RFL
Kigali

Dr Utumatwishima Abdallah yahaye ubutumwa abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:24/02/2024 13:55
0


Komisiyo ushinzwe Politike n'Ubukangurambaga rusange mu Muryango wa FPR-Inkotanyi yasabye abanyamuryango bawo kuzatora abazabahagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite bashishoJe.



Mu kiganiro Ubuyobozi bw'Umuryango wa FPR-Inkotanyi bwagiranye n'abanyamakuru kuri uyu Gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2024, Komiseri ushinzwe Politiki n’Ubukangurambaga rusange mu Muryango FPR Inkotanyi, Dr Utumatwishima Abdallah, yasabye abanyamuryango kuzagira ubushishozi mu guhitamo abazabahagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.

Ikiganiro cyari kiyobowe n'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango wa FPR-Inkotanyi Wellars Gasamagera wari kumwe na Dr Utumatwishima Abdallah, cyabereye ku Ngoro y'Umuryango wa FPR-Inkotanyi nyuma y'itangazo rigenewe abanyamakuru ryamenyeshaga abanyamuryango ba FPR -Inkotanyi ko guhitamo abakandida bizakorerwa mu matora azaba ahereye ku Mudugudu guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2024.

Dr Utumatwishima Abdallah, Komiseri ushinzwe Politike n' Ubukangurambaga rusange mu Muryango wa FPR-Inkotanyi, yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kuzashishoza ubwo bazaba bahitamo abazabahagararira muri Nyakanga mu matora ya Perezida wa Repubulika n'ay abadepite. 

Ati “Imyaka 30 tumaze, yerekana ko uko FPR itunganya imiyoborere yayo n’imiyoborere y’igihugu, byerekanye ubushobozi bwa FRP Inkotanyi. Biradusaba kugira ngo tuzitabire amatora ateganyijwe ejo kandi bazahitemo bashishoje.”

Komiseri Dr Utumatwishima Abdallah yasabye abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi kuzatora abazabahagararira mu bushishozi

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Wellars Gasamagera, yavuze ko kuba hari amashyaka cyangwa imitwe ya politiki biyunga ku Muryango wa FPR-Inkotanyi bibongerera imbaraga.

Ati “Tugira ibitekerezo duhuriraho n’iyo twaba dufite ibidutandukanya, iyo tubonye hari abifuza kuvuga bati twebwe mu rwego rw’ubuyobozi, turabona twahuriza hamwe, tukagira umurongo umwe duhuriraho, tubaha ikaze, tubibonamo inyungu, kuri twebwe tubibonamo imbaraga.”

Umunyamavanga Mukuru w'Umuryango wa FPR-Inkotanyi Gasamagera Wellars yagarutse ku nyungu bakura ku mitwe ibiyungaho

Umuryango wa FPR-Inkotanyi watangaje ko abawuhagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite bazemerezwa mu Nama Nkuru y'Umuryango wa FPR-Inkotanyi izaba muri kwezi gutaha.

Muri Gicurasi ni bwo abakandida baziyamamariza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse no mu Nteko Ishinga Amategeko bazatanga Kandidatire zabo zemezwe muri Kamena 2024.


Umuryango wa FPR-Inkotanyi wagiranye ikiganiro n'abanyamakuru 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND