RFL
Kigali

Amstel yahembye umukinnyi wegukanye agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:23/02/2024 20:37
0


Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye,Bralirwa rubinyujije mu kinyobwa cyayo Amstel rwahembye Peter Joseph Blackmore, wegukanye agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda.



Guhera tariki 18 Gashyantare 2024 mu Rwanda hari kubera isiganwa ry'amagare ngarukamwaka rizenguruka ibice bigize u Rwanda rya Tour du Rwanda 2024.

Kuri uyu Gatanu hakinwaga agace ka 6 kavaga mu karere ka Musanze kerekeza mu mujyi wa Kigali aho kasorejwe kuri Mont Kigali mu ntera ingana n'ibilometero 93,3.

Kegukanywe na Peter Joseph Blackmore ukomoka mu gihugu cy'u Bwongereza akaba yakoresheje igihe kingana n'amasaha 2, iminota 12 n'amasegonda 44.

Uyu musore ukiri muto w’imyaka 21 asanzwe akinira ikipe ya Israel Premier Tech, kwegukana aka gace byahise bituma anayobora urutonde rusange kugeza ubu muri Tour du Rwanda ya 2024 yambara umwenda w'umuhondo awambuye Lecerf William .

Umuterankunga mukuru muri Tour du Rwanda y'uyu mwaka ,Amstel niyo yahembye Peter Joseph Blackmor dore ko n'ubundi muri rusange ariyo ihemba umukinnyi wegukanye agace.

Amstel yatekereje ku bakiriya bayo muri Tour du Rwanda,yazanye ibintu bidasanzwe kandi bishimishije bigamije gushimangira ubusabane mu nshuti no kugera ku byifuzwa kuri Tour du Rwanda.

Kuri ubu Amstel yazanye uburyo bwo gusiganwa ku magare kuri internet (E-Race) bugakorerwa ahantu hazwi cyane, nka Maison Noir, Molato, Plazzo, na Clausy Bar.

Ubu buryo buri kugarukwaho cyane, kikaba ikimenyetso ko Amstel itanga ibihe ibitazibagirana mu nshuti. Ariko ibyishimo ntabwo bigarukira aha gusa.

Muri Tour du Rwanda, Amstel yazanye abacuruzi bayo.

Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Madamu Martine Gatabazi, yavuze ko kuri iyi nshuro bazashimangira ubudasa bwa Amstel nk'ikirango cyo guhitamo mu nshuti kandi banubahiriza amategeko agenga ibyo kunywa.


Amstel niyo yahembye Peter Joseph Blackmor wegukanye agace ka Gatandatu


Peter Joseph Blackmor ahabwa umwambaro wa Amstel


Amstel niyo iri guhemba umukinnyi wegukanye agace muri Tour du Rwanda y'uyu mwaka wa 2024



Peter Joseph Blackmor  mu mwambaro wa Amstel 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND