipe ye mu Ukuboza 2023, William wegukanye agace ka kane, yavuze ko kwitabira Tour du Rwanda ya 2023 aho yabaye uwa Gatatu byafunguye urugendo rw’inzozi ze, kandi byari ibihe byiza adashobora kwibagirwa.

Yavuze ko bwari ubwa mbere ageze mu Rwanda (Yahageze muri Mutarama 2023) ariko ‘narahakunze cyane’. Akomeza ati “Kandi abafana bari bishimye cyane. Baje ari benshi cyane, yaba aho twatangiriraga ndetse n’aho twasorezaga. Sinzigera ntibagirwa ririya siganwa, kandi nizeye ko nzakomeza kuhajya.”



Jhonatan yegukanye agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2024

Uyu munya-Colombia ukinira Team Polti Kometa yegukanye Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2024 kahagurukiye mu Karere ka Huye kerekeza mu ka Rusizi ku ntera y’ibilometero 140,3 Km. Akoresheje amasaha atatu, iminota 46 n’amasegonda 41.

Ibi byatumye yandika amateka akomeye kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, kuko amaze kwegukana uduce turindwi muri iri siganwa.

Restrepo yitabiriye Tour du Rwanda ya 2024 nyuma yo kudakina iya 2023. I Rusizi yahanditse amateka kuko yanahatwariye agace kahasorejwe mu 2020.

Umwambaro w’umuhondo uhabwa umukinnyi wakoresheje ibihe bito ku rutonde rusange, ufitwe n’Umuholandi Pepijn Reinderink ukinira Soudal Quick-Step Devo Team, amaze gukoresha 7h04'12' mu duce dutatu tumaze gukinwa ku ntera y’ibilometero 269.7, anganya ibihe n'abakinnyi 16 bamukurikiye.

Itamar yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda

Itamar Einhorn yavutse tariki 20 Nzeri 1997 avukira mu gace ka Modi'in muri Israel. Uyu musore uresha na metero 1.72 ntabwo yoroshye muri uyu mukino w'igare byumwihariko iwabo, kuko amarushanwa menshi akunze kwegukana usanga aba akoze agashya nk'umukinnyi uvuka muri Israel.

Yatangiye kwiyerekana mu 2014, ubwo yegukanaga shampiyona y'abakiri bato mu gihugu cyabo mu basiganwa n'ibihe, ndetse akaba uwa 3 mu isiganwa rusange.

Yahise yerekeza mu ikipe ya Verandas Willems yo muri iki gihugu ndetse nyuma y'umwaka umwe ahita ajya mu ikipe ya Israel Cycling Academy Development.

Soudal Quickstep yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda

Ikipe ya Soudal Quickstep niyo yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024 kakiniwe kuri BK Arena kugeza kuri Kigali Convention Centre, ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024. Iyi kipe yakoresheje iminota 20 n'amasegonda 32.

Aka gace ka “Team Time Trial” (Gusiganwa n’ibihe ku makipe) kashyizwemo bwa mbere muri Tour du Rwanda ari nako kegukanwe na Soudal Quickstep, mu rwego rwo kwitegura kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare izaba mu 2025. Umuhanda wa BK Arena kugeza kuri Kigali Convention Center wifashishijwe, ni nawo uzifashishwa muri Shampiyona y’Isi.


Muri Tour du Rwanda, MTN irakangurira abakiriya bayo gahunda ya ‘BivaMomoTima’

Ubu bukangurambaga bumaze imyaka ibiri, bugamije gushishikariza abantu kohererezanya amafaranga bakoresheje telephone.

Umuyobozi wa MTN Mobile Money muri MTN Rwanda, Chantal Kagame ati “Ni ho hantu tugiye gushyira imbaraga, 2024 uzaba umwaka w’impano gusa nk’uko twabibabwiye.”

“Kwizigamira no kuguriza ni kimwe mu bintu tuzibandaho kuko tuzi ko bigira uruhare mu gukura k’ubukungu bw’Igihugu, kandi bifasha n’abakiliya bacu kuva ku rwego rumwe bakajya ku rundi, ari abatangira ubucuruzi, ari abashaka kwizigamira kugira ngo abana babo bazabashe kujya ku ishuri; turimo kureba ngo ni gute twakwigisha abantu kwizigamira bitabababaje.”

Jean Paul Musugi ushinzwe ubucuruzi muri MoMo, avuga ko abakiliya bazajya binjira muri iyi poromosiyo bakanze *182*16#, ubundi bishyure bakoresheje MoMo Pay inshuro nyinshi zishoboka.

Ati “Abacuruzi na bo turabashishikariza gusaba ababagana kubishyura kuri MoMo pay zabo kugira ngo babashe kubona ibihembo.”

Buri cyumweru hazajya hatangwa ibihembo birimo amafaranga ibihumbi 100 Frw, ibihumbi 500 Frw, ndetse miliyoni 1 Frw, ndetse na moto.

AMAFOTO YARANZE AGACE KA GATANDATU KA TOUR DU RWANDA 








































































AMAFOTO: Tour du Rwanda 2024






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND