Ikipe ya Musanze FC yatsinze Rayon Sports igitego kimwe ku busa, mu mukino wasize abakinnyi 2 bajyanwe mu bitaro.
Wari umukino w'umunsi wa 22 wa shampiyona wabereye kuri sitade ya Kigali Stadium. igitegO rukumbi cya Musanze FC cyatsinzwe na Tuyisenge Pacifique, nicyo gitandukanyije aya makipe. Rayon Sports igumye ku manota 42, mu gihe Musanze FC ubu igize amanota 41.
Rayon Sports yaherukaga gutsindwa muri shampiyona tariki 12 Mutarama itsindwa na Gasogi United ibitego 2-1. n'ubwo Rayon Sports yari mu bihe byiza, twavuga ko Musanze FC iyivangiye ku ntego zo guhangana na APR FC kuko APR FC nitsinda ikirarane cyayo yahita ishyiramo amanota 7, yaba yatsinze Mukura FC agahita aba amanota 10.
UKO UMUKINO WANZE UMUNOTA KU MUNOTA
90+11" Umukino urarangiye.
90+10" Muhire Anicet bibayengombwa ko hiyambazwa imodoka isanzwe kugirango ajyanwe kwa muganga kuko yakomeje kuremba
Muhire Anicet bakunze kwita Gasongo, yavuye mukibuga asa naho yazanzamutse, ariko bikomeje kwanga, kuko n'ubu barimo kumuhungiza. mu gihe byakomeza byaza kugorana kuko imbangukira gutabara imwe yari ihari yatwaye Prince ku bitaro.
90" Umusifuzi yongeyeho iminota 11 y'inyongera kugirango umukino urangire.
90" Rudasingwa Prince wagiye mu bitaro asimbuwe na Emmanuel Mvuyekure, naho Muhire Anicet asimburwa na Uwiringiyimana.
86" Mukibuga Habaye impanuka ikomeye, Rudasingwa Prince agonganye na Anicet Muhire wa Musanze FC abakinnyi bose batakaza ubwenge, gusa bibaye ngombwa ko Rudasingwa ajyanwa mu bitaro igitaraganya n'imbangukira gutabara
83" Rayon Sports ikoze izindi mpinduka, Gomis yinjiye mu kibuga asimbuye Tuyisenge Arsene
81" Muhawenayo Gad ahawe ikarita y'umuhondo kubera gutinza umukino
Bitwaye iminota 6 gusa kugirango Tuyisenge abe atsinze igitego, kuko yari amaze kujya mu kibuga ku munota wa 65, ukaba ari umupira wa 3 yari akozeho
71" Goalllllll: Musanze FC ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Tuyisenge Pacifique ku mupira uturutse mu ruhande rw'iburyo umusanga mu rubuga rw'amahina ahita atereka mu izamu.
70" Musanze FC ikoze izindi mpinduka za 3, Tinyimana Elissa yinjiye mu kibuga asimbuye Udo Kakoete
Mu gihe byakomeza uku Rayon Sports niyo yaba iri mu gihombo kuko yaba ibuze amanota meza yari kuyifasha gukomeza guhangana na APR FC ifite amanota 42 n'umukino w'ikirarane.
65" Musanze FC ikoze impinduka, Tuyisenge Pacifique yinjiye mu kibuga asimbuye Sulley Mohammed.
63" Bbaale ahushije igitego abafana bose bamaze guhaguruka, ku mupira ahawe na Muhire ari imbere y'izamu ariko ashaka gucenga umupira bahita bawumwaka. Abafana ba Rayon Sports baramurakariye cyane ntabwo bumva ibyo akoze.
46" Nyuma y'umunota umwe gusa igice cya kabiri gitangiye, Mitima Isaac agize akabazo k'imvune ari kuvurwa.
45" Igice cya kabiri kiratangiye. Umutoza wa Rayon Sports akoze impinduka, Iraguha Hadji yinjiye mu kibuga asimbuye Iradukunda Pascal
45" Igice cya mbere kirarangiye, amakipe yombi akaba agiye kuruhuka nta kipe n'imwe irebye mu izamu
Iminota ni 42 y'igice cya mbere, amakipe yombi akaba nta nimwe irareba mu izamu .
Umunnyi wa Musanze FC Salomon Adeyinka yagoye ikipe ya Rayon Sports cyane ndetse n'uburyo buganisha habi kuri Rayon Sports, ariwe uri kubutegura.
20" Musanze FC ihushije igitego cyari cyabazwe ku mupira uzamukanwe na Nijyinama Patrick ahereza Sulley Mohammed ahita aroba umunyezamu wari wazamutse nabi, umupira ku bw'amahirwe make upira widunda iruhande rw'izamu ujya hanze.
Umunyezamu wa Musanze FC Muhawenayo Gad ubona ko atari muri uyu mukino neza, kuko imipira yose arimo guterwa kuyifata ngo ayikomeza biri kumugora.
12" Rayon Sports ibonye kufura itewe na Arsene, Muhawenayo Gad awukuyemo umurusha imbaraga ukomeza ujya mu izamu, ariko ku bw'amahirwe ujya muri koroneri
10" Rayon Sports ihushije igitego ku mupira uturutse muri koroneri, Gad awukuramo n'ibipfutsi usanga Bbaale ahagaze neza arekura ishoti rikomeye umupira Anicet awukoraho ujya muri koroneri.
18:02" Umukino Uratangiye. Ikipe ya Rayon Sports niyo itangije umukino nk'ikipe yakiriye.
Rayon Sports yambaye imyenda yayo y'umweru de kuva hasi, aeriko irimo utubara tw'ubururu, mu gihe Musanze FC nayo yambaye imyenda y'umutuku kuva hasi ariko irimo utubara twumweru.
17:58" Abakinnyi n'abatoza ku mpande zombi bagarutse mu kibuga mukanya umukino uraba utangiye
17:45" Amakipe yombi asubiye mu rwambariro, akaza kugaruka umukino utangira.
Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu
kibuga
Khadime
Ndiaye
Muhire
Kevin
Mitima
Isaac
Nsabimana
Aimable
Bugingo
Hakim
Serumogo
Ali
Iradukunda
Pascal
Kalisa
Rashid
Kanamugire
Roger
Bbaale
Charles
Tuyisenge
Arsene
Abakinnyi 11 Musanze FC yabanje mu
kibuga
Muhawenayo
Gad
Nkurunziza
Kwizera
Tresor
Muhire
Anicet
Bakaki
Shafik
Kokote
Udo
Sulley
Mohammed
Ntijyinama
Patrick
Nduwayo
Valeur
Mathaba Lethabo
Solomon
Adeyinka
Uyu mukino urabera kuri Kigali Pele Stadium kuva ku isaha ya saa 18:00 PM, ukaba umukino ubimburira indi y'umunsi wa 22. Rayon Sports iri mu bihe byiza mu buryo budasanzwe, ndetse ikaba ariyo ihabwa amahirwe yo gutsinda uyu mukino.
Mu mikino 5 iheruka ya shampiyona, Rayon Sports yasaruye amanota yose imbumbe kuko yayitsinze.
Musanze mu mikino yo kwishyura ntabwo byagenze neza nk'uko yari yaritwaye mu mikino ibanza, aho ubu mu mikino itanu iheruka gukina ifite amanota 8 kuri 15.
Rayon Sports ifite amanota 42 iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rwa shampiyona, mu gihe Musanze FC iri ku mwanya wa 3 n'amanota 48, bivuze ko niyo yayitsinda itafata umwanya wa 2.
TANGA IGITECYEREZO