Mugisha Benjamin [The Ben] uherutse gutaramira muri Uganda kuri Saint Valentin, yongeye kuhataramira mu gitaramo cya Rema Namakulah bafitanye amateka mu muziki.
Mu mpera za 2023 ni bwo Rema Namakulah yatangaje ko
azakorera igitaramo Melodie Of Love kuri Hoteli ya Sheraton kuwa 23 Gashyantare
2024.
Umunsi wageze abantu benshi baritabira ndetse abahanzi
banyuranye bamufasha gususurutsa abakunzi be batari bacye baje gutaramana
na we.
Igitaramo kigana ku musozo ni bwo uyu muhanzikazi
yakiriye ku rubyiniro The Ben bafatanya kuririmbana indirimbo yabo ‘This Is
Love’, ibintu byazamuye ibyishimo by'abitabiriye.
The Ben yagaragaje ko byamunyuze abinyujije ku mbuga nkoranyambaga
ze ati: ”Rema uri icyamamare, uri udasanzwe, ntewe ishema na we. Mwakoze Uganda
mubyemere mubyizera ndabakunda birenze.”
Ubwo baririmbanaga, Rema yageze ku mukagaro w’indirimbo
uvuga "nkoraho" asaba The Ben kumukoraho undi na we arabikora arangije ati: ”Ngukozeho.”
Uyu muhanzikazi yumvikanaga kandi abaza ati: ”Abanya-Kigali murihe.”
Mu gusoza The Ben yabwiye abari aho bose ko akunda Rema amurata
amashimwe, amubwira ko yakoze igitaramo cyiza anashima abitabiriye kuba baje
gushyigikira Rema.
Indirimbo ‘This Is Love’ iri mu zagize igikundiro cyo hejuru
kuva yajya hanze kuwa 30 Ukuboza 2020, imaze kurebwa na Miliyoni zisaga 8 ku
rubuga rwa YouTube.
TANGA IGITECYEREZO