Kigali

Bosco Nshuti ukubutse i Burayi yakoze mu nganzo anakomoza ku mishinga ye mu 2024-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/02/2024 17:52
0


Bosco Nshuti ukunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirangajwe imbere na "Ibyo Ntunze", yakoze mu nganzo ahumuriza abumva ko nta mbabazi bakwiriye guhabwa anavuga ku mishinga ye mu 2024.



Bosco Nshuti yaririye iminsi mikuru isoza umwaka wa 2023 ku mugabane w'Uburayi aho yakoreye ibitaramo mu bihugu binyuranye. Nyuma yo guhesha umugisha abanyaburayi, akagaruka mu Rwanda aho atuye n'umuryango we, ntiyamanitse inanga.

Nk'uko yabimenyereje abakunzi be aho ashyira hanze indirimbo nshya ubutitsa, kuri ubu yasohoye iyo yise "Uri Uwanjye" nyuma y'ibyumweru bibiri gusa abakunzi be bakiri kuryoherwa n'iyo yise "Inkuru y'Urukundo" imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 66.

Aganira na inyaRwanda, Bosco Nshuti ufite umwihariko wo kuririmba urukundo rwa Yesu Kristo, yavuze ko iyi ndirimbo nshya yasohoye ariyo 'Uri uwanjye' "ni Kristo uba ubwira umuntu wumva ko nta mbabazi, wumva ko ntawamwakira ati 'Uri Uwanjye' ndagukunda".

Muri iyi ndirimbo aterura agira ati "Uri uwanjye ndagukunda, ur uwanjye ndagukunda, nagukoye igiciro cyinshi cy' amaraso k'umusarabo. Umusanga ufite ipfunwe n'isoni zibyaha byawe wamugera imbere akakubwira uruwanjye ndagukunda ntiyita kubyo wakoze Kandi ntabyibuka ukundi ati ni wowe ntama naje nshaka uruwanjye ndagukunda".

Bosco Nshuti uri mu baramyi bari kwiyambazwa cyane mu bitaramo binyuranye, yavuze ko mu mwaka wa 2024 nta gahunda afite yo kwicisha irungu abakunzi be kuko ateganya kubaha indirimbo ku bwinshi. Aragira ati "Hanyuma, 2024 harimo byinshi bitandukanye ariko cyane cyane kubaha indirimbo nshya kandi nyinshi".

Bosco Nshuti yatangiye kuririmba cyera akiri muto, ahera mu makorali ariko by’umwihariko atangira kuririmba ku giti cye mu 2015. Akunzwe mu ndirimbo zirimo "Ibyo Ntunze", "Umutima", "Utuma nishima", "Ngoswe n'ingabo", "Uranyumva", "Ntacyantandukanya", "Nzamuzura", "Ni wowe", "Dushimire", "Isaha y'Imana" na "Ni muri Yesu" n'izindi.

Amaze gukorera mu Rwanda ibitaramo bitatu bikomeye mu mateka y'urugendo rw'umuziki amazemo imyaka 9. Igitaramo cya mbere yise "Ibyo Ntunze Live Concert’ cyabaye tariki 28 Gicurasi 2017 kuri ADEPR Kumukenke, kimutera imbaraga yo gukora cyane kuko nyuma y'umwaka umwe gusa yahise akora ikindi cya kabiri.

Icyo gitaramo cya kabiri cyabaye tariki 02/09/2018 muri Kigali Serena Hotel, kiririmbamo abaramyi b'amazina aremereye. Icyo gitaramo nacyo cyiswe "Ibyo Ntuze Live Concert", ni cyo cya mbere cyishyuza Bosco Nshuti yari akoze, kikaba n'imfura mu bitaramo byishyuza by'abahanzi bo muri ADEPR.

Igitaramo aheruka gukora ni 'Unconditional Love Live Concert" cyabaye kuwa 30 z'ukwa 10 2022 muri Camp Kigali. Yagikoze habura iminsi 19 ngo ashyingiranywe n'umukunzi we Tumushimw Vanessa kuko bakoze ubukwe kuwa 11 Ugushyingo 2022. Muri iki gitaramo Bosco Nshuti yaratunguranye yereka abakunzi be inshuti ye bitegura kurushinga.


Bosco Nshuti yateguje indirimbo nyinshi mu mwaka wa 2024

REBA INDIRIMO NSHYA "URI UWANJYE" YA BOSCO NSHUTI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND